Leta yemeye kwishyura ubuvuzi Yannick azahabwa asimburizwa impyiko mu Buhinde

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 7 Nzeri 2018 saa 12:54
Yasuwe :
0 0

Leta y’u Rwanda ibinyujije mu Kigo cyayo gifasha abantu kujya kwivuriza mu bitaro byo mu mahanga, yemeye kwishyurira Gisagara Yannick, ubuvuzi bwose azahabwa asimburizwa impyiko mu Buhinde.

Hashize igihe Yannick, uvuka mu Karere ka Rwamagana asaba inkunga abagiraneza kugira ngo abone amafaranga agera kuri miliyoni 19, yamubashisha kujya kwivuza impyiko mu Buhinde.

Umuyobozi mukuru w’ikigo cya Leta gifasha abantu kujya kwivuriza hanze, Emmy Agabe Nkusi, yabwiye IGIHE ko uyu musore Leta izamwishyurira amafaranga y’ubuvuzi nawe akishakira uko agerayo n’ibizamutunga.

Ati “Twarabimubwiye ko tuzamufasha, ategereje kubanza kumererwa neza gusa. Dufasha abantu benshi mu gihe bujuje ibisabwa, kandi nawe arabyujuje.”

Nkusi yongeyeho ko mu byo bagenderaho bafasha abantu harimo kuba uri umunyarwanda, indwara urwaye byemezwa n’abaganga ko itavurirwa mu Rwanda, kandi hakaba hari n’ibitaro n’inzobere zemera ko zakuvura.

Gusa ngo umurwayi yishakira amafaranga azishyura ibisabwa ngo agere aho azavurirwa n’uko azabaho agezeyo kugeza agiye mu bitaro, hanyuma leta igatangira kumwishyurira.

Gisagara Yannick, ashimira Minisiteri y’ubuzima yemeye kumwishyurira serivizi z’ubuzima azahabwa zose n’uzamuha impyiko.

Leta yemeye kumufasha yari amaze kubona miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda, muri 19 Frw zisaga yavugaga ko asabwa, ndetse amakuru agera kuri IGIHE ni uko Yannick yamenye ko azafashwa tariki ya 1 Nzeri
2018.

Kuva mu 2008 iki kigo cyashyirwaho 89% by’abantu bagiye kwivuriza hanze y’u Rwanda bishuriwe na Leta baba barwaye impyiko, abandi basigaye bakajya kwivuza kanseri n’izindi zitavurirwa mu Rwanda.

Yannick yarwaye impyiko mu 2016, ubwo yari arangije umwaka wa Mbere wa Kaminuza mu Ishuri rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro IPRC, riherereye mu Karere ka Kicukiro.

Ubu impyiko ze zose zamaze kwangirika. Hari umwana wa mukuru wa nyina wamwemereye impyiko imwe, ari na yo azashyirirwamo n’ibitaro byo mu Buhinde.

Gisagara Yannick ashimira Leta yemeye kuzamwishyurira ubuvuzi mu Buhinde
Emmy Agabe Nkusi, Umuyobozi Mukuru w'ikigo cya Leta gifasha abantu kwivuriza hanze yemeje ko Leta izishyurira Yannick ubuvuzi bwose mu Buhinde

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza