Kwamamaza

Leta y’u Rwanda igiye gutangira kwishyuza ku ngufu abayibereyemo imyenda

Yanditswe kuya 13-08-2016 saa 08:28' na Hagengimana Philbert


Leta y’u Rwanda imaze igihe iburana n’abantu bayibereyemo umwenda ukomoka ku manza batsinzwe zo kunyereza no gusesagura umutungo wayo zatumye yishyura amamiliyari, ariko kuri yo bisa n’aho byabaye umuco wo kutishyuza ibyo yatsindiye.

Mu manza z’inshinjabyaha hari ubwo Inkiko zitegeka umuntu kwishyura Leta, ariko nyuma y’imyaka myinshi, Minisiteri y’ubutabera ivuga ko yagiye isanga mu Rwanda hasa n’ahabaye umuco wo kutishyuza ayo mafaranga, nk’uko mu bo yatsinze hari abamaze kumva ko Leta itishyurwa.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yatangaje ko iyo ari yo mpamvu bihaye igihe cyo gutangira kwishyuriza leta ku ngufu z’itegeko, ibyo bikazaza bikurikira izindi ngamba zitandukanye zafashwe hagamije guca burundu ibyo kugenda biguru ntege mu kwishyura ibyo umuntu yasabwe.

Minisitiri Busingye yagize ati “…ukwezi kwa cyenda (Nzeli) nigutangira, tuzagirana amasezerano n’abahesha b’inkiko barenga 90 mu gihugu hose, duhite tubemerera kujya kurangiza izo manza ku ngufu z’itegeko.”

Yakomeje avuga ko guhera mu kwezi gutaha umuntu wanze kwishyura ku neza, zajya yishyuzwa ku ngufu ndetse akaba ari na we wiyishyurira ikiguzi cy’uwaje kurangiza urwo rubanza.

Minisitiri w’Ubutabera avuga ko “Nta muntu ukwiye kuba abereyemo Leta amafaranga, yaba make, cyangwa menshi, udakwiye kuyishyura nk’uko iyo Leta iwumubereyemo na we ayibutsa buri munsi akayishyuza…”

Kugeza ubu imanza hafi ya zose z’ababereyemo Leta umwenda zamaze gukusanyirizwa amakuru y’abazirezwemo n’imyirondoro yabo, ikaba izifitemo amafaranga asaga miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (2.000.000.000Frw), gusa ngo hari n’izindi bagishakaho amakuru ngo banamenyeshe ba nyirazo ko hari ibyo bishyuzwa, ibyo bikazatuma uwo mubare w’amafaranga wiyongera.

Mu bindi Minisiteri y’Ubutabera ivuga yakoze mbere yo gutangira kwishyuza ku ngufu, harimo gushishikariza abo bireba kwishyura ku neza, hatagombye imanza, aho imaze kugaruza miliyoni zisaga 47 z’amafaranga y’u Rwanda n’Amadolari ya Amerika 6000.

Kugeza ubu Minisiteri y’Ubutabera igejeje ku manza 40 ikurikirana mu nkiko abateje Leta igihombo.

Minisiteri y’Ubutabera izafatanya n’inzego zitandukanye mu kwishyuza

Gufatanya n’izindi nzego zitanga serivisi za Leta, ikishyurizwa amafaranga bayibereyemo, ku buryo nk’ukeneye serivisi mu kigo cy’ubutaka, mu rwego rushinzwe abinjira n’abasohoka, Ikigo cy’imisoro n’amahoro n’ibindi hari amakuru bazajya baba bamufiteho.

Ubwo bufatanye kandi ngo buzakomereza no mu bigo by’imari, ku buryo buri wese ubereyemo umwenda Leta kandi yishyuzwa, najya gusaba serivisi azajya ahita yibutswa kujya gukemura ikibazo afitanye na yo ubundi akabona kuyihabwa.

Imanza Leta iburana zisa n’iziri kugabanuka, kuko mu myaka ibiri ishize yari ifite izigera kuri 355, kugeza muri Kamena uyu mwaka ikaba yari ifite imanza 157.

Muri izo ariko, 74 zamaze kuburanishwa itsindamo 58 (zingana na 78%) itsindwa 16 (zingana na 22%), mu gihe 83 zikiri mu nkiko.

Minisitiri w’Ubutabera , Johnston Busingye yatangaje ko ababereyemo umwenda Leta bagiye gutangira kwishyuzwa ku ngufu z'itegeko

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved