Ladislas Ntaganzwa yaburanishirijwe mu ruhame aho akekwaho gukorera ibyaha

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 5 Nyakanga 2019 saa 12:59
Yasuwe :
0 0

Ladislas Ntaganzwa wahoze ari Burugumesitiri wa Komini Nyakizu, kuri uyu wa Gatanu yaburanishirijwe mu ruhame mu Kagari ka Ryabidandi, Umurenge wa Nyagisozi, Akarere ka Nyaruguru, aho bikekwa ko yakoreye ibyaha.

Ntaganzwa akekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibyaha ashinjwa ko yakoreye muri komini Nyakizu yayoboraga.

Ashinjwa ibyaha bya Jenoside, gushishikariza gukora Jenoside, ubwicanyi, gusambanya abagore ku ngufu n’ibindi.By’umwihariko ashinjwa kwica abatutsi bagera ku bihumbi 20 muri Komine yari ayoboye mu gihe cya Jenoside.

Mu Ukwakira 2017 ubushinjacyaha bwerekanye amashusho agaragaza uduce tw’umwihariko twiciweho Abatutsi nka Paruwasi ya Cyahinda yari yahungiyemo Abatutsi.

Abashinjacyaha banavuze ko Ntaganzwa yategetse ko bagarura Abatutsi bari bagiye guhungira i Burundi bageze ku mugezi w’Akanyaru, agategeka ko bicwa tariki ya 17 Mata 1994.

Herekanywe na za bariyeri zashyirwaga mu muhanda hafi y’ahari ibiro bya Ntaganzwa n’urugo rwe mu gace k’ubucuruzi ka Ryabidandi.

Amashusho anagaragarmo agace kitwa Viro, aho bivugwa ko Ntaganzwa yakoreshereje inama Interahamwe akaziha n’imbunda zikerekwa n’uburyo bwo kwica Abatutsi tariki 15 Mata 1994.

Ntaganzwa yafatiwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, azanwa mu Rwanda muri Werurwe 2016.

Ni umwe mu bantu 410 u Rwanda rushakisha ngo babazwe ibyo bakozwe muri Jenoside, barimo Félicien Kabuga, Augustin Bizimana, Protais Mpiranya, Aloys Ndimbati, Fulgence Kayishema n’abandi.

Ntaganzwa wahoze ari Burugumesitiri wa Komini Nyakizu, kuri uyu wa Gatanu yaburanishirijwe mu ruhame mu Kagari ka Ryabidandi, Umurenge wa Nyagisozi, Akarere ka Nyaruguru, aho bikekwa ko yakoreye ibyaha
Urubanza rwa Ntaganzwa rwabereye mu ruhame

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza