Leta yagejejwe mu nkiko kubera pansiyo y’Abanyarwanda bakoze i Burundi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 14 Nzeri 2017 saa 01:04
Yasuwe :
0 0

Itsinda ry’abanyarwanda barenga 1800 babaga mu Burundi mbere ya 1994, ryagejeje Leta y’u Rwanda mu Rukiko Rukuru risaba ko ryahagwa amafaranga y’izabukuru bakoreye mu gihe babaga muri iki gihugu cy’igituranyi.

Uru rubanza rwatangiye kuri uyu wa Kane mu Rukiko Rukuru ku Kimihurura, aho abarega leta bahagarariwe n’abantu babiri barimo Me Valance Nkeramugaba.

Iki kibazo kimaze igihe kinini kivugwa ho kuko nyuma y’ibiganiro byatangiye mu mwaka wa 1997 hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Burundi ku nyungu z’imisanzu y’ubwiteganyirize bw’Abanyarwanda bakoreraga inzego za Leta mu Burundi, mu mwaka wa 2013 nibwo Guverinoma y’u Burundi yohereje imisanzu itagira inyungu ingana na miliyoni 139 ngo yishyurwe abahoze bakorera icyo gihugu guhera mu 1969 kugeza 1994.

Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 9 Ukuboza 2015, yagennye ko iyi misanzu izasubizwa bene yo itagira inyungu, keretse iz’imyaka ibiri yari imaze mu Rwanda.

Aba Banyarwanda ntibanyuzwe n’iki cyemezo cya Guverinoma y’u Rwanda, bavuga ko kinyuranye n’ibyo basezeranyijwe ubwo biteganyirizaga birimo kujya bahabwa inyungu buri kwezi z’ubwiteganyirize bwabo.

Ibi byatumye aya mafaranga bayanga bishingiye ku kuba barasubijwe imisanzu yabo yose nta n’inyungu zayo, abandi bakavuga ko bayahawe mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko mu busanzwe, umuntu ahabwa Pansiyo ku kwezi aho kuyihabwa icya rimwe.

Ibi nibyo byatumye abataranyuzwe n’uyu mwanzuro wa Guverinoma bahita bitabaza urukiko.

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Nzeri 2017, Me Gahongayire Mariam wunganira Leta muri uru rubanza, yabwiye urukiko ko kugira ngo urubanza rugende neza hakwiye gutumirwamo n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwiteganyirijwe, RSSB, kuko aricyo kigira leta inama mu bijyanye n’ubwiteganyirize kikaba ari nacyo haramutse hafashwe umwanzuro ko aba bantu bahabwa pansiyo zabo amafaranga yatangwa yava kuri konti zacyo.

Uwunganira abarega, we yashyigikiye iki cyifuzo binashimangirwa n’Urukiko rwanzuye ko urubanza rusubikwa rukazasubukurwa ku wa 05 Ukwakira 2017 hatumiwe RSSB.

Inkuru irambuye ni mukanya…


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza