Lt Mutabazi yireguye ku byo gukorana na Kayumba ati ‘nibimpama mwazambabarira’

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 17 Nyakanga 2019 saa 07:56
Yasuwe :
0 0

Lt Joel Mutabazi wahoze mu mutwe w’abarinda Umukuru w’Igihugu, yasabye Urukiko rw’Ubujurire gusesengurana ubushishozi imyanzuro Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwafashe ku byaha ashinjwa, rwasanga bimuhama rukamugabanyiriza ibihano cyangwa akarekurwa, agasubira mu buzima busanzwe.

Yabisabye kuri uyu wa kabiri, tariki 16 Nyakanga 2019 ubwo we n’abandi 10 baregwa hamwe bitabaga Urukiko rw’Ubujurire, ku bujurire bwabo ku myanzuro y’urubanza rwaciwe n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare.

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ku wa 3 Ukwakira 2014 rwahamije Lt Joel Mutabazi ibyaha byo gutoroka igisirikare, gutunga intwaro cyangwa amasasu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gukwirakwiza impuha zigamije kwangisha Leta y’u Rwanda amahanga.

Hari kandi kugambirira no kugirira nabi ubutegetsi buriho, kugambirira no kugirira nabi Perezida wa Repubulika, yahamijwe kandi ibyaha by’iterabwoba, ubwicanyi n’ubwinjiracyaha mu bwicanyi no kurema umutwe w’abagizi ba nabi, ahanishwa igifungo cya burundu no kwamburwa impeta za gisirikare.

Kuri uyu wa Kabiri Urukiko rw’ubujurire rwasubukuye kuburanishaka abaregwa nyuma yo kubisubika ku wa Mbere ku mpamvu z’ubwire. Lt Mutabazi n’abamwunganira bahawe umwanya wo gukomeza kwiregura ku byaha yahamijwe n’urukiko rw’ubujurire no gutanga impamvu yumva ko yarenganyijwe.

Uyu mugabo uburana ahakana ko atakiri umusirikare yagaragaye mu mpuzankano ya gisirikare, isaha ku kuboko n’amadarubindi, yabanje kwisobanura ku bimenyetso bitangwa n’ubushinjacyaha birimo inkuru yanditswe mu kinyamakuru The Times cyo mu Bwongereza.

Ubushinjacyaha buvuga ko iyo nkuru irimo amagambo asebya u Rwanda na Perezida Kagame ko Lt Mutabazi yabwiye umunyamakuru ko yafungiwe ahantu ha wenyine amezi 17 akorerwa iyicarubozo. Iyo nkuru ivugwamo ko hari umuntu wagerageje kurasa Lt Mutabazi ubwo yari mu buhungiro muri Uganda ndetse ko uwo muntu ntaho ataniye na Kagame.

Iyo nkuru harimo ko Lt Mutabazi yamubwiye ko Perezida Kagame ari umwicanyi, umunyagitugu udashobora kubana nawe ngo ubishobore iyo mudahuza ibitekerezo.

Lt Mutabazi yisobanuye ko uwo munyamakuru koko baganiriye ibintu byinshi ndetse amwereka n’amafoto ye akuramo ayo ashaka ariko atari azi ko azabikoresha mu nkuru.

Yavuze ko baganiriye byinshi ku mateka y’ubuzima bwe, cyane urugendo rwe kuva mu Rwanda kugera mu buhungiro muri Uganda ariko iyo nkuru yaje gusohoka irimo 1/4 cy’ibyo baganiriye, ibindi ari ibyo bamugerekeye.

Umwe mu bunganira Lt Mutabazi yavuze ko uwo munyamakuru ashobora kuba yarongeye ibindi mu kiganiro bagiranye kugira ngo ikinyamakuru cye gisomwe, asaba urukiko kumuhamagaza nawe akabisobanura.

Perezida w’Inteko iburanisha yabajije Lt Mutabazi impamvu babonye iyo nkuru bagasanga ibikubiyemo bihabaye n’ikiganiro bagiranye ntibamushake ngo ayivuguruze cyangwa ngo bamurege, yiregura ko nta mategeko cyangwa amabwiriza bigenga umwuga w’itangazamakuru yari azi.

Ubushinjacyaha bwavuze ko byinshi mu byo Lt Mutabazi aregwa yagiye abyemerera inkiko mu miburanishirize yabanje ndetse aribyo urukiko rukuru rwa Gisirikare rwashingiyeho rumusabira gufungwa burundu.

Bwavuzemo inyandiko mvugo n’amajwi n’amashusho bufite bwagiye bunerekana bigaragaza Lt Mutabazi yemera ibyaha aregwa ariko we avuga ko izo nyandiko atazemera kuko nta gihe n’uburyo byafashwemo bigaragara, bityo atizeye ubuziranenge bwabyo.

Lt Mutabazi yavuze ko bimwe yabikoreshejwe ku gahato. Ati “Umuntu yagushimuta, akakubwira ngo sinya aha ukabyanga?”

Lt Mutabazi yavuze ko nyuma yo gushimutwa yajyanywe mu Kigo cya Gisirikare i Kami, akajya asurwa n’abasirikare bakomeye atashatse kuvuga amazina yabo, bamuhata ibibazo byerekeye kuri Kayumba Nyamwasa akabihakana.

Ku cyaha cyo kurema no gukorana n’imitwe y’iterabwoba nka RNC ya Kayumba Nyamwasa na FDLR, Mutabazi yireguye ko mu iburanisha ntaho ubushinjacyaha bwigeze bugaragaza uruhare rwe muri ibyo bikorwa bigamije kugirira nabi ubutegetsi cyangwa gukorana n’iyo mitwe.

Ubushinjacyaha buvuga ko inzego z’iperereza za Afurika y’Epfo zakoranaga na Kayumba na Karegeya mu gushakisha amakuru ku nzego z’umutekano mu Rwanda ariko yiregura ko icyo gihe yari ameze nk’ufungiye muri hotel ku buryo atari kubona uko aganira n’izo nzego ndetse ko amakuru Kayumba atari afite ariwe wari ukomeye mu gisirikare cy’u Rwanda atari we wari kuyashakirwaho.

Ku cyaha cyo kugambirira kugirira nabi Perezida wa Repubulika, ubushinjacyaha buvuga ko hari ibimenyetso by’abantu baganiriye kuri WhatsApp na Skype na Lt Mutabazi abasaba amadolari 3000 yo kwifashisha mu kurasa ubwato bwa Perezida Kagame.

Iki agihakana avuga ko ibyo ubushinjacyaha bumurega kugambirira kurasa Perezida, bwarangiza bukavuga ko ari ubwato bwa Perezida, bigaragaza ukwivuguruza. Avuga ko uwo mugambi atari kuwugira bitewe n’uko Perezida babanye igihe kirekire atagambirira kumugirira nabi.

Ku cyaha cy’iterabwoba, ubushinjacyaha buvuga ko yagize uruhare mu iterwa ry’ibisasu ryabaye mu Mujyi wa Kigali mu 2011, afatanyije n’imitwe irwanya Leta nka RNC na FDLR.

Lt Mutabazi yiregura avuga ko Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwamuhamije icyo cyaha nta bimenyetso rushingiyeho bifatika kuko ntaho bigaragara ko yigeze akorana n’iyo mitwe.

Ubushinjacyaha buvuga ko Uwitwa Nshimiyimana Joseph [bareganwa] ashinjwa kugira uruhare mu bikorwa bya FDLR, ariwe Lt Mutabazi yatumaga mu nama zitegura ibyo bitero kandi hari ubutumwa bahererekanyije amubwira ko byakozwe neza ariko we akabihakana ko ubwo butumwa buvugwa ko bwagaragaye muri telefone ya Nshimiyimana, iye ntabwo basanzemo.

Nyuma yo kumva ubwiregure bw’impande zombi, Perezida w’inteko iburanisha yahaye umwanya abaregwa wo kuvuga ku bihano Lt Mutabazi yahawe n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare.

Abamwunganira bavuze ko hari impamvu basanga urukiko rw’ikirenga rwashingiraho rumugabanyiriza ibihano. Bavuzemo kuba yaragize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside, kuba agifite umutima ukunda igihugu kandi yiteguye gukomeza kugikorera, kuba bimwe yarabikoze abitewe n’uburakari n’ibindi.

Ubushinjacyaha bwavuze ko igihano yahawe kimukwiriye kuko yagiranye ibiganiro n’abagize imitwe y’iterabwoba yifuza guhungabanya u Rwanda nka RNC na FDLR bityo nta cyizere ko yakongera gukorera ibyiza igihugu ndetse kuba yaraburanye ahakana ibyaha kandi asa n’uhanganye.
Lt Mutabazi abajijwe n’umucamanza icyo abivugaho, yavuze ko mu rukiko atari mu ntebe ya penetensiya ku buryo yari kuburana mu bwitonzi budasanzwe.

Yavuze ko ibyaha yahamijwe n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare byose nta bimenyetso bifatika byashingiweho ariko bisuzumwe neza hakurikijwe amategeko bikamuhama yababarirwa.

Ati “Igihe ibyo byaha byagaragara ko bimpama, mwazambabarira nkaba nagabanyirizwa ibihano cyangwa nkaba narekurwa ngasubira mu buzima busanzwe.”

Urukiko rwakomeje kumva ukwiregura kw’abandi bareganwa na Lt Mutabazi bwira batarangiye, rufata umwanzuro wo kuzasubukura ku wa 22 Nyakanga 2019 saa 11:oo ari nabwo urubanza ruzapfundikirwa.

Lt Joel Mutabazi yavuze ko ibyaha yahamijwe n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare byose nta bimenyetso bifatika byashingiweho ariko bisuzumwe neza hakurikijwe amategeko bikamuhama yababarirwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza