Libya: Abimukira hafi 150 barohamye muri Méditerranée baburirwa irengero

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Nyakanga 2019 saa 07:55
Yasuwe :
0 0

Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Abimukira, IOM, ishami rya Libya, watangaje ko abantu hafi 150 baburiwe irengero nyuma yo kurohama mu nyanja ya Méditerranée, bagerageza kwambuka bagana i Burayi.

Mu butumwa IOM ishami rya Libya yatangaje binyuze kuri Twitter, yavuze ko "abimukira hafi 150 bikekwa ko baburiwe irengero naho 145 bakabasha gusubira ku rukombe rwa Libya."

Umuvugizi w’abashinzwe kurinda inkombe z’iyi nyanja ku ruhande rwa Libya, Ayoub Gassim, yabwiye Associated Press ko ubwo bwato bwarohamye butwaye abantu bagera kuri 300.

Komiseri mu Muryango w’Abibumbye ushinzwe impunzi, Filippo Grandi, yavuze ko iyi mpanuka ari yo ikomeye ibereye muri Méditerranée muri uyu mwaka.

Muri Mutarama nabwo abantu 117 baburiwe irengero bari mu nyanja ku ruhande rwa Libya, abandi 65 barohama mu bwato ku ruhande rwa Tunisia muri Gicurasi.

Grandi yasabye ko ibihugu by’i Burayi bisubukura ibikorwa by’ubutabazi muri Méditerranée nyuma y’igihe byiyemeje kubihagarika, anasaba ko igikorwa cyo gufungira abimukira muri Libya gihagarikwa.

Yavuze ko hakenewe uburyo bufasha abimukira kuva muri Libya igihe bahageze bakabura inzira ibafasha gukomeza i Burayi nk’uko baba babyifuza.

Nibura abimukira 2,500 bafungiwe mu nkambi zitandukanye hafi y’umurwa mukuru Tripoli.

Mbere y’uyu munsi habarurwaga ko nibura abantu 164 bapfuye bagerageza kwambuka Méditerranée ngo bajye i Burayi, uhereye muri Mutarama uyu mwaka.

Abimukira bagera ku 150 barohamye mu nyanja baburirwa irengero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza