Loni mu biganiro n’u Rwanda ku kongera abasirikare muri Centrafrique

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 18 Ukuboza 2017 saa 07:36
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro mu biro by’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Jean-Pierre Lacroix, yagiriye uruzinduko mu Rwanda, mu bimugenza hanarimo icyo kongera umubare w’Ingabo mu butumwa bw’amahoro muri Centrafique.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro mu biro by’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Jean-Pierre Lacroix, yagiriye uruzinduko mu Rwanda, mu bimugenza hanarimo icyo kongera umubare w’Ingabo mu butumwa bw’amahoro muri Centrafique.

Kuri uyu wa Mbere nibwo Jean-Pierre Lacroix yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, ubutwererane n’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, Louise Mushikiwabo ari kumwe na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Gen James Kabarebe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Patrick Nyamvumba.

Nk’uko Ingabo z’u Rwanda zabitangaje, abayobozi bahuriye ku cyicaro cya Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, baganira ku bibazo bya politiki hamwe n’umutekano muri iki gihe, mu gihugu cya Centrafrique, Sudani y’Epfo no mu karere.

Mu byanganiriweho, impande zombi zunguranye ibitekerezo ku mishyikirano ikomeje ku busabe bwa Loni bw’uko u Rwanda rwakongera umubare w’abasirikare rufite mu butumwa bw’amahoro muri Centrafique ariko ntiwahise utangazwa.

Abandi basirikare u Rwanda rwatanga muri Centrafique biteganyijwe ko bazoherezwa muri Gashantare 2018. Bazajya kunganira ibikorwa bya Loni bigamije kugarura umutekano muri iki gihugu, bahagarika ibitero bya hato na hato bigabwa ku basivile.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro mu biro by’Umunyamabanga Mukuru wa Loni yashimiye Guverinoma y’u Rwanda ku ruhare mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, anashima by’umwihariko uburyo Ingabo z’u Rwanda zitunganya neza akazi zishinzwe aho zatumwe na Loni.

U Rwanda rusanzwe rufite ingabo, hamwe n’Ibitaro byo ku rwego rwa Kabiri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Centrafique.

Ingabo z’u Rwanda by’umwihariko zishinzwe umutekano w’abayobozi bakuru b’igihugu, harimo no kurinda Umukuru w’igihugu ndetse n’ibikorwaremezo by’ingenzi bitandukanye.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, yashimiye Umuyobozi Mukuru Ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro mu biro by’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ku ruzinduko yagiriye mu Rwanda.

Yanamwijeje ko u Rwanda ruzakomeza kugira uruhare mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku mugabane w’Afurika ndetse n’ahandi ku Isi.

JPierre- Lacroix yabaye Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro mu biro by’Umunyamabanga Mukuru wa Loni kuwa 1 Mata 2017 asimbuye Hervé Ladsous.

muyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro mu biro by’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Jean-Pierre Lacroix mu biganiro n'u Rwanda
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro mu biro by’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Jean-Pierre Lacroix na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, ubutwererane n’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, Louise Mushikiwabo
Minisitiri w'Ingabo z'u Rwanda, Gen James Kabarebe; Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, ubutwererane n’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, Louise Mushikiwabo n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro mu biro by’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Jean-Pierre Lacroix

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza