00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta igiye gutanga hegitari zirenga 9.000 zizagurirwaho inganda

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 2 Nzeri 2021 saa 11:12
Yasuwe :
0 0

Leta y’u Rwanda irateganya gutanga hegitari zirenga 9.000 zizubakwaho zikanagurirwaho ibikorwa by’inganda mu turere 13 two hirya no hino mu gihugu.

Ni gahunda ikubiye mu mushinga wo guteza imbere imijyi yunganira Kigali, hashyirwa mu bikorwa ibishushanyo mbonera byayo bigaragaza ko izaba irimo ibikorwa remezo, abayituye biyongera kandi ibarizwamo inganda.

Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje ko mu 2024 abangana na 35% bazaba batuye mu mijyi, bakagera kuri 50% mu 2035, naho mu 2050 bakaba ari 70%.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb. Gatete Claver, aherutse kubwira IGIHE ko Leta yashyize imbaraga mu kubaka ibikorwaremezo bifasha abari mu mijyi gutura neza no kubaka uburyo butuma abayirimo barushaho kuyisangamo.

Yagize ati “Kuba ahantu heza hakenera ibikorwaremezo kandi ibyo si imihanda gusa. Hakenerwa amazi n’amashanyarazi n’ibindi umuntu akenera mu buzima kugira ngo atere imbere.’’

“Iyo tuvuga ibikorwaremezo, turareba amashuri, amavuriro n’ibindi byose bisabwa. Mu gihe ibi babihawe kandi bakaba bazi ko igishushanyo mbonera kigomba kubahirizwa bizakomeza kugenda neza. Turabona ko dutera intambwe mu buryo bufasha imijyi yacu muri rusange.’’

Umuyobozi ushinzwe gahunda y’Imiturire mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire,Rwigamba Vincent, yabwiye The New Times ko iterambere ry’inganda ari kimwe mu bifasha guteza imbere imijyi.

Ati “N’abo 30% bazaba basigaye [mu 2050] bazaba batuye muri santere zapanzwe neza mu bice by’icyaro. Iterambere ry’inganda rero ni ikintu cy’ingenzi gifasha guteza imbere imijyi no kuyituramo.”

Rwigamba yatangaje ko magingo aya inganda zahawe hegitari 1.200 ariko zikazagenda zongerwa zikagera ku 9.172 mu 2050.

Muri zo Kigali izaba yihariyemo izigera kuri 233, Bugesera igire 1.483, Huye hari 151, Karongi hari 341, Kirehe ifite 238, Muhanga ifite 908 naho Musanze hari 424. Nyagatare iziharira 605, Nyabihu izaba ifite izigera ku 143, Rubavu ari 333, i Rusizi hazaba hari 288, mu gihe Rwamagana izaba ifite hegitari 1.226.

Byitezweho gukurura abashoramari no kureshya ba mukerarugendo

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rwagaragaje ko ubwo butaka buzarufasha gukurura abashoramari mu nzego zitandukanye zirimo ubwubatsi, gutunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ikoranabuhanga, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ingufu, ubuzima, uburezi n’izindi nyinshi.

Umukozi wa RDB ushinzwe kumenyekanisha ubukerarugendo muri Amerika ya Ruguru, Chantal Atukunda Rukeeba, yatangaje ko buzaba amahirwe y’ishoramari haba ku b’imbere mu gihugu n’abanyamahanga.

Yagize ati “Uko tugaragaza amahirwe y’ishoramari, ibyanya by’inganda bizadufasha gukurura abashoramari b’imbere mu gihugu n’ab’imahanga. Bizahita biborohera kuza mu gihe tuzaba tuzi aho twabajyana.”

Yashimangiye ko ibyanya by’inganda mu mijyi yunganira Kigali bizaba isoko y’akazi kuri benshi, akaba ari yo mpamvu RDB yahagennye amahirwe y’ishoramari.

Uretse uko gutanga ubutaka mu mijyi itandukanye, inganda ziri no gufashwa mu bundi buryo kugira ngo zibashe kwigobotora ingaruka za COVID-19.

Nk’ubu izikora ibikoresho by’ubwubatsi, izitunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi kimwe n’izikora ibikoresho by’isuku zemerewe kwinjiza ibisabwa mu kuzagura no kuzubaka bidasoreshejwe. Iyo biguriwe imbere mu gihugu, ntibyishyurirwa TVA.

Ni ibintu RDB ivuga ko bizareshya abashoramari kuko ari amahirwe yo kugabanya ayo batakaza bityo igishoro kigakomeza kuba uko kingana.

Rwigamba kandi yavuze ko mu guteza imbere imijyi hazakomeza kwitabwa ku kurengera ibidukikije.

Hazatezwa imbere uburyo bw’ubwikorezi n’ingendo byifashisha amagare, amaguru n’imodoka nini cyane zitwara abagenzi rusange byihuse.

Ati “Uburyo bw’imodoka zitwara abagenzi rusange zihuta (Bus Rapid Transits) nabwo buzashyirwaho hagabanywa imodoka z’abantu ku giti cyabo n’umubyigano.”

Yongeyeho ko hari na gahunda yo kuzana utumodoka tugendera ku migozi twifashishije amashanyarazi muri Musanze, ibizarushaho guteza imbere ubukerarugendo. Muri Kigali ho twitezwe bitarenze mu 2024.

Ku rundi ruhande, mu terere tumwe hagaragazwa ko ingengo y’imari idahagije igenerwa ibikorwa remezo n’abakozi badafite ubumenyi bikiri inzitizi ku ishyirwa mu bikorwa ry’ibishushanyo mbonera by’iyo mijyi.

Icyanya cyahariwe inganda mu Mujyi wa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .