Leta yahombye miliyoni 520 Frw mu manza yatsinzwemo n’abakozi bayo

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 31 Ukwakira 2019 saa 08:29
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, yatangaje ko mu mwaka w’ingengo y’imari 2018/19, leta yashowe mu manza zatumye ihomba akayabo ka miliyoni 520Frw.

Byatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Ukwakira 2019, na Visi Perezida w’Inama y’Abakomiseri muri Komisiyo y’abakozi ba Leta, Kayijire Agnès, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, raporo y’ibikorwa by’iyi Komisiyo by’umwaka wa 2018/19 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2019/20.

Kayijire yabwiye Abadepite n’Abasenateri ko muri uyu mwaka ushize w’ingengo y’imari iyi komisiyo yakoze ibikorwa byibanze ku gusuzuma raporo z’amapiganwa yakoreshejwe n’inzego zashatse abakozi, gukora igenzura nyuma y’amapiganwa, kugenzura uko abakozi bashyizwe mu myanya mu mbonerahamwe nshya y’imyanya y’imirimo y’ibitaro.

Hari kandi gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro Komisiyo yatanze 2017-18, gufata imyanzuro ku bujurire bw’abakozi no gutanga inama, gusesengura igihombo Leta yatejwe n’ibyemezo bitubahirije amategeko no kwitabira icyumweru cyahariwe abakozi ba Leta n’inama nyunguranabitekerezo.

Kayijire yavuze ko mu mwaka wa 2018/19, Leta yashowe mu manza 12, zigize ibirego 65. Imanza leta yatsinze ni eshanu gusa mu gihe izo yatsinzwe ari 60. Amafaranga yose leta yahombye ni miliyoni 520.6Frw mu gihe ayo yakuye mu manza yatsinze ari miliyoni 2.8Frw.

Uturere dutanu twaburanye imanza icyenda dutsindwamo esheshatu dutsinda eshatu. Muri izo esheshatu twatsinzwe twaciwemo angana na miliyoni 13.4Frw. Mu gihe muri izo eshatu twatsinze twishyuwe miliyoni 1.6Frw gusa.

Iyi raporo igaragaza ko ibigo bya leta birindwi byaburanye imanza 56, bitsindwa 54 mu gihe izo byatsinze ari ebyiri gusa. Amafaranga byaciwe ni miliyoni 507Frw mu gihe ayo byahawe nk’indishyi mu manza eshanu byatsinze ari miliyoni 1.2Frw.’

Amabwiriza ya Minisitiri agena uburyo bwo gukurikirana abakozi ba leta bayiteza igihombo ateganya ko Minisiteri y’Ubutabera ifite ububasha n’inshingano byo gukurikirana indishyi ku bakozi ba Leta bose bayiteje igihombo mu izina ry’inzego za Leta zatewe ibihombo.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko basabye ko abateza leta ibi bihombo baba bakwiye ku biryozwa, byaba ngombwa hakitabazwa amategeko mu kugaruza aya mafaranga.

Depite Nyirarukundo Ignatienne yagize ati “Aya mafaranga miliyoni zingana gutya, mubona yagaruka hagendewe ku mabwiriza ya Minisitiri cyangwa birasaba kuzajya dutanga ikirego n’abatayatanze ku neza hakaba uburyo bwo kuyasabwa ku ngufu zijyanye n’amategeko?.”

Kayijire yavuze kandi ko Komisiyo yakiriye ubujurire 602. 95 % burasuzumwa bunatangwaho imyanzuro; burimo ahanini ubujyanye no gushaka no gushyira abakozi mu myanya ndetse n’ubw’imicungire y’abakozi.

Iyi Raporo yagaragaje ko Inzego za Leta 21 zubahirije amategeko agenga gushaka no gushyira abakozi mu myanya mu gihe inzego 14 zagaragayemo amakosa yerekeye guhindura ibisabwa ku mwanya w’umurimo no guhindura amanota ya bamwe mu bakandida bigatuma batsinda cyangwa batsindwa.

isi Perezida w’Inama y’Abakomiseri muri Komisiyo y’abakozi ba Leta, Kayijire Agnès ubwo yasobanuriraga abagize Inteko Ishinga Amategeko
Abagize Inteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi basabye ko abateje Leta igihombo babiryozwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza