Leta imaze gukoresha asaga miliyoni 340 Frw mu gutabara byihuse abahuye n’ibiza mu mezi ane

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 11 Gicurasi 2018 saa 12:33
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yatangaje ko mu mezi ane gusa kuva muri Mutarama 2018, leta imaze gukoresha amafaranga arenga miliyoni 300 mu kugoboka abahuye n’ingaruka z’ibiza ndetse ku ngengo y’imari hakaba harateganyijwe amafaranga yo kwita ku bahuye n’ibibazo nk’ibi.

Minisitiri w’Intebe yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, cyibanze ku biza bimaze guhitana abantu bagera kuri 215 muri aya mezi atanu ya mbere y’uyu mwaka.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko imvura iri kugwa mu Rwanda muri aya mezi iruta kure cyane imvura yari isanzwe igwa mu Rwanda mu myaka ishize, ikaba iri no kugwa mu karere kose kuko no muri Kenya imaze guhitana abantu benshi.

Yashimabiye ko Guverinoma yu Rwanda itarindira ko ibiza biba kugira ngo yitegure guhangana nabyo, gusa ngo bitewe n’iyi mvura imibare y’abaturage bagombaga kwimurwa yarazamutse cyane.

Yagize ati “Umubare twari dufite ibiza bitaraza harimo imiryango igera ku bihumbi 40 igomba kwimuka, twari twarabishakiye ubushobozi ngo tugende tubimura. Kubera ibiza imiryango yari yongereye kuko hari ahandi hahise haba amanegeka, gusa guverinoma ifite gahunda yo kugenda ibimura buhoro buhoro.”

Minisitiri w’Intebe yashimiye Abanyarwanda kuba baragiye bihutira kwakira bagenzi babo bakabacumbikira igihe inzu zabo zasenyutse, ashimangira ko na leta irakomeza kubafasha kubitaho uko ishoboye.

Yakomeje agira ati “Tumaze gutanga amabati afite agaciro karenga miliyoni 141 Frw n’ibikoresho bitari ibiribwa bigera kuri miliyoni zirenga 200 Frw mu bufasha bw’ibanze, biza bisanga ubufasha bwihutirwa ku baba bakimara guhura n’ibiza, naho arenga miliyoni 5 Frw yatanzwe mu gufasha mu buryo bw’ako kanya nko ku muntu wabuze uwe.”

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yagiranye ikiganiro n'abanyamakuru ku biza

Si ukwimura abantu ku ngufu

Minisitiri w’Intebe yavuze ko igihe ubuyobozi busabye abaturage kwimuka ahantu hitegeye ibiza bakwiye kubyumva, kuko ikiba kigamijwe ni ukurinda ko hari umuntu yatakaza ubuzima bwe.

Yagize ati “Icy’ibanze si uko baba banyuzwe n’aho batujwe, ariko tukurinda ko wapfa uzize ibiza. Iyo tukwimuye, turarinda wowe mugabo, wowe mugore, ariko turarinda n’abo bana mufatira ibyemezo kuko ni abana b’u Rwanda. Umuntu ashobora kuvuga ngo baranyimuye, bamvanye mu nzu yanjye, ariko twe tuba twishimiye, ntuzapfa.”

Yavuze ko leta ikomeza kugira uruhare mu kwita ku miryango yahungabanyijwe n’ibiza nko gufata mu mugongo ababuze ababo, kugeza ubu uturere twibasiwe cyane tukaba ari Karongi, Ngororero, Rutsiro, Rubavu na Bugesera.

Minisitiri w’Intebe yashimangiye ko mu bushobozi leta ifite izakomeza kugenda ikemura ikibazo cy’abantu batuye nabi, ubu hakaba harimo uburyo bwo kugenda hubakwa imidugudu y’icyitegererezo.

Yakomeje agira ati “Ntabwo leta yubakira abantu amazu, ahubwo ibafasha kubaka. Harimo gusuzuma ahantu twakubakira ahantu, abatishoboye tukabakatira ikibanza tukabaha aho batura, noneho abafite ubushobozi buringaniye tukaba twanakibaha ku ideni, tukagenda tubimura buhoro buhoro.”

“Turakomeza gushishikariza abaturage ko igihe hafashwe ingamba zo kwimura abantu, bakwiye kwimuka. Dusaba abaturage kudufasha muri icyo gikora, iyo tugusaba kwimuka tuba tugushakira ineza.”

Ibikorwaremezo byangijwe biri gusanwa

Minisitiri w’Intebe yavuze ko ibikorwaremezo byangijwe bikomeje gusanwa, naho ku mihanda n’ibiraro bigaragara ko bigoye gusanwa, ho abaturage bakaba barabaye bahawe izindi nzira.

Yakomeje agira ati “Imihanda minini 25 yo ku rwego rw’igihugu yari yangiritse yarasanwe, ibiraro 13 byasenyutse bigomba gusanwa ubu abaturage babaye bahawe indi nzira naho ibiraro bitatu byo imirimo yo kubisana yaratangiye. Imihanda 44 yo ku rwego rw’uturere yangiritse, 40 yahise iba nyabagendwa ariko ine yo mu turere two mu Burengerazuba ntirasanwa.”

Leta yagiye yihutira gutabara imiryango yahuye n’ibiza ikabura abayo, by’umwihariko Minisitiri w’Intebe n’aabndi bagize Guverinoma bagiye kwifatanya n’abaturage b’i Karongi mu gushyingura abantu 18 bahitanywe n’inkangu.

Uretse i Karongi, muri iki cyumweru Minisitiri w’Intebe yanasuye abaturage ba Ngororero bahuye n’ibiza, akomereza n’i Rubavu, areba ibyangijwe n’amazi y’umugezi wa Sebeya.

Bamwe mu bagize Guverinoma bitabiriye ikiganiro n'abanyamakuru ku biza
Abanyamakuru bitabiriye ari benshi ikiganiro na Minisitiri w'Intebe
Abahuye n'ibiza bahabwa ibikoresho by'ibanze
Minisitiri w'Intebe yasuye ibyangijwe n'amazi y'umugezi wa Sebeya
Minisitiri w’Intebe yasuye Iseminari Nto yo ku Nyundo ahumuriza abanyeshuri, abasaba gukomeza kwiga neza nyuma yo guterwa mu kigo n’amazi ya Sebeya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza