Leta yahombejwe miliyoni hafi 750 Frw kubera ibyemezo byafatiwe abakozi bayo mu myaka itanu

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 2 Ugushyingo 2018 saa 08:13
Yasuwe :
0 0

Leta y’u Rwanda yatakaje miliyoni 224 Frw biturutse ku byemezo binyuranyije n’amategeko byagiye bifatirwa abakozi bayo bakayijyana mu nkiko, hagati ya Nyakanga 2015 na Kamena 2017, mu gihe mu myaka itatu yabanje yari yahombejwe miliyoni 524 Frw.

Perezida w’Inama y’Abakomiseri muri Komisiyo y’Abakozi ba Leta, Habiyakare François, kuri uyu wa Kane yabwiye Inteko rusange y’Inteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, ko ibyemezo byashoye leta mu manza birimo kwirukana abakozi binyuranyije n’amategeko.

Hari kandi kudatanga icyemezo cy’imirimo yakozwe, igacibwa indishyi; gusesa amasezerano y’abakozi bagengwa n’amasezerano; abatarahawe ibyo bemerewe n’amategeko igihe ikigo cyeguriwe abikorera n’ibindi.

Agaruka ku myaka ya 2015-17, Habiyakare yagize ati “Inzego zarezwe/zaburanye ni 46 zarezwe n’abakozi 147 mu manza zigera kuri 83, leta itsindamo imanza 30 (36% y’imanza), itsindwa 53 (64%) zatsindiwe amafaranga agera kuri miliyoni 224 Frw.”

Mu myaka itatu yari yabanje (2012-2015), leta yari yahombejwe miliyoni 524 Frw.

Habiyakare yavuze ko bagiriye inama leta ko amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe yashyizweho mu kuryoza abayiteza igihombo ku micungire y’imari yayo, yagera no ku bafatira ibyemezo abakozi binyuranyije n’amategeko.

Leta yanasabwe ko yashyira mu mategeko yayo uko bigenda iyo ikigo cyeguriwe abikorera cyangwa se iyo cyeguriwe ubuyobozi bw’abikorera ariko kigakomeza kuba icya leta.

Ikindi kandi leta yagaragarijwe ko hari icyuho mu mategeko, ko hakwiye amabwiriza agenga abakozi bakorera ku masezerano. Habiyakare avuga ko itegeko ry’umurimo ridasobanura neza nk’ibihano bahabwa.

Abadepite bibajije kuri icyo gihombo, babazako ko uko abo bakozi bakurikiranwe.

Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Sheikh Musa Fazil Harerimana, yasabye ko komisiyo yagaragaza niba hari ‘ifaranga na rimwe ryagarujwe’ muri miliyoni 224 Frw nk’uko mu mwaka wa 2013, Minisitiri w’Intebe yasohoye inyandiko isaba ko uteje igihombo leta kubera ibyemezo byafatiwe abakozi, yajya abyirengera.

Depite Mukabikino Jeanne Henriette nawe yavuze ko ayo mafaranga aba akwiye kugaruzwa kuko miliyoni Magana, ari menshi, yakwifashishwa mu bikorwa byita ku mibereho y’abaturage.

Ati “Nubwo bigenda bigabanuka ni menshi aya mafaranga yakubaka n’ikigo nderabuzima, Abanyarwanda bakacyivurizamo.”

Ku kugaruza amafranga leta yahombejwe, Habiyakare yeruriye abadepite ati “mu by’ukuri igisubizo ni uko ari nta na rimwe.”

Ubwo Perezida w'Inama y'Abakomiseri muri Komisiyo y’Abakozi ba Leta, Habiyakare François, yagezaga ku Nteko rusange y’Inteko Ishinga Amategeko, raporo y'ibikorwa byayo by'umwaka wa 2017-2018 n'ibiteganywa muri 2018-2019
Abagize Inteko Ishinga amategeko bagaragaje impungenge ku buryo leta yashowe mu manza kandi igatsindwa ku gipimo kiri hejuru

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza