00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko gukoresha neza ubumenyi rufite mu bikorwa bizamura sosiyete

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 20 Kanama 2021 saa 03:55
Yasuwe :
0 0

Madamu Jeannette Kagame yashishikarije urubyiruko gukoresha ubumenyi n’uburambe bwarwo mu bikorwa birufasha kwiteza imbere ariko bikanazamura sosiyete.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa 20 Kanama 2021 ubwo hatangizwaga igikorwa cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko, wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda COVID-19.

Ubusanzwe uyu munsi wizihizwa tariki ya 12 Kanama buri mwaka; wemejwe n’Umuryango w’Abibumbye mu 2000 nyuma yo gushyirwaho hagamije kuzirikana uruhare rw’urubyiruko mu bikorwa bihindura ubuzima bw’abantu no kubakangurira kurushaho gutanga umusanzu wabo mu guhindura imibereho y’abatuye Isi.

Mu Rwanda kimwe n’ahandi ku Isi wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’urubyiruko mu guhanga ibishya bikemura ibibazo biri mu buhinzi n’ubworozi kandi bibungabunga ibidukikije”.

Madamu Jeannette Kagame mu butumwa bwe, yasabye urubyiruko guharanira guhora rushaka ubumenyi burufasha kwiteza imbere.

Yagize ati “Mushishoze, murebe ibibakikije, muhore mwihugura kugira ngo musobanukirwe ukuri ku mikorere y’isi. Ubumenyi n’uburambe mugenda mwunguka bibabere umwambaro ubaranga n’itabaza ribamurikira mu nzozi n’ibikorwa byo kwiteza imbere no guteza imbere abandi.’’

Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko gukoresha neza ubumenyi rufite mu bikorwa bizamura sosiyete. Iyi foto yafatiwe mu Karere ka Nyanza ku wa 5 Ukuboza 2018, ubwo hasozwaga umwiherero w'abana bo mu bice bitandukanye by’igihugu bafashwa n’Umuryango Imbuto Foundation

Bamwe mu bahagarariye urubyiruko bagaragaje ko imbaraga bafite nizikoreshwa neza, ahazaza h’u Rwanda hazatekana.

Umuyobozi w’Urubyiruko muri Kiliziya Gatolika, Gasaro Murangwa Martine, yagaragaje ko mu gihe urubyiruko rwashyira imbaraga mu buhinzi n’ubworozi bikozwe kinyamwuga byafasha kubungabunga ibidukikije.

Ati “Rubyiruko, ubuhinzi n’ubworozi bikozwe kinyamwuga ni umusingi w’iterambere rirambye. Guhanga udushya mu buhinzi n’ubworozi bizatanga amahirwe mu rubyiruko yo kurandura ubukene n’ubushomeri kandi bidufashe kubungabunga ibidukikije. Imbaraga z’urubyiruko, igisubizo cy’ubuzima bwiza n’ejo heza h’u Rwanda.’’

Umuhuzabikorwa wungirije w’Ihuriro ry’Urubyiruko mu Karere ka Karongi, Agasaro Aurore, yavuze ko bikwiye gukomeza umurava mu gukora ubuhinzi bw’umwuga.

Yagize ati “Urubyiruko dukora ubuhinzi n’ubworozi, duhagurukire gutanga umusanzu mu kwihaza mu biribwa, duhinga/tworora mu buryo bw’umwuga. Ubumenyi mu ikoranabuhanga dufite tubukoresheje neza twakemura burundu ikibazo cyo kwihaza mu biribwa, tukabungabunga umubumbe dutuye.’’

Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko wizihijwe hashishikarizwa urubyiruko kugira uruhare mu bikorwa bigamije iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi by’umwuga hagamijwe kubonera abatuye Isi ibibatunga bihagije kandi barushaho kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Bizakorwa hibandwa ku guha urubyiruko amahirwe n’ubushobozi byo kubyaza umusaruro aho rutuye mu byaro, gukora ubuhinzi bwifashisha ikoranabuhanga, kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, gukora ubworozi bwa kijyambere mu mazi hamwe n’ibindi bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abatuye Isi, kurandura ubukene, imirire mibi n’igwingira ry’abana.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije, Karera Patrick, yasabye urubyiruko guhanga uburyo bushya no gushishikariza abaturarwanda kubungabunga ibidukikije.

Ati “Mu iterambere rirambye tuganira tugomba guhora twita ku byo dukeneye uyu munsi, tukabikora ariko tutangije n’ibyo abandi bazakenera mu gihe kizaza. Dukurikije ko urubyiruko ari wo mubare munini uri mu ishuri, uzi gusoma no kwandika kandi ufite ubushobozi bwo gukoresha ibikoresho by’itumanaho. Mwadufasha cyane mu kwigisha no kwiheraho tukubahiriza amategeko yo kwita kuri ibi bibazo byo kubungabunga ku bidukikije.”

Mu Rwanda, urwego rw’ubuhinzi rukorwamo n’abaturage bangana na 70% mu gihe urubyiruko rurimo rugera kuri 61.7 %. Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare yerekana ko nibura mu Rwanda habarurwa abahinzi miliyoni 9.7, ni ukuvuga ingo 80.7%. Abahinzi bafite hegitari ziva kuri eshatu ni 1.4%, mu gihe abenshi bafite amasambu mato kandi atagaranye ku buryo bigorana ko bakora mu buryo bw’umwuga.

Ibi bituma ubuhinzi n’ubworozi bikorwa mu buryo bwa gakondo budatanga umusaruro ushimishije; ni yo mpamvu urubyiruko rusabwa kugira ubumenyi bukenewe mu iterambere ry’uru rwego rugira uruhare mu buhinzi n’ubworozi bikoze kinyamwuga kandi hifashishijwe ikoranabuhanga.

Muri Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka Irindwi, u Rwanda rwiyemeje kuvugurura ubuhinzi n’ubworozi bigakorwa mu buryo bugezweho hifashishijwe ikoranabuhanga.

Umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi uteganyijwe kuzamuka kuva ku kigero cya 5.2% (2017) kugeza ku 10.4% (2024). Kugira ngo bizagerweho, urubyiruko (16-30) nka kimwe mu byiciro by’Abanyarwanda bigize umubare munini (26.6%), bagomba kubigiramo uruhare.

Ubushakashatsi bw’Ihuriro ry’Urubyiruko rwize Ubuhinzi n’Ubworozi (RYAF) bwagaragaje ko mu makoperative amwe n’amwe, harimo urubyiruko rungana na 12%, umubare ukiri hasi cyane.

Mu kubongerera ubushobozi ariko RYAF yahuguye urubyiruko 5000 mu 2020 ndetse irateganya ko muri uyu mwaka hazahugurwa 3000.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .