Lt Joel Mutabazi yasabye ko humvirizwa amajwi ya telefone z’abamushinja gutunga imbunda

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 15 Nyakanga 2019 saa 08:58
Yasuwe :
0 0

Lt Joel Mutabazi wahoze mu Mutwe w’Abarinda Umukuru w’Igihugu yasabye Urukiko rw’Ubujurire gutegeka ko humvirizwa amajwi y’abamushinja icyaha cyo gutunga imbunda n’amasasu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Yabisabye kuri uyu wa Mbere, tariki 15 Nyakanga 2019 ubwo we n’abandi 10 baregwa hamwe bitabaga Urukiko rw’Ubujurire, ku bujurire bwabo ku myanzuro y’urubanza rwaciwe n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare.

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ku wa 3 Ukwakira 2014 rwahamije Lt Joel Mutabazi ibyaha byo gutoroka igisirikare, gutunga intwaro cyangwa amasasu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gukwirakwiza impuha zigamije kwangisha Leta y’u Rwanda amahanga, kugambirira no kugirira nabi ubutegetsi buriho, kugambirira no kugirira nabi Perezida wa Repubulika, yahamijwe kandi ibyaha by’iterabwoba, ubwicanyi n’ubwinjiracyaha mu bwicanyi no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Yahanishijwe igifungo cya burundu no kwamburwa impeta za gisirikare.

Kuri uyu wa mbere mu Rukiko rw’Ubujurire, Lt Mutabazi yavuze ko atemera ibyashingiweho ahamywa ibyaha ari nabyo byatumye ajurira.

Ku ikubitiro yavuze ko atakabaye yaraburanishijwe n’Urukiko rwa Gisirikare kuko yakuwe muri Uganda aho yabaga nk’impunzi yemewe n’amategeko kandi ko udashobora kwitwa impunzi ukiri umusirikare.

Yavuze ko amaze guhabwa ubuhunzi yiswe umusivile bityo ko n’inkiko z’u Rwanda zagombaga kumuburanisha amaze kugarurwa mu gihugu ari iza gisivile.

Yavuze ko ikindi cyemeza ko ari umusivile ari uko ubwo yagezwaga mu Rwanda avanywe muri Uganda, inyandikomvugo ya mbere yayikoreshejwe n’urwari Urwego rwa Polisi rushinzwe Ubugenzacyaha (CID).

Mutabazi avuga ko iyo aza kuba agifatwa nk’umusirikare yari kuba yarabajijwe n’Ubugenzacyaha bwa Gisirikare.

Abajijwe impamvu yaje mu rukiko yambaye imyenda ya gisirikare ndetse n’amapeti, yagize ati “Ni ibintu banyambika ku gahato kuko njye nabaye umusirikare kuva mu 1991 kugeza tariki 30 Mata 2010.”

Umucamanza yahise abaza icyo ashingiraho avuga ko atakiri umusirikare kandi nta cyemezo Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwigeze bumuha bumusezerera mu ngabo, avuga ko nyuma ya Mata 2010 yabayeho mu buryo busa no gusezererwa mu gisirikare mu ibanga.

Lt Joel Mutabazi wari wambaye gisirikare, isaha ku kuboko n’amadarubindi, yavuze ko tariki 30 Mata 2010 yavanywe kuri Muhazi aho yakoreraga akajyanwa mu Kigo cya Gisirikare i Kami agafungirwayo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Avuga ko guhera icyo gihe atahembwaga, atagiraga ubwishingizi n’ibindi bigenerwa umusirikare uri mu kazi bityo ko guhera icyo gihe kugeza tariki 29 Ukwakira 2011 atabara ko yari akiri umusirikare.

Lt Mutabazi anavuga ko impapuro mpuzamahanga yashyiriweho zo kumuta muri yombi ubwo yari mu buhungiro muri Uganda, icyaha cyo guta igisirikare nta cyari kiriho.

Ubushinjacyaha bwo buvuga ko Mutabazi akiri umusirikare kuko atigeze asezererwa, naho kuvuga ko n’impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi zitariho icyaha cya gisirikare, ngo izatanzwe zari iz’agateganyo ku buryo zitabuza ibyaha bishya kuburanishwa igihe bibonetse.

Lt Mutabazi yasabye ko abamushinja gutunga imbunda humvirizwa telefone zabo

Ubwo yasobanuraga ingingo yo kuba yaragiye ashinjwa ibyaha bidafitiwe ibimenyetso kamere, Lt Mutabazi yagarutse ku cyaha cyo gutunga intwaro cyangwa amasasu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Iki cyaha bivugwa ko cyatangiye ubwo yari akiri mu gisirikare, ubwo yavanaga imbunda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo idafite ibiyiranga, akayizana ngo azayifashishe mu kwirinda ubwo azaba atakiri umusirikare.

Ubushinjacyaha buvuga ko iyo mbunda Mutabazi yaje kuyibitsa kuri se wabo ufite inzu i Rwamagana. Nyuma yo guhungira muri Uganda, ngo Mutabazi yaje kohereza murumuna we ngo ajye kumuzanira iyo mbunda bayijyane muri Uganda kugira ngo azayifashishe yirinda.

Ngo Mutabazi yabanje guhamagara se wabo amumenyesha ko hari uwo yohereje ngo amumuhere iyo mbunda.

Ubushinjacyaha buvuga ko Lt Mutabazi yanatumye umuvandimwe w’umugore we kujya kumuzanira amasasu y’iyo mbunda kandi ngo yagiye abiganira kuri telefone n’umugore wa Mutabazi.

Iyo mbunda, Ubushinjacyaha buvuga ko ari yo Mutabazi yifashishije yirasa ubwo yari ageze muri Uganda kugira ngo agaragaze ko ari Leta y’u Rwanda yamuteye maze abayobozi ba Uganda bamuhe uburinzi.

Abo bo mu muryango wa Mutabazi nyuma baje gufatwa barafungwa, na bo bemeza ibyo ubushinjacyaha buvuga. Ngo imbunda yaje kujugunywa mu musarani w’ikigo nderabuzima mu gace ka Kasangati muri Uganda.

Ubwo yari ahawe umwanya ngo yisobanure, Mutabazi yahakanye ibyo yashinjwe n’abo mu muryango we, avuga ko nta mbunda yigeze atunga itemewe n’amategeko, ngo kuko ‘atari Imana ngo abe yari azi ibizamubaho nyuma ashake ubwirinzi hakiri kare’.

Yavuze ko abamushinja badahuza kuko bamwe bavuga ko iyo mbunda yayibikaga mu ivalisi, abandi bakavuga ko yabikwagwa munsi y’igitanda.

Yanavuze ko urukiko rwamuhamije icyo cyaha rwabogamye kuko nta bimenyetso rwashingiyeho. Ngo iyo ruba rubishaka rwari kujya aho bivugwa ko imbunda yajugunywe bakajya kuyicukura.

Umucamanza yabajije Mutabazi icyo yaba apfa n’abo mu muryango we ku buryo bamubeshyera, avuga ko hari n’ababyeyi bajya bica abana babo.

Lt Joel Mutabazi yavuze ko atari kujya kubitsa imbunda cyangwa ngo atume amasasu abasivile kandi ari umusirikare uzi neza ibijyanye n’imbunda.

Mu kumenya ukuri kw’ibivugwa, Mutabazi n’abamwunganira mu mategeko bahaye urukiko nimero za telefone z’abo bamushinja gutunga imbunda n’amasasu, asaba ko urukiko rujya mu Kigo cy’Itumanaho cya MTN kumviriza ibyo baganiriye, kugira ngo rumenye koko niba ari byo.

Umushinjacyaha Captain Faustin Nzakamwita yabwiye urukiko ko ibyo Lt Mutabazi asaba bidashoboka kuko ikigo cy’itumanaho kidashinzwe kumviriza ibyo abakiliya bacyo bavugana.

Yavuze ko hari amategeko akurikizwa igihe humvirizwa ibyo abantu baganirira kuri telefone kandi ko igihe icyaha cyakorwaga icyo cyemezo nta cyari gihari.

Umucamanza amaze kumva impande zombi, yasubitse iburanisha, ategeka ko risubukurwa ku wa Kabiri, tariki ya 16 Nyakanga 2019, saa mbili n’igice za mu gitondo.

Lt Joel Mutabazi yasabye ko humvirizwa amajwi ya telefone z’abamushinja gutunga imbunda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza