Kwiyandikisha gukora ibizamini bya Leta by’amashuri abanza n’ayisumbuye byashyizwe ku rubuga Irembo

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 28 Mata 2018 saa 11:13
Yasuwe :
0 0

Abanyeshuri biyandikisha gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, icyiciro rusange n’ayisumbuye ntibazongera gukoresha impapuro z’amafishi, kuko iyi serivisi yashyizwe ku rubuga Irembo rutangirwaho izindi serivisi za leta zirenga 80.

Kuva ku wa Mbere tariki 30 Mata 2018, abanyeshuri bazakora ibizamini bya leta mu mwaka w’amashuri 2018, baziyandikisha ku rubuga Irembo babifashijwemo n’abayobozi b’ibigo, abashinzwe uburezi mu Mirenge n’Uturere hamwe n’abakozi b’Irembo.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Isaac Munyakazi, yabwiye IGIHE ko iyi serivisi ije kwihutisha imirimo no guteza imbere ikoranabuhanga.

Yagize ati “Icya mbere ni ukwihutisha imirimo duhitamo gukoresha ikoranabuhanga, hari icyo bidufasha mu gukurikirana no guhuza imibare iba ikeneye kumenyekana mu bizamini bya Leta, tunagabanya gukoresha impapuro cyane, kuko ikoranabuhanga rituma tubibika neza, tukanabikoresha neza.”

Ubushakashatsi bwa Kane bwashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) ku mibereho y’abaturage n’ingo mu Rwanda (EICV4), bwerekanye ko ingo 9.3% zigerwaho na serivisi za internet harimo n’abazibamo bakoresha iya telefoni zigendanwa.

Munyakazi yasobanuye ko kuba internet itaragera hose mu gihugu atari imbogamizi kuko abayobozi b’amashuri, abashinzwe uburezi mu mirenge ari bo bazabikora kandi bafite ubushobozi yaba mudasobwa na internet.

Yagize ati “Abayobozi b’amashuri twarabahuguye. Ntabwo ari ukuvuga ngo buri mwana agende yishakishirize imashini atangire kubikora, bizakorerwa ku mashuri.”

Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Uburezi REB, Tusiime Angelique, yongeyeho ko hari abakozi b’Irembo bashinzwe buri karere bazajya bafasha abo bayobozi b’amashuri.

Yashimangiye ko bizagabanya akazi kuko ubundi abanyeshuri buzuzaga amafishi byagera muri REB bakongera kubyandukura babishyira muri mudasobwa rimwe na rimwe hakabaho n’amakosa mu mazina y’abana.

Yagize ati “Bizagabanya amakosa y’amazina ku banyeshuri kuko babyandikaga ku mafishi kubivanaho abishyira mu mashini hagashobora kuba hazamo amakosa.”

Kugeza ubu abashinzwe uburezi nta mubare w’abazakora ibizamini bya Leta uyu mwaka barabona kuko uzamenyekana ubwo abanyeshuri bazaba barangije kwiyandikisha.

Kwiyandikisha gukora ibizamini bya Leta ku rubuga Irembo bibaye serivisi ya 86, igiye gutangirwa kuri uru rubuga nyuma y’izindi zirimo; guhererekanya ubutaka, kwiyandikisha gukorera uruhushya rw’agateganyo n’urwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga, gusaba ibyangombwa binyuranye n’ibindi.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Isaac Munyakazi, yabwiye IGIHE ko iyi serivisi ije kwihutisha imirimo no guteza imbere ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza