Laboratwari ishobora gupima ADN no gutahura umuntu wakoze icyaha yatangiye gukora

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 7 Kamena 2018 saa 05:10
Yasuwe :
0 0

Laboratwari y’igihugu ifite ubushobozi bwo gusuzuma ibimenyetso bya gihanga yatangiye gutanga serivisi, yitezweho impinduka mu mitangire y’ubutabera binyuze mu gutanga ibimenyetso ubundi byajyaga gusuzumirwa mu mahanga.

Kuri uyu wa Kane nibwo hakozwe ihererekanyabubasha maze Rwanda Forensic Laboratory yari ikigo cya Polisi y’u Rwanda ihinduka urwego rwigenga nka Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga, yashyizweho n’itegeko ryo mu Ukwakira 2016.

Ikomoka kuri Kigali Forensic Laboratory yatangiye mu 2005 yakoraga ariko idafite ibikoresho bihagije. Kuyishyira ku rundi rwego byatangiye mu 2011 ubwo Polisi yagiranaga amasezerano n’ikigo cy’Abongereza, Key Forensic Services, yo kubaka no gutanga ibikoresho bibereye Laboratwari y’igihugu.

Umuyobozi Mukuru w’iyi laboratwari, ACP Dr Sinayobye François, yavuze ko mbere hatangwaga serivisi eshatu zirebana n’Ubutabire, Ibinyabuzima n’Ishami rishinzwe Isuzuma ry’Ibikumwe n’Inyandiko.

Gusa yongerewe ubushobozi ubu iratanga serivisi zirimo gupima ADN hagamijwe guhuza ibimenyetso n’ahabereye icyaha cyangwa umuntu n’abo bafitanye amasano ya hafi hifashishijwe uturemangingo, cyangwa serivisi zo gupima ibyashobora guhumanya umuntu bikaba byanamuviramo urupfu nk’igihe yarozwe.

Hari kandi serivisi zo kugaragaza n’ingano ya alcohol iri mu maraso nk’igihe umuntu akekwaho kuba yasinze birengeje urugero kandi atwaye ikinyabiziga.

Dr Sinayobye yakomeje agira ati “Intego iki kigo gifite ni ukunganira ubutabera gitanga ibimenyetso bishingiye ku buhanga, bidashidikanywaho. Iyi laboratwari ifite abakozi bafite ubumenyi buhagije kandi biteguye gutanga umusanzu ufatika mu gutanga ubutabera bushingiye ku bimenyetso by’ukuri kandi bikoranye ubuhanga, ubunyamwuga ndetse no kutabogama.”

Mu zindi serivisi itanga harimo gupima ubwoko n’ingano by’ibiyobyabwenge ndetse ikanagaragaza ubwoko bw’ikinyabutabire kiri mu kintu runaka, gupima inyandiko mpimbano no kugereranya ibikumwe by’abakekwaho icyaha.

Harimo kandi gupima no guhuza ibimenyetso bigendanye n’imbuda n’amasasu hagamijwe kubihuza n’ibyakuwe ahabereye icyaha, serivisi ikoresha ubuhanga bwa kiganga mu gusuzuma imirambo hagamijwe kugaragaza icyateye urupfu n’uburyo byagenze no gusuzuma ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyangwa ababa bakubiswe bakanakomeretswa.

Dr Sinayobye yakomeje agira ati “Uretse izi serivisi zivuzwe, mu mezi atandatu ari imbere tuzatangira serivisi ya gupima udukoko duto dushobora guturuka ku mwanda cyangwa ku mafunguro yahumanye cyangwa yahumanyijwe.”

Komiseri Mukuru wa Polisi, Emmanuel Gasana, yavuze ko kuva urwego ayoboye rwashingwa mu 2000 hagiye haba impinduka zigejeje ku kubaka Laboratwari yo ku rwego rw’igihugu, bikaba ari ikintu cyo kwishimira.

Yakomeje agira ati "Ubu nashima ko uyu munsi Rwanda Forensic Laboratory ibaye ubukombe, tubishimira ubuyobozi bacu bukuru, twese twishima ko tugenda tujya ahantu heza, bijyanye no gushinga imizi y’ubutabera bwacu.”

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, yavuze ko uyu mushinga wagiye ukorwa amikoro adahari buri gihe ndetse hagenda havuka imbogamizi zijyanye n’icungwa ry’amasezerano y’amasoko, ariko polisi yanga gucika intege.

Yakomeje agira ati “Uyu mushinga wanyuze mu bihe byashoboraga gutuma habaho guhagarara ariko uko nabibonye, ni mu bihe nk’ibyo Polisi y’u Rwanda yatugaragarije ko yiyemeje ko laboratwari izabaho, ibikenewe byose bigakorwa, imirimo igakomeza.”

Serivisi zatangirwaga mu mahanga zageze Kacyiru

Minisitiri Busingye yavuze ko uyu munsi ari ishema rikomeye ku gihugu, ko nubwo iyi laboratwari idatangiranye serivisi zose izatanga, iziri gutangwa zimwe na zimwe aribwo bwa mbere zitangiwe mu Rwanda kuva rwabaho.

Yakomeje agira ati “Ibimenyetso cyane cyane mu manza z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ibyo kumenya Se w’umwana, kumenya ko abantu bahumanyijwe cyangwa ibindi, ubu twifitiye ubushobozi mu gihugu bwo kubigeraho nk’ahandi hose hasobanutse ku Isi.”

Umushinjacyaha Mukuru, Jean Bosco Mutangana, yavuze ko ubusanzwe habagaho imbogamizi zo kubona ibimenyetso bya gihanga bakabituma mu Budage, ugasanga biratinze ndetse bitwaye n’amafaranga menshi.

Yakomeje agira ati “Niba hari ikintu cya mbere umushinjacyaha atifuza, ni ukujya mu rukiko adafite ibimenyetso bikomeye. Kubera ko ibintu byinshi byajyaga bikorerwa hanze, harabaho impinduka mu biciro no kugabanya igihe byatwaraga.”

Yavuze ko nko mu mwaka bakeneraga ibipimo bya gihanga bigera kuri 800 bikajya gukoresherezwa mu mahanga, ugasanga kugira ngo ibisubizo biboneke bifata hejuru y’amezi abiri n’igice, urubanza rukaba rusubitswe kandi ubutabera butinze butitwa ubutabera.

Ibipimo byinshi byoherezwaga hanze ngo byiganjemo abashaka kwemeza amasano cyangwa gusuzuma intanga zasanzwe mu bantu bafashwe ku ngufu, harebwa niba zihura n’iz’ukekwaho icyo cyaha.

Byanahendaga leta kuko abantu batishoboye yabishyuriraga iki kizamini, kandi niba ari ugushakisha isano y’amaraso hagati y’abantu runaka byari hagati y’ibihumbi 300Frw n’ibihumbi 600Frw hakiyongeraho n’urugendo.

Muri Rwanda Forensic Laboratory, nibura gupima DNA mu gushaka amasano cyangwa gupima ibimenyetso by’ahakorewe icyaha bigahuzwa n’umuntu ukekwa byishyuzwa ibihumbi 270 Frw.

ACP Dr Sinayobye avuga ko mu minsi ishize ubwo batangiraga bamaze gutanga serivisi za DNA zigera ku 10 kandi byarakunze, ku buryo bamaze kwakira ubusabe bw’abantu benshi bifuza izi serivisi.

Iyi laboratwari yahawe imiterere y’ikigo cy’ubucuruzi, ku buryo serivisi zihatangirwa zizajya zishyurwa. Ntabwo ubwishingizi burabasha kuzishyura gusa ngo mu minsi iri imbere birateganywa.

Iyu mushinga wuzuye utwaye agera kuri miliyari 6 Frw, hakaba harifashishijwe imashini zigezweho kandi zihenda, ku buryo hari nk’imwe igura agera muri miliyoni 500 Frw ikoreshwa mu gupima ibintu biri mu maraso nka alcool.

Muri iri hererekanyabubasha kandi iyi laboratwari yatijwe abakozi 52 basanzwe ari abapolisi barimo 12 babyize mu Buhinde.

Abayobozi b'inzego z'ubutabera bazengurutse iyi nyubako bareba uko imeze
Abayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango
Dr Sinayobye uyobora iyi laboratwari, Umuyobozi Mukuru wa RIB, Col Jeannot Ruhunga n'Umushinjacyaha Mukuru, Mutangana Jean Bosco bitabiriye uyu muhango
IGP Emmanuel Gasana asinya ihererekanyabubasha
IGP Gasana na Dr Sinayobye bahererekanya ububasha kuri Rwanda Forensic Laboratory
ACP Dr Sinayobye asinya ihererekanyabubasha
Abayobozi bashimangiye ko iyi laboratwari iziye igihe
Babanje kwambara imyambaro yabigenewe
Iyi laboratwari ifite ubushobozi bwo gutanga ibimenyetso bya gihanga
Iyi laboratwari izaruhura abajyaga gushaka ibi bipimo mu mahanga
Iyi laboratwariifite imashini zigezweho
Izi mashini zigezweho
Komiseri Mukuru wa Polisi, IGP Gasana Emmanuel, yishimiye ko iyi laboratwari yatangiye itanga serivisi nke none ikaba ibaye ubukombe
Komiseri wa Polisi Ushinzwe Imari, Vincent Sano; Komiseri Daniel Nyamwasa n'Umuyobozi Mukuru wa RIB, Col Ruhunga Jeannot
Minisitiri Ndimubanzi, IGP Gasana na Minisitiri Busingye bari bitabiriye uyu muhango
Minisitiri w'Ubutabera, Johnston Busingye, yavuze ko iyi laboratwari izoroshya imitangire y'ubutabera
Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Forensic Laboratory, ACP Dr Sinayobye François
Umukozi wo muri Laboratwari asobanurira abayobozi batandukanye imikorere yayo

Amafoto: Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza