Leta yageneye miliyari 174 Frw gahunda ziteza imbere abatishoboye no kugabanya ubukene

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 30 Kamena 2019 saa 09:59
Yasuwe :
0 0

Abadepite basabye kongera imbaraga mu gukurikirana no kugenzura ikoreshwa rya miliyari 174Frw zagenewe guteza imbere abaturage mu mwaka w’ingengo y’imari 2019/2020 hagamijwe kugera ku ntego yo kugabanya ubukene mu Banyarwanda.

Babisabye ku wa Kane ubwo bemezaga itegeko rigenga ikoreshwa ry’ingengo y’imari y’umwaka utaha ya miliyari 2876.9Frw, izatangira gukoreshwa ku wa 1 Nyakanga nk’uko The New Times yabyanditse.

Ni ubusabwe bwahuriranye n’igihe Guverinoma y’u Rwanda irajwe ishinga no kurandura ubukene mu miryango nibura ku gipimo cya 5% mu myaka ibiri iri imbere nk’uko bigaragazwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kongerera ubushobozi inzego z’ibanze (LODA).

Ubushakashatsi bwa Gatanu ku mibereho y’ingo mu Rwanda (EICV5) buheruka gutangazwa n’ikigo cy’Ibarurishamibare Ukuboza 2018 bwerekanye ko hagati y’umwaka wa 2013/2014 na 2016/2017, ubukene bwavuye ku gipimo cya 39.1% bukagera kuri 38.2% ku rwego rw’igihugu.

Bisobanuye ko bwagabanutse ku gipimo kiri munsi ya 1%, umuvuduko uri hasi cyane ugereranyije n’uko bwagabanutseho 5.8% hagati y’umwaka w’ingengo y’imari 2010/2011 na 2013/2014 kuko bwavuye kuri 44.9% bukagera kuri 39.1%.

Perezida wa Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko, Prof. Omar Munyaneza, yavuze ko hakenewe guhuza imbaraga mu gushyira mu bikorwa itegeko rigenga ingengo y’imari yatowe hagendewe ku bitekerezo bya buri wese, harimo n’abaturage bagaragaje ibyo bifuza ko ibasubiriza.

Ati “Dukeneye gukorana mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga igamije iterambere yagenewe amafaranga muri iyi ngengo y’imari kandi twizeye ko kugera ku ntego yo kwihutisha ubukungu no kuzamura imibereho y’abaturage, bigomba kugenzurwa neza.”

Depite Nyabyenda Damien yavuze ko hakwiye ikurikirana n’igenzura ryihariye rigamije kumenya niba inkunga zigenerwa abatishoboye zigamije kubakura mu bukene zibageraho uko bikwiye kandi zikagira uruhare mu kububakuramo.

Bimwe mu bikorwa iyi ngengo y’imari yagenewe birimo gahunda zo guteza imbere abaturage nko kuzamura umubare w’abagenerwabikorwa ba VUP bakagera ku bihumbi nibura 200.

Biteganyijwe ko abatishoboye bageze mu za bukuru barenga ibihumbi 106 bazagenerwa inkunga y’ingoboka ya buri kwezi yo kubafasha mu mibereho yabo.

Hagamijwe kugabanya umubare w’abakene, iyi ngengo y’imari izifashishwa mu gufasha imiryango ikennye kurusha iyindi aho abahabwa iyo nkunga bazava ku miryango 20 161 yo mu mirenge 150 ikaba imiryango 1175 180 yo mu mirenge 260.

Binyuze muri iyi gahunda buri mugenerwabikorwa ahabwa inka imwe n’amatungo magufi nk’ihene, intama cyangwa inkoko afite agaciro k’ibihumbi 80 Frw.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi, Claudine Uwera, yavuze ko hari gahunda nyinshi zigamije kuzamura imibereho y’Abanyarwanda zirimo VUP, izigamije kurandura igwingira mu bana nka Girinka iteganya ko umuryango uhabwa inka imwe.

Yasobanuye ko binyuze muri VUP abagenerwabikorwa bamwe bazahabwa inkunga y’ingoboka abandi bagahabwa akazi mu mirimo rusange ariko bahembwa amafaranga abafasha kwiteza imbere no guteza imbere igihugu.

Ati “Izo gahunda zigamije guhindura imibereho y’abaturage. Zigamije gufasha abakeneye ubufasha bwihuse bakava mu cyiciro cy’ubukene, bakagera aho babasha kwibeshaho.”

Kugera muri Werurwe 2019, imiryango ibihumbi 137 yo mu mirenge 244 ni yo yari imaze guhabwa akazi muri Gahunda ya VUP mu gihe irenga ibihumbi 107 yahawe inkunga y’ingoboka nk’uko bigaragazwa na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi.

Perezida wa Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko, Prof. Omar Munyaneza, yavuze ko hakenewe guhuza imbaraga mu gushyira mu bikorwa itegeko rigenga ingengo y’imari

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza