00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lt Col Jean-Pierre Nsekanabo na La Forge Fils Bazeye basabiwe gufungwa burundu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Ukwakira 2021 saa 08:50
Yasuwe :
0 0

Ubushinjacyaha bwasabiye Nkaka Ignace uzwi nka La Forge Fils Bazeye wahoze ari Umuvugizi w’Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR na Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka Abega Kamara wahoze ashinzwe ibikorwa by’ubutasi muri uwo mutwe gufungwa burundu.

Aba bagabo bombi bafashwe mu mwaka wa 2018 ubwo bambukaga umupaka bavuye muri Uganda mu nama yari yabahuje n’uruhande rw’undi mutwe w’iterabwoba wa RNC, ariko bakaza gufatwa n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bagashyikirizwa u Rwanda.

Uko ari babiri bari kuburanishwa n’Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga. Mu iburanisha ryabaye ku wa 7 Ukwakira 2021, ubushinjacyaha bwasabye urukiko guhamya aba bagabo ibyaha by’iterabwoba biturutse ku bitero FDLR yagabye mu Rwanda.

Bwavuze ko aba bagabo babiri bari bafite uruhare rukomeye mu byaha uyu mutwe wakoreye ku butaka bw’u Rwanda, buheraho busaba urukiko ko rubahamya icyaha cy’ubwicanyi, iterabwoba no kurema umutwe witwaje intwaro utemewe.

Ibi ubushinjacyaha bwabihereyeho busaba urukiko kubakatira igifungo cya burundu.

Nyuma yo kumva ibisabwa n’ubushinjacyaha urukiko rwapfundikiye iburanisha. Urubanza ruzasombwa ku wa 15 Ukuboza 2021.

Lt Col Jean-Pierre Nsekanabo na La Forge Fils Bazeye basabiwe gufungwa burundu (Ifoto: The New Times)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .