00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Machine Gun na RPG-7 mu ntwaro RDF n’Ingabo za Mozambique bambuye abarwanyi i Cabo Delgado (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Kanama 2021 saa 12:08
Yasuwe :
0 0

Kimwe mu bigaragaza ko ingabo ziri kwitwara neza ku rugamba ni ukubasha kurwanya umwanzi zikamuhashya kandi zikamunyanga intwaro zose yari afite, ibi ni byo Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique ziri gukorera abarwanyi bari bamaze igihe barigaruriye Intara ya Cabo Delgado.

Mu kwezi gushize mu gace ka Awasse kari no mu tugize iyi Ntara ya Cabo Delgado habereye imirwano ikomeye yaguyemo uyu mutwe wiyita Al-Shabaab.

Aho iyi mirwano yabereye ni ahari ihuriro ry’umuhanda ugana Macomia – Pemba n’ugana Mueda - Mocimboa da Praia.

Uretse kwica aba barwanyi mu muri iki Cyumweru Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zerekanye intwaro zabambuye.

Ni intwaro zirimo imbunda zo mu bwoko bwa AK-47, Machinegun, grenade ndetse n’izirasa ibisasu nka RPG-7. Nyinshi muri izi mbunda, ziriho amazina ya ba nyirazo. Hari izanditseho Aboubakar, Black, Darday n’andi.

Uyu mutwe w’abarwanyi bo Ntara ya Cabo Delgado ibikorwa byawo by’ubugizi bwa nabi byatangiye gufata indi ntera mu ntangiriro z’uyu mwaka aho wicaga abaturage ubakase imitwe, ugatwika imodoka n’ibindi bikorwaremezo.

Kugeza ubu habarurwa ko ibikorwa by’uyu mutwe w’iterabwoba byaguyemo abagera kuri 3100 ndetse abandi ibihumbi 820 bava mu byabo.

Nyuma yo kubona uburemere bw’iki kibazo muri Nyakanga 2021, u Rwanda rwoherejeyo abasirikare n’abapolisi bo gufatanya n’Ingabo za Mozambique kurwanya uyu mutwe.

Nyuma y’uko Ingabo z’u Rwanda n’abapolisi bageze muri iyi Ntara, ku bufatanye n’Ingabo za Mozambique bamaze kwigarurira ibice byinshi byari mu maboko y’aba barwanyi ndetse abatuye bimwe muri byo bongeye gusubukura ubuzima bwabo bwa buri munsi amaduka yongera gufungura n’abana basubira ku ishuri.

Nubwo bimeze gutya ariko, Umuyobozi w’Ingabo za Mozambique muri uru rugamba, Maj Gen Christorão Chume yabwiye Itangazamakuru ko urugamba rugikomeye kandi atakwemeza igihe ruzarangirira kuko hari ibice bigikeneye kubohorwa.

Mu mbunda zafashwe harimo n'izirasa ibisasu
Izi ni zimwe mu ntwaro aba barwanyi bakoreshaga mu bikorwa by'ubugizi bwa nabi
Mu mbunda aba barwanyi bari bafite harimo na Machine gun
Iyi ni imwe muri RPG-7 n'ibisasu byayo byafashwe n'Ingabo z'u Rwanda
Hafashwe amasasu menshi y'aba barwanyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .