Madamu Jeannette Kagame yasabye abagore kuzamura umubare w’abanyarwanda bahangana ku isoko ry’umurimo

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 2 Ukuboza 2017 saa 10:14
Yasuwe :
0 0

Madamu Jeannette Kagame yasabye abagore bagize urugaga rushamikiye ku Muryango wa FPR Inkotanyi, kugira uruhare mu kongera ubumenyi bw’abanyarwanda bangana na 39% badashobora guhangana ku isoko ry’umurimo.

Ibi yabivugiye ubwo yagezaga impanuro ku bagore bitabiriye Inama Nkuru Idasanzwe y’Urugaga rw’Abagore rushamikiye kuri FPR Inkotanyi, yateranye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Ukuboza 2017 ku cyicaro gikuru cy’uyu muryango giherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo. Ni inama yabaye mu gihe Umuryango wa FPR Inkotanyi wizihiza isabukuru y’imyaka 30 ubayeho.

Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu kuzamura ubumenyi bw’Abanyarwanda kugira ngo babe ishingiro ry’ubukungu bushingiye ku bumenyi n’ubushobozi, nk’imwe mu ngamba izagabanya icyuho cy’abakozi bafite ubumenyi bujyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo ubu bangana na 61%.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko mu Rwanda abafite ubumenyi bujyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo bangana na 61%, ugereranyije n’abantu bose bari mu kazi.

Ibi nibyo Madamu Jeannette Kagame yahereyeho asaba abanyarwandakazi kuba ku isonga mu kuzamura umubare w’abanyarwanda bashobora guhangana ku isoko ry’umurimo.

Ati “Iyo ubona uko u Rwanda rutera imbere, usanga tudakwiye kujenjeka kuko buri munsi dusabwa byinshi. Dukwiye kureba ukuntu twakongera ubumenyi bw’abanyarwanda 39% badafite ubumenyi bujyanye n’isoko ry’umurimo mu bijyanye n’ubukungu ugereranyije n’abari mu kazi mu Rwanda ndetse n’ibipimo isi igezeho.”

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko Minisiteri y’Umurimo yazareba uko ubumenyi buhagaze mu nzego zose kugira ngo hamenyekane ahari icyuho n’ingamba zafatwa.

Ubwuzuzanye mu guharanira umurunga nyabutatu

Madamu Jeannette Kagame yabwiye abagore ko bakwiye guhora bazirikana inshingano zabo arizo kuba ‘abagore, ababyeyi n’abayobozi’, bagafatanya n’abagabo babo kugira ngo babashe kuzigeraho.

Ati “Birakwiye ko tubiganiraho turi kumwe n’abo dushobora kuba tubangamira mu gihe tutubahirije za nshingano nyabutatu. Nubwo twirebye nk’abagore murabizi ko umuco wacu muri FPR nta vangura ribaho kandi nta ntore igenda yonyine, birasaba rero ko twashakira hamwe n’abagabo umuti wuzuye wo kubungabunga izo nshingano uko ari eshatu.”

Gusa ngo abagore bakwiye gufata iya mbere bakishakamo ibisubizo, umubare w’abagore benshi mu buyobozi ukajyana n’impinduka zifuzwa.

Iyi nama nkuru idasanzwe y’urugaga rw’abagore rushamikiye kuri FPR Inkotanyi ibaye mu gihe uyu muryango wizihiza isabukuru y’imyaka 30 umaze ubayeho.

Madamu Jeannette Kagame yashimiye abagize ubutwari mu rugamba rwo kubohora igihugu, agaruka ku bagore nka ba ‘mutima wa byose’ nabo bafashe iya mbere muri urwo rugamba.

Yagarutse no ku gaciro k’umugore mu muryango, ashimangira ko iterambere rye rigira ingaruka nziza ku gihugu muri rusange aho yagize ati “ukurusha umugore ufite uruhare, anakurusha igihugu gihamye’.

Iyi nama yatangiwemo ibiganiro bitandukanye harimo ikivuga ku ruhare rw’umugore mu rugamba rwo kubohora igihugu. Babifashijwemo na Sandrine Isheja cyatanzwe na Hon. Oda Gasinzigwa uhagarariye u Rwanda muri EALA; Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose na Rwiyemezamirimo Christelle Kwizera.

Depite Oda Gasinzigwa yavuze ko abagore bakoze akazi gakomeye mu rugamba rwo kubohora igihugu, bamwe bafata imbunda bajya ku rugamba abandi bita ku ngabo zari ku rugamba yaba abakoraga ibikorwa birimo kuvura inkomere n’ibindi.

Yakomeje avuga ko hari n’abandi basigaye mu ngo ariko bita ku bana, ababyeyi bakuze basigaye bafatiye iry’iburyo abagiye kubohora igihugu n’abandi.

Gusa ibi byose ntibyatanye n’inzitizi kuko ‘habayeho ugupfakara, abagore bapfushije abagabo, hariho ababaye incike abana bashirira ku rugamba’.

Ikindi kiganiro cyatanzwe cyavugaga ku ruhare rw’umugore mu kubaka Umuryango Nyarwanda. Babifashijwe na Anne Lise Kankindi, cyatanzwe na Dr Anita Asiimwe, Umuyobozi wa gahunda mbonezamikurire; umurezi, Gacinya Teddy; Umugwaneza Clementine ukora muri REG; Rwiyemezamirimo, Umurerwa Charlotte; n’umuturage wo mu Karere ka Rusizi, Sakina Umurerwa.

Bagarutse ku musanzu w’umugore mu kubaka umuryango uhamye, aho ababyeyi basabwe kwegera abana babo bakabafasha mu mikurire aho guheranwa n’imirimo.

Ikindi kandi ni uko abagore basabwe ko amahirwe igihugu cyabahaye bayabyaza umusaruro kuko nta rwitwazo na ruto bafite.

Iyi nama nkuru yari yatumiwemo abahagarariye amashyaka atandukanye arimo MPLA iri ku butegetsi muri Angola; uhagarariye iriri ku butegetsi muri Ethiopia, uwo muri Namibia, abahagarariye CCM riri ku butegetsi muri Tanzania n’abahagarariye ishyaka riri ku butegetsi muri Sudani y’Epfo. Hari kandi abahagarariye imitwe ya Politiki yose yemewe ikorera mu Rwanda.

Kuva hashyirwaho gahunda yo guteza imbere ihame ry’uburinganire, abagore bagira uruhare mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry’igihugu. Mu miyoborere, ubu bagize 46% by’abagize Guverinoma na 64% by’abagize Inteko Ishinga Amategeko.

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye iyi nama Nkuru y'Urugaga rushamikiye kuri FPR Inkotanyi
Sandrine Isheja Butera, umunyamakuru ukora kuri Kiss FM yayoboye ikiganiro kivuga ku mugore mu rugamba rwo kubohora igihugu cyarimo Oda Gasinzigwa uhagarariye u Rwanda muri EALA; Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose na Rwiyemezamirimo Christelle Kwizera
Ikiganiro kivuga ku ruhare rw’umugore mu kubaka umuryango nyarwanda, cyayobowe na Anne Lise Kankindi, gitangwa na Dr Anita Asiimwe, Umuyobozi wa gahunda mbonezamikurire; umurezi, Gacinya Teddy; Umugwaneza Clementine ukora muri REG; Rwiyemezamirimo, Umurerwa Charlotte; n’umuturage wo mu Karere ka Rusizi, Sakina Umurerwa
Madamu Jeannette Kagame yasabye abagore kugira uruhare mu kongera umubare w’abanyarwanda bangana na 39% badashobora guhangana ku isoko ry’umurimo
Madamu Jeannette Kagame yabwiye abagore ko bakwiye guhora bazirikana inshingano zabo arizo kuba ‘abagore, ababyeyi n’abayobozi’, bagafatanya n’abagabo babo kugira ngo babashe kuzigeraho
Abagize urugaga rw'abagore rushamikiye kuri FPR Inkotanyi bagera ku bihumbi bibiri nibo bateraniye muri iyi nama nkuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza