Kwamamaza

Leta y’u Rwanda yatangiye ubushakashatsi ku giti cy’umushikiri cyakijije amahanga

Yanditswe kuya 12-08-2016 saa 07:12' na Ntakirutimana Deus


Igiti cya kabaruka cyangwa umushikiri cyakunze kujyanwa kugurishwa mu mahanga mu buryo butemewe n’amategeko, kirimo gukorwaho ubushakashatsi mu Rwanda ngo kibyazwe umusaruro.

Ubwo bushakashatsi buri gukorwa n’Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), aho igowe no kubona ibyo biti ngo ibibyaze ingemwe hagamijwe kongera kubitera aho byacitse bitewe no kubirimbura kugeze ku gishyitsi.

Ibyo biti byagiye birimburwa mu bice bitandukanye mu Rwanda ku buryo kuva muri 2013, polisi y’u Rwanda itahwemaga gutangaza imodoka yafashe z’ababaga babitwaye bagiye kubigurisha mu mahanga, cyane muri Uganda aho byavanwaga bijyanwa muri Aziya bigakorwamo imibavu n’amavuta.

Tariki ya 9 Ukwakira 2013 mu bihe bitandukanye, Polisi yo mu turere twa Bugesera na Nyarugenge yafashe imodoka zipakiye toni umunani z’ibyo biti.

Ndayemeye Phanuel, Umuyobozi wa RAB Ishami rya Karama yavuze ko bahagurukiye ubushakashatsi bw’iki kimera.

Ati “Nyuma yo kubona ko abantu bazishakaga [kabaruka] bagenda bangiza amashyamba, nyuma yo kubona ko wenda ari igiti gifite akamaro cyane, byatumye tugira amatsiko yo gukoraho ubushakashatsi.”

Ubwo bushakashatsi buracyari ku cyiciro cya mbere, ariko butanga icyizere cyo kugera ku ngemwe nubwo harimo inzitizi.

Ndayemeye ati “ Inzitizi duhura nazo ni uko ahantu hose twakagombye gukura izo ngemwe amashyamba barayamaze, twaje kumenya ko bifite agaciro barabimaze, nta hantu dushobora gukura ingemwe.”

RAB irimo gukora ubushakashatsi ku bwoko bw’ ibiti 29 birimo na kabaruka hagamijwe kubibungabunga.

Iyo ibi biti byafatwaga, byatwikirwaga ku karubanda abenshi bakibaza impamvu u Rwanda rutagena uburyo bwo kubikora ubushakashatsi ngo bibyazwe icyo bijya gukorwamo mu mahanga.

Tariki ya 25 Werurwe 2014, mu karere ka Nyanza hatwitswe toni zigera kuri 30 z’ibiti by’imishikiri ndetse no mu tundi turere

Umushikiri cyangwa Kabaruka (Osyris lanceolata & Sandalwood) ni igiti gikunze kugaragara mu mashyamba kimeza yo muri Afurika no ku mugabane w’u Burayi na Aziya.

Imishikiri yakunze kwibasirwa na ba rushimusi bayitemaga muri Pariki y’Akagera iboneka cyane mu bihugu bya Algeria, Ethiopia, Kenya, Tanzania, u Rwanda, u Burundi, Uganda hamwe na Sudan y’Epfo.

Iboneka kandi muri Afurika y’Epfo, mu birwa bya Baléare n’ikigobe cya Ibérique ku mugabane w’u Burayi, mu Buhinde no mu Bushinwa.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 26 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved