Madamu Jeannette Kagame yasabye abanyuze muri FAWE kugira intego no kuba intangarugero

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 6 Nyakanga 2018 saa 08:51
Yasuwe :
0 0

Madamu Jeannette Kagame yabwiye urubyiruko rwiganjemo abakobwa ko ikizatuma rugera ku ndoto zarwo ari ukwiga rufite intego, ikinyabupfura, kudacika intege kandi rugaharanira kuba intangarugero imbere y’ababyeyi babo, barumuna barwo n’abantu bose muri rusange.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu mu biganiro bigamije kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 Umuryango FAWE Rwanda uharanira guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa, umaze ukorera mu gihugu ibijyanye n’uburezi n’ubuvugizi.

FAWE (Forum for African Women Educationalists) ni umuryango utegamiye kuri Leta watangiye mu 1992 bigizwemo uruhare n’abagore batanu bari ba Minisitiri b’uburezi, ukaba ugamije guharanira ko abagore n’abakobwa bo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara biga bakagera ku ndoto zabo.

Uyu muryango ufite amashami 34 mu bihugu 33. Ishami ry’u Rwanda ryatangiye mu 1997 binyuze mu baterankunga batandukanye, ritangiza Ishuri rya FAWE Girls School ku Gisozi, mu 2010 ritangiza irindi i Gahini mu Karere ka Kayonza. Ibi byiyongeraho ubuvugizi muri politiki zirebana n’uburinganire, cyane cyane uburezi bw’umukobwa.

Madamu Jeannette Kagame yashimye umusanzu wa FAWE Rwanda mu gutanga uburezi bufite ireme ku bana b’abakobwa, gufasha abaturuka mu miryango ikennye kubona amahirwe yo guhindura ubuzima bwabo, kuziba icyuho cy’uburinganire mu mashuri no gukora ubuvugizi kuri politiki zishyigikira umukobwa.

Yashishikarije urubyiruko by’umwihariko abana b’abakobwa kuvuga, kugira ibitekerezo bishya, kuvumbura ubumenyi n’ikoranabuhanga no kuzana ibisubizo by’ibibazo abaturage n’u Rwanda muri rusange bafite.

Madamu Jeannette Kagame yasabye abana b’abakobwa kwiga bafite intego no kuba intangarugero kugira ngo bazabashe kugera ku byo bifuza ejo hazaza.

Yagize ati “Muri abayobozi b’ejo hazaza. Mubyaze umusaruro amahirwe y’uburezi bwiza muhabwa, mugire intego, mwigirire icyizere kandi mube intangarugero kuri barumuna banyu ndetse n’aho mukomoka.”

Yibukije ababyeyi inshingano yo kurera abana mu rukundo, mu buzima bwiza n’amahoro, kandi bakabatoza kugira umuhate wo kumenya, kuba indashyikirwa, guhanga udushya no kwiha intego batavanguye kuko umusanzu wabo muri sosiyete utavangurwa.

Madamu Jeannette Kagame yagarutse ku ruhare rw’Umuryango Imbuto Foundation mu gushyigikira uburezi, aho wahuje abanyeshuri 2000 n’abarimu cyangwa ababakurikirana binyuze mu matsinda yo kwiga.

Uhemba abakobwa b’indashyikirwa bitwaye neza mu bizamini bya Leta, aho abagera ku 4800 bamaze gushimirwa naho abarenga 8 000 batsinze neza bakarihirwa amashuri kuko baturuka mu miryango ikennye.

Madamu Jeannette Kagame yahawe igihembo cy’indashyikirwa ku bw’uruhare rwe mu kwitangira iterambere ry’abagore n’abakobwa binyuze mu burezi budaheza kuri bose.

FAWE Rwanda yashinzwe igamije kuziba icyuho icyo aricyo cyose cyari mu burezi bw’umwana w’umukobwa, gufasha abakobwa b’u Rwanda kwiga neza ndetse no guhangana ku isoko ry’umurimo. Hari kandi gukora ubuvugizi bugamije kwita ku burezi bw’umwana w’umukobwa.

Umuyobozi wa FAWE Rwanda, Jennifer Mujuni, yavuze ko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye hari byinshi bimaze kugerwaho birimo buruse zo kwiga 20 494 zimaze gutangwa. Abakobwa 15 bigishijwe imyuga mu Ishuri rikuru ry’Imyuga (IPRC Kigali) naho abandi biga muri Kaminuza y’Ubukerarugendo n’Ubucuruzi, UTB.

Mu kiganiro cyagarutse ku gushora imari mu burezi mu kinyejana cya 21, Dr. Christine Niyizamwiyitira, ukuriye Ishami rishinzwe Ikoranabuhanga mu Burezi mu Kigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB), yasobanuye ko ari ngombwa kwigisha hagendewe ku nteganyanyigisho ishingiye ku bushobozi.

Yagize ati “Kera umwana yahabwaga umunani, ubu ishuri niwo munani ariko birasaba ko ibyo uwo mwana warazwe ishuri yiga biba ibizamugirira akamaro ku isoko ry’umurimo. Ni ngombwa kandi ko ikoranabuhanga riba inkingi y’uburezi kuko aho Isi igeze riyoboye byose.”

Yakomeje avuga ko kwigisha Ubumenyi, Engineering n’Imibare bikavangwa n’Ikoranabuhanga, ari ikintu cy’ingenzi kizatuma ababyize babasha kugendana n’impinduramatwara iyobowe n’ikoranabuhanga.

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugène; uw’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Espérance, MInisitiri w’Urubyiruko, Mbabazi Rosemary n’abandi.

Madamu Jeannette Kagame hamwe n’abandi bayobozi ubwo hakatagwa umutsima mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 ya FAWE Rwanda
Madamu Jeannette Kagame ageza ijambo ku bari bitabiriye iki gikorwa
Umuyobozi Mukuru wa FAWE Rwanda, Jennifer Mujuni, ageza ijambo ku bari bitabiriye iyi nama
Madamu Jeannette Kagame mu ifoto y’urwibutso hamwe na Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugene Mutimura, abakozi ba FAWE, abagize uruhare mu ishingwa ryayo n’abarimu

Amafoto: Moses Niyonzima


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza