Loni itewe impungenge n’ingorane zagwira Isi Trump aramutse atowe

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 13 Ukwakira 2016 saa 09:59
Yasuwe :
0 0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu ryagaragaje ko imvugo n’ibitekerezo bya Donald Trump, umukandida w’aba- républicain mu matora ya perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bituma baterwa impungenge n’ingorane zagwira isi igihe yaramuka atowe.

Izi mpungenge zagaragajwe n’Umuyobozi w’iri shami, Zeid Raad al-Hussein mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa kabiri i Genève mu Busuwisi.

Hussein yavuze ko Trump naramuka atowe imvugo ye ikaba ingiro nta kabuza azaba ikibazo ku isi yose.

Yakomeje avuga ko nubwo adafite gahunda yo kwivanga mu matora y’igihugu icyo ari cyo cyose, igihe bishobora gushyigikira iyicarubozo, abaturage bakabuzwa uburenganzira bwabo, nta cyamubuza kugira icyo abivugaho.

BBC ivuga ko aho Zeid yagarukaga ku byavuzwe na Trump muri Kamena uyu mwaka agaragaza ko ashyigikiye iyicarubozo ndetse anasezeranya kugarura waterboarding aho bafata imfungwa iri guhatwa ibibazo bakayipfuka umunwa n’amazuru bakoresheje igitambaro kirimo amazi.

Ubu buryo bwakoreshwaga ku bakoze ibikorwa by’iterabwoba byavanweho ku butegetsi bwa Perezida Barack Obama.

Hussein atangaje ibi mu gihe Trump we yigeze kuvuga ko Loni idashyigikira na gato demokarasi kandi ko nta bushuti ifitanye na Amerika nubwo ariho ibiro by’uyu muryango bibarizwa.

Mu kwiyamamaza kwe Trump yakunze kurangwa n’imvugo zibasira imiryango itandukanye irimo abayisilamu, abirabura, abavuga icyesipanyolo ndetse n’abagore ari nabyo bituma abatari bake bibaza aramutse atowe icyakurikiraho.

Amatora muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ateganyijwe ku itariki 8 Ugushyingo 2016, hagati ya Hillary Clinton na Donald Trump hakazavamo umwe uyobora iki gihugu.

Umuyobozi w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu, Zeid Raad al-Hussein

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza