Leta iteganyiriza iki ubutaka n’ibibanza bitabyazwa umusaruro bigahinduka amatongo?

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 4 Nyakanga 2019 saa 09:18
Yasuwe :
0 0

Hirya no hino mu gihugu, cyane cyane mu mijyi nka Kigali usanga hari ubutaka n’ibibanza byageneye kubakwamo inzu zo guturamo cyangwa iz’ubucuruzi bimaze imyaka bitabyazwa umusaruro uko bikwiye, rimwe na rimwe bikaba byaba indiri y’inyamaswa cyangwa amabandi.

Iki kibazo cy’ubutaka n’ibibanza bidakoreshwa uko bikwiye mu cyumweru gishije cyagarutsweho mu Nteko Ishinga Amategeko ubwo yari yakiriye Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Amb. Gatete Claver, abazwa igiteganywa ngo bibyazwe umusaruro.

Depite Bitunguramye Diogène yatanze ingero z’ibibanza bitabyazwa umusaruro birimo ikiri hafi ya Radiyo Rwanda, kimaze igihe kinini cyane, ikiri imbere ya Banki ya Kigali mu Mujyi wa Kigali, ibibanza by’ikigo cy’ubwiteganyirize[RSSB] n’ibya Banki Itsura Amajyambere[BRD] n’ibindi.

Ati “Hari ibibanza tubona mu Mujyi wa Kigali bimaze igihe kinini, ibitubakwa, hari iby’imiryango ishingiye ku myemerere, hari n’ibya Leta. Nagira ngo mbaze niba hari gahunda yo kugira ngo biriya bihuru bigabanuke, bene ibibanza babyubake cyangwa bifatirwe umwanzuro.”

Minisitiri Gatete yavuze ko muri rusange ibibanza bitabyazwa umusaruro ari byinshi ariko hazakurikizwa itegeko, bene byo batabibyaza umusaruro bagacibwa imisoro, byaba ngombwa bakabyamburwa bigahabwa ababiwubyaza.

Nk’ikibanza kiri mu Mujyi wa rwagati, imbere ya UTC cyanditseho Akagera, Minisitiri Gatete yavuze ko hasabwe ko hahuzwa ibigo by’ubwubatsi bitandatu ngo byumvikane uko bizahubaka bijyanye n’igishushanyo mbonera, byananirwa isoko rigahabwa umushoramari.

Yavuze ko icyo kibazo kizwi ndetse cyagenzuwe bikagaragara ko hari abantu baguraga ibibanza bakabibika bashaka kuzabigurisha byahenze, bakabona inyungu z’umurengera.

Ati “Ririya tegeko ry’umutungo utimukanwa, niba utabikoze mu gihe runaka, barakikwambura. Barakora ibishoboka ngo barebe ko ibibanza bitubatse, twe turakurikiza itegeko gusa kugira ngo barebe ibitubatswe, abantu barabitakaza bijye ku bandi bantu mu gihe cyateganyiwe n’amategeko, ubu nicyo umujyi wa Kigali urimo ukora.”

Yakomeje agira ati “Ubu ni ukureba niba utagikoresha hakajyaho ibihano ndetse hariho ko mbere yo kucyamburwa umusoro wiyongera, wikuba kabiri ku buryo wishyuraga.”

Itegeko Rishya Rigena Umusoro ku Mutungo Utimukanwa ryavuguruwe umwaka ushize, riteganya ko umusoro w’inyongera ugamije guca intege abadakoresha ubutaka uko bikwiye n’ibibanza bitubakwa.

Umusoro ku butaka wasimbuye amahoro yishyurwaga ku butaka, uzajya utangwa ku gipimo kigenwa n’Inama Njyanama kuri metero kare, ariko icyo gipimo kikaba hagati ya 0 na 300 Frw kuri metero kare, mu gihe byari bisanzwe biri hagati ya 30-80 Frw/m2.

Ubwo Abadepite batorage iri tegeko mu 2018, uwari Perezida wa Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu mu mutwe w’Abadepite, Mukayuhi Rwaka Constance, yavuze ko ‘Ku kibanza kidakoreshwa kizajya gicibwa umusoro w’inyongera, kizajya gisoreshwa uko biteganyijwe ariko gicibwe umusoro wa 100 % urenze ku gipimo gisanzwe’.

Iri tegeko riteganya ko umuntu ufite ikibanza kirengeje metero kare 300 zigenewe ubutaka bwo guturaho, azajya acibwa umusoro wiyongereyeho 50% kuri buri metero kare irenzeho.

Itegeko Rishya Rigena Umusoro ku Mutungo Utimukanwa ryavuguruwe umwaka ushize, riteganya ko umusoro w’inyongera ugamije guca intege abadakoresha ubutaka uko bikwiye n’ibibanza bitubakwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza