Kwamamaza

Loni yasuzumye imyiteguro y’Abapolisi b’u Rwanda bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro

Yanditswe kuya 20-09-2016 saa 08:16' na IGIHE


Itsinda ry’Impuguke eshatu z’Umuryango w’Abibumbye, ku itariki 19 Nzeri ryasoje igikorwa cyamaze icyumweru cyo gusuzuma imyiteguro y’imitwe itatu y’abapolisi b’u Rwanda 420 bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique, Minusca.

Imitwe ibiri y’abapolisi bakorera hamwe (Formed Police Units - FPUs) n’umwe w’abashinzwe kurinda umutekano w’abayobozi Bakuru b’inzego za Leta z’iki gihugu (Protection Support Unit - PSU) bamaze amezi atatu bahugurirwa mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, aho bahabwa ubumenyi ku byo bazaba bashinzwe.

Mu byo izo mpuguke zasuzumye harimo urwego rw’abo bapolisi mu kurinda abaturage, guhosha imyigaragambyo, gukora amarondo, kumasha no gutwara imodoka n’ibikoresho bazakoresha muri iyo mirimo bitegura koherezwamo.

Iryo tsinda ry’impuguke riyobowe na Tarek Bouteraa uturuka muri Tunisia ryarimo Umuhuzabikorwa w’ibikorwa by’abapolisi bakorera hamwe muri Minusca witwa Daniel Nkoa, akaba aturuka muri Cameroon n’umwe mu mpuguke z’Umuryango w’Abibumbye yo muri Portugal uhugura abari muri ubu butumwa bw’amahoro witwa Nazareth De Carvalho Figueira Jose Ricardo.

Nyuma y’iryo suzuma, izo mpuguke zagize ziti “Twishimiye kandi tunyuzwe n’urwego rwiza rw’imyiteguro y’abapolisi b’u Rwanda bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro muri CAR, harimo ubumenyi buhambaye mu kumasha, gutwara imodoka no kurinda abaturage, ndetse n’ubunararibonye bw’ababahugura.”

Zakomeje zigira ziti “Turemeza ko iyi mitwe itatu twakoreye isuzuma yujuje ibyangombwa byo kujya mu butumwa bw’amahoro.”

Biteganyijwe ko abagize iyo mitwe bazasimbura abandi bangana na bo bari hafi yo gusoza ubutumwa barimo muri iki gihugu.

U Rwanda rufite abapolisi bagera ku 1000 mu butumwa bw’amahoro butandukanye bakorera hamwe (FPUs), muri bo, 820 bakaba bari muri Centrafrique, Haiti na Sudani y’Epfo.

Tarek Bouteraa uturuka muri Tunisia niwe wari uyoboye iryo tsinda rya Loni

Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 5 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved