00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Laboratoire y’ibitaro bya Kibagabaga yafashwe n’inkongi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Ukwakira 2021 saa 04:55
Yasuwe :
0 0

Ku manywa yo kuri uyu wa Gatatu, Laboratoire y’Ibitaro bya Kibagabaga yafashwe n’inkongi y’umuriro aho bikekwa ko ishobora kuba yatewe n’umuriro w’amashanyarazi.

Ibitaro bya Kibagabaga biherereye mu Karere ka Gasabo. Ahagana saa kumi nibwo bivugwa ko inkongi yatangiye, igice cy’ahagana inyuma muri iyi laboratoire kirashya.

Abari bahari bakeka ko iyo nkongi yaba yatewe n’umuriro w’amashanyarazi kuko mbere yayo hari ibintu bumvaga biturika ariko ntibasobanukirwe ibyari byo.

Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi hamwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, bahise bahagera kugira ngo batabare ndetse bakumire ko hagira ibindi bice byibasirwa.

Igice cyafashwe n'inkongi ni icy'inyuma kuri iyi nyubako
Abakozi bose bari basohotse bajya hanze kugira ngo hatagira ikibazo bahura nacyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .