Kwamamaza

Leta yakoze impinduka mu kohereza mu mashuri yisumbuye abatsinze ibizamini

Yanditswe kuya 5-08-2016 saa 10:12' na Jean Baptiste Nshimiyimana


Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko yafashe ingamba zo guhangana n’imyumvire y’ababyeyi n’abanyeshuri, bibeshyaga ko umwana urangije amashuri abanza cyangwa icyiciro rusange utahawe ibaruwa imwohereza kujya kwiga mu kigo cya leta aba atatsinze, bigatuma umubare w’abagombaga kuyitabira utagera kuri 50%.

Iyi Minisiteri ivuga ko igiye kujya yohereza amabaruwa ku bana bose, bitandukanye n’uko yatangazaga urutonde rw’abanyeshuri batsinze ikizamini cya leta, bamwe bakayahabwa abamenyesha amashuri anyuranye, abandi ntibayahabwe bagateganyirizwa imyanya mu burezi bw’imyaka 9 na 12.

Ibi ngo byasaga n’urucantege kuri bamwe, ku buryo hari ababyeyi bafite imyumvire yo kutohereza abana mu mashuri y’imyaka 9 na 12 y’ibanze kuko batahawe amabaruwa abohereza ku bigo, bigatuma hari ibyumba bitigirwamo cyangwa byigiramo abana batarenze 20.

Ubwo yafunguraga ku mugaragaro ibyumba 12 by’Ishuri ribanza rya Gatebe, byubatswe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, mu Murenge wa Rwimiyaga muri Nyagatare, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Olivier Rwamukwaya yavuze ko iki kibazo Minisiteri y’Uburezi yamaze kugifataho umwanzuro.

Yagize ati “Kuba umwana atabonye ibaruwa imujyana mu kigo aziga abamo, ntimukavuge ngo ntabwo yatsinze. Ibi twamaze kubifataho icyemezo nka minisiteri ko n’abanyeshuri biga bataha tuzajya tubaha amabaruwa, kuko twasanze imwe mu mpamvu ababyeyi badafasha abana biga bataha kujya mu mashuri ari uko bumva ko uwahawe ibaruwa ariwe watsinze, ariko sibyo.”

Rwamukwaya yavuze ko ubu abanyeshuri bose batangajwe ko batsinze bazajya bahabwa “amabaruwa abamenyesha aho bagiye kwiga, niba wiga ucumbika uzajya ubisoma mu ibaruwa, niba uziga utaha nabwo uzajya ubisangamo."

Mineduc ivuga ko abiga bataha bahabwa amasomo amwe n’abiga baba mu bigo, ndetse ngo ni nabo batsinda neza ugereranyije n’abize baba mu bigo.

Gusa Rwamukwaya avuga ko imibare y’abajya mu mashuri yisumbuye yakomeza kwiyongera, mu gihe ibyumba ababyeyi na Leta babiriye ibyuya byakoreshwa neza, aho kubitunga byigiramo mbarwa. Mu 2014, abana bari mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye (Tronc Commun) bari 349,692.

Hari abayobozi bitwara nka ba ntibindeba

Minisitiri Rwamukwaya avuga ko hari n’abayobozi banyura ku bana b’imyaka iri munsi ya 18 batari ku mashuri bakihitira, avuga ko bakwiriye kubacyaha byanarimba bakabasubiza mu mashuri kuko bari ahataboneye.

Ati "Nubona umwana uri munsi y’imyaka 18 atari mu ishuri, umenye ko ari mu mwanya utari uwe, umuyobore aho agomba kujya (mu ishuri)."

Gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda yatangijwe mu 2008 igamije gushyigikira gahunda yo kugeza uburezi budaheza kuri bose, nta we uvuye mu ishuri kubera ibibazo bitandukanye birimo ubukene.

Mu 2012 nibwo iyi gahunda yaje kugirwa iy’uburezi bw’imyaka 12, ikomereza ku ntego yo gufasha abanyeshuri kwiga neza bakarangiza amashuri yisumbuye bigira ubuntu.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Olivier Rwamukwaya

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved