Madamu Jeannette Kagame yasangije amahanga urugendo rw’u Rwanda mu guhangana na kanseri

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 27 Nzeri 2018 saa 07:11
Yasuwe :
0 0

Madamu Jeannette Kagame yaganirije abitabiriye Inama y’Ihuriro ry’Abadamu b’Abaperezida bo muri Afurika ryo Kurwanya Sida (OAFLA), ku rugendo rw’u Rwanda mu guhangana n’indwara ya kanseri.

Ni ikiganiro yatanze kuri uyu wa Gatatu, mu Nama yiga kuri Kanseri y’Ibere niy’Inkondo y’Umura yabereye i New York ahateraniye Inteko Rusange ya 73 ya Loni.

Madamu Jeannette Kagame witabiriye iyi nama ari kumwe na Perezida Kagame, yagaragaje uko kanseri ihagaze mu Rwanda n’ingamba z’igihugu mu kuyihashya.

Yabasangije uko “Ubukangurambaga bwo gukingira kanseri y’inkondo y’umura iterwa n’agakoko ka HPV (Human Papillomavirus) bukorwa mu Rwanda, duhereye ku ku bana b’ abakobwa bafite imyaka 12.”

Kugeza ubu abana b’abakobwa bamaze gukingirwa kanseri y’inkondo y’umura bagera kuri 93%.

Muri iyi nama kandi hagarutswe ku kongera ubushobozi butuma kanseri isuzumwa kare, hakoreshejwe uburyo budahenze; kongera ubushobozi binyuze mu bufatanye bwa Leta n’abikorera; gukoresha ikoranabuhanga mu buvuzi no kwifashisha abakize kanseri mu bukangurambaga bwo guhumuriza abayifite ko ubuzima bukomeza iyo bafashe imiti neza.

U Rwanda rwinjije gahunda yo kwirinda kanseri mu buvuzi binyuze mu bukangurambaga buhoraho, isuzuma rya kanseri y’inkondo y’umura n’iy’ibere ndetse no guhabwa imiti.

Madamu Jeannette Kagame yagize ati “Binyuze muri Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) dukorana n’abajyanama b’ubuzima , abayobozi b’inzego z’ibanze, ab’amatorero na sosiyete sivile mu kongera ubukangurambaga mu Banyarwanda bagaragaza ibimenyetso bya kanseri, bakisuzumisha mu buryo buhoraho.”

Serivisi zo gusuzuma no kuvura kanseri y’ inkondo y’umura hifashishijwe uburyo bwa ‘cryotherapy’ ku bagore bari hagati y’imyaka 30 na 49 zitangwa mu bitaro n’ibigo nderabuzima byo mu Rwanda birenga 52%.

Yagize ati “Bashishikarizwa kujya kwisuzumisha kanseri y’inkondo y’umura n’iy’ibere n’izindi ndwara zitandura kuko byishyurwa n’ubwisungane mu kwivuza.”

Yashimangiye ko mu kubaka ubushobozi, abakora mu buvuzi bahawe ubumenyi bubafasha kuvumbura uburwayi bwa kanseri bapimye ibere, mu gihe kurivura hifashishijwe imashini byigwa muri kaminuza.

U Rwanda rufite ibitaro bitanu bifite laboratwari zifashishwa mu kuvura kanseri birimo ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), ibya Kaminuza bya Huye (CHUB), ibyitiriwe Umwami Faisal, ibya Butaro n’ibitaro bya Gisirikare i Kanombe.

Imibare y’Ibitaro bya Butaro bifite serivisi y’icyitegererezo mu gusuzuma no kuvura kanseri, igaragaza ko iy’inkondo y’umura n’iy’ibere ziri ku isonga mu zibasira benshi mu Rwanda. Hagati ya 2012 na 2016 hari hamaze kuvurirwa 1346.

Ku Isi umuntu umwe muri batandatu bapfa ahitanwa na kanseri. Iyi ndwara yica abantu benshi kurusha abicwa n n’izindi ndwara zihangayikishije abatuye isi nka virusi itera Sida, igituntu na Malariya ubiteranyije.

Raporo y’Ishami ry’Umuryango wita ku Buzima ku Isi (OMS) ivuga ko mu 2018, hagaragaye abarwayi bashya ba kanseri 1,055,172, abagera kuri 693,487 yarabahitanye.

Kanseri y’inkondo y’umura n’iy’ibere ziri mu zitera impfu nyinshi za kanseri mu Rwanda. Mu 2012, kanseri y’inkondo y’umura yari kuri 16% (1,366) mu bwoko bwose bwa kanseri na 13% (804) mu bo yahitanye.

Ikigo Mpuzamahanga gikora ubushakashatsi kuri Kanseri (IARC) cyatangaje ko abagera kuri 576 bari bafite kanseri y’ibere, muri bo 286 bitabye Imana.

Abagera kuri 10,704 barwaye kanseri mu Rwanda, abagera kuri 7,662 yarabahitanye. Mu myaka itanu ishize, hagaragaye abagera ku 2,410 bafite kanseri y’ibere n’iy’inkondo y’umura yahitanye 2,149.

Perezida Paul Kagame wari uhagarariye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri iyi nama, yavuze ko umugabane udashobora gutera imbere mu gihe abaturage badafite ubuzima bwiza, bagakomeza kwibasirwa n’indwara zitandura nka kanseri, zikaza umurego bitewe n’inzego z’ubuzima zidakora neza.

Inama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ya 73, yatangiye kuwa 24 -27 Nzeri 2018. Yigaga ku ngingo zitandukanye zirimo; guhagarika intwaro za kirimbuzi, ikibazo cy’abimukira, gukumira indwara zitandura ndetse n’amavugurura yakorwa mu Muryango w’Abibumbye.

Perezida Paul Kagame wari uhagarariye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri iyi nama, yavuze ko umugabane udashobora gutera imbere mu gihe abaturage badafite ubuzima bwiza
Ni inama yigaga kuri Kanseri y’Ibere niy’Inkondo y’Umura yabereye i New York ahateraniye Inteko Rusange ya 73 ya Loni
Inzego zitandukanye zunguranye ibitekerezo ku buryo bwo kurwanya kanseri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza