Leta izahagarika kubakira abacitse ku icumu batishoboye mu 2022

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 19 Nzeri 2018 saa 08:06
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minaloc, itangaza ko igikorwa cyo kubaka amacumbi y’abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye kizarangira mu 2022.

Ibi bizakorwa nyuma yo kubarura inzu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye izari zishaje cyane zigasanwa.

Umunyamabanga wa Leta muri Minaloc ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dr Mukabaramba Alvera, yatangarije IGIHE ko hakozwe ibarura ryagaragaje inzu zigomba gusanwa n’izo kubakwa.

Ati “Mu mwaka 2012 hakozwe ibarura ry’inzu zari zikeneye gusanwa mu gihugu hose; FARG yasanze 3036 zari zikwiye gusanwa kubera ko zishaje naho inzu 2924 zari zarangiritse burundu zigomba gusimbuzwa izindi nshya.”

“Ubu tumaze gusana inzu 2443; naho izindi 1420 twazubatse bundi bushya. Mu 2014 twakoze ubugenzuzi bwo kumenya imiryango yose yaba isigaye itagira aho kuba, twaje gusanga ari 1687.”

Yakomeje avuga ko abarokotse jenoside batishoboye basigaye badafite amacumbi kugeza ubu ari 1442 mu gihugu cyose.

Mu gukemura ikibazo cyabo, hazakoreshwa miliyari zisaga 12 Frw
mu kubakira 1/3 cy’abo bantu.

Ati “Mu 2022 nibwo tuzasoza gahunda yo kubakira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye kuko bariya twabaruye badafite icumbi bose bazaba bamaze kugerwaho.”

Gahunda yo kubakira abacitse ku icumu batishoboye Leta yayitangiye mu 1994 ubwo inzu zabo zari zarasenywe izindi zigatwikwa n’interahamwe.

Kuzubaka huti huti hamwe zikubakishwa n’ibikoresho bitaramba byatumye nyuma y’imyaka mike zimwe zitangira gusenyuka.

Ibi byagiye bituma abo mu bice bitandukanye bahora basaba Leta kububakira amacumbi.

Mu rwego rwo gukemura icyo kibazo cy’imyubakire, FARG isigaye ifatanya n’Inkeragutabara hakubakwa inzu nziza kandi zubakishijwe ibikoresho biramba.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minaloc, itangaza ko igikorwa cyo kubaka amacumbi y’abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye kizarangira mu 2022

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza