Loni yashyizeho itsinda rikora iperereza mu Burundi

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 25 Ugushyingo 2016 saa 07:13
Yasuwe :
0 0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bwa muntu ryashyizeho itsinda ry’abantu batatu bagomba gukora iperereza ku byabaye mu mvururu zo mu Burundi, rikazatanga n’amazina y’ababigizemo uruhare bose kugira ngo bakurikiranwe.

Iryo tsinda rigizwe na Fatsah Ouguergouz wo muri Algérie, ari na we uzaba uriyoboye, Reina Alapini Gansu wo muri Bénin, hamwe na Françoise Hampson wo mu Bwongereza.

Mu iperereza ku ihutazwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Burundi, abagize iryo tsinda bazabonana n’abantu batandukanye bo mu butegetsi bw’u Burundi ndetse n’abafite aho bahuriye na Politiki y’icyo gihugu, imiryango itari iya Leta, ishami rya Loni rishinzwe uburenganzira bwa muntu mu Burundi, impunzi z’Abarundi mu nkambi zitandukanye, ndetse n’abahagarariye Umuryango wa Afurika yunze ubumwe.

RFI dukesha iyi nkuru itangaza ko iryo tsinda ryahawe igihe cy’umwaka, rikaba ryarangije iperereza, rigatanga amazina n’ibyaha buri wese akwiye kuryozwa, gusa bamwe bakaba batizeye ko ryazaba ryararangije ako kazi bitewe n’ingano y’ibyabaye ndetse n’uburemere bifite.

Icyakora iryo tsinda rizatanga raporo ya mbere mu magambo mu nama ya 34 y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bwa muntu izaba muri Werurwe 2017, itange indi raporo mu nama ya 35 nk’iyo izaterana muri Kamena 2017.

Muri Nzeri uyu mwaka wa 2016 ni bwo impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zasohoye raporo nyuma y’iperereza ku bijyanye n’ihohoterwa ry’ikiremwamuntu mu Burundi kuva muri Mata 2015.

Abo bakoze iyo raporo babaye nk’abatunga urutoki cyane Leta, kuko ihohoterwa ry’ikiremwamuntu ryabaye ryakozwe n’abakozi bayo, ndetse ikaba nta n’icyo yakoze kugira ngo ihane ibyo byaha.

Leta y’u Burundi ntiyahwemye kuvuga ko ibyabaye bikwiye kubazwa uruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi rwo rwashoye abayoboke barwo mu myigaragambyo, ndetse n’abagerageje guhirika ubutegetsi kuwa 13 Gicurasi 2015.

Iryo tsinda ryasabwe mu mwanzuro wa 33/24 w’Inama ishinzwe uburenganzira bwa muntu mu Muryango w’Abibumbye, wanasabaga ko ryakwerekana buri wese mu mazina, wagize uruhare mu bwicanyi n’ibindi byaha byo guhungabanya uburenganzira bwa muntu byabaye mu Burundi kuva muri Mata 2015 ubwo hatangiragaimyigaragambyo yo kwamagana manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza.

Iryo tsinda ryashyizweho kuwa 30 Nzeri uyu mwaka, hagenwa abarigize banahabwa ubutumwa kuwa 22 Ugushyingo 2016.

Imvururu mu Burundi zatangiye muri Mata 2015

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza