Leta yahagaritse ubukucuzi bw’amabuye y’agaciro mu kirombe cya Twabugezi

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 25 Nzeri 2016 saa 12:23
Yasuwe :
0 0

Ikirombe cy’amabuye y’agaciro cya Twabugezi giherereye mu karere ka Rutsiro, cyahoze ari icya sosiyete y’Abanyamerika ya NRD Limited, cyafunzwe by’agateganyo nyuma yo gusanga ibikorwa byacyo byarangije ibidukikije mu buryo budasanzwe.

Itsinda ryiswe Gishwati-Mukura ryahagaritse ibikorwa by’ucucukuzi muri icyo kirombe ryari rigizwe na Polisi y’u Rwanda mu ishami ryo kurengera ibidukikije, Ikigo cy’igihugu cy’umutungo kamere (RNRA), ikigo cy’igihugu cyita ku bidukikije (REMA), ihuriro ry’abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu Rwanda ndetse n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB).

Abagize iryo tsinda bafite inshingano zo guharanira ubucukuzi butangiza ibidukikije kandi bwubahirije amategeko. Bafashe umwanzuro wo guhagarika by’agateganyo iki kirombe nyuma yo kumara iminsi itatu bari mu bugenzuzi bw’ubucukuzi bwakorewe sosiyete umunani zo mu Rwanda nkuko New Times yabitangaje.

Ibikorwa byakorerwaga muri icyo kirombe cya Twabugezi cyafunze imigezi ikikije iki kirombe, ndetse n’ubucukuzi bwaho ngo ntibwari bufite ibikorwaremezo by’ibanze nkuko byasobanuwe na Supt. Modeste Mbabazi, umuyobozi w’ishami rya polisi rishinzwe kurengera ibidukikije, wavuze ko ibyo babonye atari ibyo kwihanganirwa.

Ati “ Twabonye ibikorwa byinshi byangiza ibidukikije mu birombe bya Twabugezi, ubwo bucukuzi bwangije ku buryo budasanzwe umugezi, inzira abacukuzi banyuramo zidatunganye, ndetse nta n’ibikorwa remezo by’ibanze bafite.”

Iryo tsinda ryanzuye ko ibikorwa byose byakorwaga muri ako gace bihagarara guhera tariki ya 22 Nzeri 2016. Ryasabye kandi ko icyo kirombe gitunganywa ndetse imigezi ikongera kubungabungwa mbere y’uko cyongera kwemererwa gukomeza imirimo yacyo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Icyo kirombe cyahoze ari icya NRD Limited cyigabijwe n’abantu benshi batagaragajwe.

Sosiyete zikora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda zasabwe gucukura zibifitiye uburenganzira kandi zigakora ibikorwa by’ubucukuzi kinyamwuga, kuko ni kenshi humvikana impanuka z’abantu bagwa mu birombe byazo bitewe n’imiterere yabyo iba itameze neza.

Abacukura amabuye y'agaciro basabwe kubahiriza amategeko no gukora kinyamwuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza