Leta yemeye kuvuza Mugesera Cedric abura itike yo kujya mu Buhinde

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 11 Nzeri 2018 saa 01:07
Yasuwe :
0 0

Leta y’u Rwanda ibinyujije mu kigo cyayo gifasha abantu kujya kwivuza hanze, yemeye kuvuza Mugesera Cedric, wangiritse impyiko zombi, abura itike n’amafaranga azamutunga mu Buhinde.

Mu 2016, Mugesera w’imyaka 20, wari ugeze mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye yarwaye malariya imutera umuriro mwinshi wamwangije impyiko.

Yabonye umugiraneza umuha impyiko ndetse na Leta y’u Rwanda yemerera kumwishyurira ikiguzi cyose cy’ubuvuzi azakenera mu Buhinde. Gusa yabuze icyamugezayo n’ibizamutunga ari yo.

Amarira amuzenga mu maso, Mugesera utuye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gahanga, yabwiye IGIHE ko ababazwa cyane no kuba yaremerewe ubuvuzi ariko akabura uko yajya kubuhabwa.

Ati “Ubu nabonye umuntu wemeye kumpa impyiko none twabuze itike ngo tujye mu Buhinde kuko niho abaganga b’ibitaro byitiriwe umwami Faysal bambwiye ko bizakorerwa”.

Mugesera amaze amezi 11 abeshejweho n’imashini iyungurura amaraso mu Bitaro bya Kanombe kandi nabyo birahenze cyane kuko agomba kujyayo inshuro eshatu mu cyumweru. Inshuro imwe bishyura amafaranga ibihumbi 120.

Asaba umuntu wese ufite umutima utabara ngo amufashe abashe kuvurwa abone indi mpyiko.

Mugesera yabashije gukorera ikizamini gisoza amashuri yisumbuye mu bitaro, aragitsinda abona impamyabumenyi ariko ntiyabashije gukomeza amasomo ya kaminuza kubera uburwayi bw’impyiko afite.

Umubyeyi wa Mugesera, Uwimana Vestine, avuga ko nta bushobozi bafite ngo babone itike igeza umwana wabo mu Buhinde.

Ati ‘‘Tumaze gutanga amafaranga arenga miliyoni zirindwi tuvuza uyu mwana. Nta kazi ngira nari umuhinzi none nabyo byarananiye kubera ubumuga mfite mu mutwe”.

Uyu mubyeyi aterwa agahinda mfite n’uko nta n’ikintu yabona agurisha ngo umwana we agere mu Buhinde, kuko bitewe n’igihe amaze arwaye hari ubwo babura n’amafaranga yo kumujyana ku mashini iyungurura amaraso.

Uwaba ashaka kuvugana na Mugesera Cedric cyangwa kumuha ubufasha ngo agere mu Buhinde aho azahererwa indi mpyiko, yamuvugisha kuri telefoni ye igendanwa nimero: 250 780 515 886 cyangwa akavugisha umubyeyi we kuri: 0788689296.

Kuva mu 2008 ikigo cya Leta gifasha abantu kujya kwivuza hanze cyashyirwaho 89% by’abantu bagiye kwivuriza hanze y’u Rwanda bishyuriwe na cyo baba barwaye impyiko, abandi ni abajya kwivuza kanseri n’izindi ndwara zitavurirwa mu Rwanda.

Mugesera Cedric arasaba ubufasha ngo abashe kugera mu Buhinde aho azahererwa indi mpyiko n'umugiraneza

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza