Leta ya Samoa mu iperereza ku rukingo rwahitanye abana babiri

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 12 Nyakanga 2018 saa 08:05
Yasuwe :
0 0

Guverinoma ya Samoa yatangije iperereza ku rupfu rw’abana babiri bitabye Imana bamaze guterwa urukingo rw’indwara y’iseru, rubewole n’amashamba.

Aba bana babiri b’umwaka umwe bajyanwe mu Bitaro bya Safotu biri mu Kirwa cya Savai’I ku Mugabane wa Oceania, aho baje kugwa nyuma y’iminota mike bamaze guterwa urwo rukingo rwa MMR nk’uko Televiziyo ya New Zealand yabitangaje.

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Leausa Take Naseri, yatangaje ko uru rukingo rwahagaritswe mu gihe hagikorwa iperereza.

Yasabye ko hakorwa ibizamini byo gupima imirambo y’abana mu gihe urupfu rwabo rukomeje gukurikiranwa na polisi.

Yagize ati “Turi kwita ku mutekano w’abakozi bacu by’umwihariko abaganga bagize uruhare mu itangwa ry’urukingo kuko ubu buri wese ari kubanenga, intoki zose ni bo zerekeyeho.”

WHO itangaza ko inkingo zirinda impfu zigera kuri miliyoni esheshatu ku Isi buri mwaka. Mu bihugu bikoresha inkingo, indwara y’iseru yaranduwe burundu ku kigero kingana na 99%.

Minisitiri w’Intebe muri Samoa, Tuilaepa Sailele Malielegaoi, yihanganishije ababyeyi n’imiryango y’abana bitabye Imana.

CNN yanditse ko Tuilaepa Sailele yavuze ko atarahabwa amakuru afatika ku rupfu rw’abana.

Yagize ati “Urupfu rusiga agahinda umuntu adashobora kuvura. Ndabitekereza ko nta kababaro karuta gutakaza umwana. Nifatanyije n’imiryango yabuze abayo muri ibi bihe bikomeye.”

Yakomeje ati “Nka Minisitiri w’Intebe nasabye iperereza ryimbitse rigamije kugaragaza uko iri sanganya ryabaye. Gutanga ubuvuzi bwiza ku baturage bacu bizahora ari intego ya Guverinoma.”

Biteganyijwe ko abahanga mu gusuzuma imirambo, inzobere iturutse mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana UNICEF n’abandi bahanga mu by’inkingo zihabwa abana, bagera muri Samoa muri iki cyumweru gufasha iki gihugu gukomeza iperereza.

Leta ya Samoa yatangiye iperereza ku rukingo rwatewe abana babiri bakitaba Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza