Leta ikoresha miliyoni 80 Frw buri kwezi mu bikorwa byo kugorora inzererezi

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 8 Kamena 2018 saa 10:16
Yasuwe :
0 0

Buri kwezi Leta ikoresha amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 80 Frw mu bikorwa byo kugorora abana b’abahungu n’abasore b’inzererezi baba bashyizwe mu bigo bya Gitagata na Iwawa.

Abana b’abahungu bari munsi y’imyaka 18 hamwe n’abasore bari hejuru y’imyaka 18 baba barishoye mu bikorwa by’ubuzererezi no gukoresha ibiyobyabwenge mu bice bitandukanye by’igihugu, iyo bafashwe bakajyanwa mu bigo ngororamuco Leta ibatangaho amafaranga asaga miliyoni 80 buri kwezi.

Ibi ni ibyatangajwe n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Ngororamuco, Bosenibamwe Aimé, tariki ya Karindwi Kamena 2018, ubwo hasezererwaga abana b’abahungu bagororerwaga mu Kigo cya Gitagata mu Karere ka Bugesera.

Ati “Guverinoma y’u Rwanda irimo irashora akayabo k’amafaranga menshi cyane mu bikorwa byo kugorora inzererezi, uko mubabona aha ngaha kugira ngo bagere kuri uru rwego bitwara ikiguzi kinini cyane, mbahaye nk’urugero Iwawa Leta ikoresha miliyoni 70 ku kwezi mu bikorwa byo kugorora abana b’abanyarwanda bigaragara ko bataye umuco.”

Yakomeje avuga ko ayo mafaranga aba ari ayo gutunga abagororwa gusa, hatarimo ayo guhemba abakozi bakora muri ibyo bigo no kugura ibikoresho.

Ati “Nka hano i Gitagata dushora miliyoni zirindwi ku kwezi harimo guhemba abakozi kugaburira abana no kubavuza. Guhangana n’ikibazo cy’ubuzererezi biradutwara amafaranga asaga miliyoni 80, udashyizeho akoreshwa n’Uturere mu gutunga ababa bari muri ‘Transit centers’ udashyizeho ayo Polisi ikoresha mu gufata abo bana baba bari mu buzererezi hamwe n’akoreshwa mu guhemba abakozi.”

Bosenibamwe akaba yarasabye abana ndetse n’urubyiruko kureka kwishora mu bikorwa by’ubuzererezi kuko bituma Leta itanga akayabo k’amafaranga yakabaye akoreshwa mu bindi bikorwa by’iterambere ry’igihugu, ababyeyi nabo abasaba kwita ku nshingano zabo zo kurera.

Ikigo Ngororamuco cya Iwawa cyatangiye kugorora urubyiruko ruri hejuru y’imyaka 18 mu 2010, gikusanyirizwamo abafatirwa mu bikorwa by’ubuzererezi mu bice bitandukanye by’igihugu bakajyanwa kugororwa no kwigishwa imyuga itandukanye.

Ikigo ngororamuco cya Gitagata cyo cyatangiye mu 1975, kigororerwamo abasore b’inzererezi, kuri ubu gifite urubyiruko ruri hagati ya 150 na 200. Mu minsi iri imbere iki kigo kizakira n’inzererezi z’abana b’abakobwa n’abagore mu rwego rwo guha abanyarwanda umuco uboneye kandi bakiteza imbere.

Leta itanga akayabo ku rubyiruko rugororerwa Iwawa buri kwezi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza