00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta itewe impungenge n’ubwiyongere bw’abahitanwa na ‘Stroke’

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 30 Ukwakira 2021 saa 04:58
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, cyagaragaje ko hari impungenge z’ubwiyongere bw’abahitanwa n’indwara yo guturika k’imitsi ijyana amaraso ku bwonko (izwi nka Stroke) mu gihe hakiri n’ikibazo cy’uko benshi mu Banyarwanda batayifiteho amakuru.

Ni ibyagaragajwe kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ukwakira 2021, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe ubukangurambaga bwo kumenyekanisha ‘Stroke’. Ni ubwa mbere u Rwanda rwizihije uyu munsi.

Inzobere mu by’ubuzima zivuga ko ‘Stroke’ ari indwara y’udutsi dukwirakwiza amaraso mu bwonko, duturika bitewe n’umubyimba watwo utabasha kwakira ingano y’amaraso acamo bigatuma yivanga n’ubwonko (Hemorrhagic stroke) cyangwa tukaziba bitewe no kuvura kwayo, bigatuma adatemberamo uko bikwiye igice cyatwo atageramo kikangirika.

Ubushakashatsi bwa RBC bwagaragaje ko mu 2009, iyi ndwara ya ‘Stroke’ yari ku mwanya wa cyenda mu ndwara zica abantu benshi mu Rwanda, gusa nyuma y’imyaka 10, mu 2019, iyi ndwara yaje ku mwanya wa gatatu mu zihitana ubuzima bw’Abanyarwanda benshi.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukumira no kurwanya Indwara zitandura muri RBC, Dr Uwinkindi François yavuze ko hari impungenge zikomeye z’uko abaturage badafite amakuru ahagije kuri iyi ndwara n’uburyo bashobora kuyirinda.

Ati “Tudatangiye ubukangurambaga mu myaka itanu iri imbere ishobora kuzaba ari yo ndwara ya mbere ihitana benshi mu Rwanda. Niyo mpamvu turimo gukorana n’abafatanyabikorwa benshi ngo turebe ko twamenyekanisha iyi ndwara.”

Bamwe mu barwayi n’abigeze kurwara Stroke bavuga ko ari indwara ikomeye cyane ku buryo kenshi usanga iyo bayirwaye bahabwa akato mu miryango yabo cyane ko baba badakora kubera ubumuga basigiwe na yo.

Mutabaruka Gislain ati “Iyo ugize Imana ugira umuryango mwiza ugukunda cyane kuko uba ukeneye ko bagukorera ikintu cyose, ntushobora kwikarabya, ntushobora kugira icyo ukora ngo winjize mu rugo. Bisaba kubana n’abantu batarambirwa cyangwa ngo binube.”

Mutabaruka avuga ko mu 2015 ari bwo yarwaye Stroke, ariko mbere yo kuyirwara ntabwo yari abizi ahubwo yaje gushiduka yafashwe n’uburwayi ageze kwa muganga basanga ari yo ndwara yamufashe.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abafite n’abahoze barwaye Stroke, Dr Rucyeribuga Joseph yavuze ko hakanewe ubukangurambaga bwo kumenyekanisha iyi ndwara kugira ngo abantu bamenye uko bayirinda.

Ubushakashatsi bwakozwe n’itsinda ry’abaganga b’Abanyarwanda bugamije kureba uko stroke ari umutwaro ku gihugu, bwashyizwe ahagaragara mu 2017, bwerekanye ko mu barwayi 100 bashyirwa mu bitaro, babiri baba babitewe n’uburwayi bwa stroke. Abagabo nibo benshi bagaragaje ubwo burwayi ku kigero cya 55%.

Ubu bushakashatsi kandi bwerekanye ko 22% mu bayirwaye batari barigeze bisuzumisha ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze na ho 53,5% byabo bari bafite umuvuduko ukabije w’amaraso ariko batari ku miti.

Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko nyuma y’umwaka umwe abarwayi bagize stroke, byabagizeho ingaruka zikomeye zirimo urupfu ku kigero cya 61%, ubumuga bukomeye ku kigero cya 14,3% naho 24,7% ikaba yarabasigiye ubumuga bworoheje.

Ubu bushakashatsi bwakorewe mu bitaro by’icyitegererezo biri mu Rwanda ariko uramutse ushyizemo n’abagana ibindi bitaro umubare w’abayirwara ushobora kuba uri hejuru kurushaho.

Bimwe mu bishobora kukwereka ko ufite stroke, harimo kunanirwa kugenda neza, ubushobozi buke bwo kuvuga neza, kutumva neza, kunanirwa kuzamura amaboko , gutitira, gucika intege, kunanirwa kureba neza ku jisho rimwe cyangwa yombi n’ibindi bijyanye na byo.

Iyi ndwara ishobora kwirinda binyuze mu kurya indyo yuzuye, kuruhuka bihagije, nibura amasaha arindwi ku ijoro, gukora imyitozo ngororamubiri nibura iminota 30 ku munsi, kwirinda kunaniza ubwonko cyane, ku buryo mu gihe wabukoresheje cyane, ukwiye no kugira umwanya wo kuruhuka ukora ibintu bishobora kuburuhura birimo ibigushimisha nko kureba filime, gukina imikino runaka, gusenga n’ibindi byose bishobora kukuruhura.

Abagera kuri 80% by’abarwara stroke baba bashobora kuyirinda mu gihe bitaye ku buzima bwabo, kandi ibi birakwiye kuko iyi ndwara ikenera ubuvuzi buhambaye kandi butanzwe vuba cyane, naho abayirwaye benshi ikaba ibasigira ubumuga burimo ubudakira, ubukomeye n’ubudakira.

Umuntu wigeze kurwara stroke, aba afite ibyago byo kuzongera kuyirwara, akaba ari yo mpamvu ari ingenzi cyane kuyirinda. Bitandukanye n’izindi ndwara, stroke ntabwo ifata abakuze gusa n’abato irabafata.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .