00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imwe mu mpamvu ikoma mu nkokora urubyiruko ruzana udushya ku isoko ry’u Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Nzeri 2021 saa 12:00
Yasuwe :
0 0

Buri gihe, mu makuru hahoramo abantu bakoze ibintu bidasanzwe, bimwe bikaba ari ibikoresho, ubundi bikaba ari ikoranabuhanga rihamije gukemura ikibazo runaka kiri mu Muryango Nyarwanda kandi kenshi ugasanga ibyo bitekerezo byazanywe n’abantu bakiri bato.

Icyakora nyuma y’igihe, ni gacye twumva ya mishinga na bya bitekerezo byiza byaratanze umusaruro, ku buryo ikibazo runaka mu Muryango Nyarwanda gikemuka kubera igitekerezo runaka.

Bamwe mu bazana ibi bitekerezo ku isoko, bavuze ko zimwe mu mbogamizi zituma ibitekerezo byabo byiza bitabyara umusaruro, ari uburyo batitabwaho n’inzego za Leta cyangwa abikorera, kugira ngo utwo dushya baba bahanze bivanwe mu mishinga dushyirwe mu bikorwa.

Mu kiganiro na The New Times, Gad Nishimwe, umwe wahanze ‘G-Robot’, ikoranabuhanga rishobora kwifashishwa mu bikorwa birimo ubwubatsi, ubwikorezi n’ibindi bitandukanye, yavuze ko nyuma yo kumurika ibitekezo byabo, batajya babone gikurikirana iturutse mu nzego nkuru z’igihugu.

Yagize ati “Dukeneye ubufasha kugira ngo ibitekerezo byacu bishyirwe mu bikorwa. Nta kintu kijya gikorwa mu rwego rwo gukurikirana abantu bazanye ibyo bintu bishya ku isoko.”

Uyu mugabo yavuze ko ibitekerezo byabo biba bifite akamaro ko gukemura ibibazo biri muri sosiyete, ndetse ibi bigashimangirwa n’uko bitsindira ibihembo mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga, ariko ikibabaje ari uko birangirira aho.

Ati “Dukeneye abantu batwizera bagashora mu bitekerezo byacu. Nk’urugero, niba nkoze robot nkajya nsindira ibihembo, bisobanuye ko agashya natekereje gafite agaciro ku isoko. Gusa nkabona bitangaje kuba ntarabona umushoramari.”

Yavuze ko mu gihe hari ibikenewe mu kunoza ibitekerezo byabo, aho kugira ngo batereranwe, bakwerekwa ibibura bigakosorwa, ubundi bagahabwa amahugurwa atuma babona ubumenyi bakeneye mu guteza imbere ibyo bitekerezo byabo, ibi kandi bikajyana no kurinda ibitekezo byabo kuko biba bishobora kwibwa.

Ati “Iyo duhanze ibitekerezo bishya, haba hari abantu bategereje kubyiba kuko bafite ubushobozi bw’amafaranga bwo kubishyira mu bikorwa. Bikarangira nta kintu dusigaranye. Dufite ubushobozi bwo guhanga udushya twagirira akamaro isoko ryacu, ariko kubera kutagira ubitera inkunga no kutabona isoko, ntabwo tujya dutera imbere.”

Ubo icyorezo cya Covid-19 cyari kimeze nabi, muri IPRS Kigali hasohotse amakuru avuga ko abanyeshuri bafatanyije n’abarimu bo muri iryo shuri, bakoze ibyago byongerera abantu umwuka mu gihe bari kwa muganga (ventilators).

Kuva icyo gihe, izi ventilators ntiziratangira gukoreshwa, ibyo Umuyobozi Mukuru wa IPRC Kigali, Eng. Diogène Mulindahabi, avuga ko biri guterwa n’igenzura riri gukorwa n’Ikigo Kigenzura Imiti n’Ibiribwa (FDA).

Uyu Muyobozi ariko yavuze ko hari ubwo imishinga y’abanyeshuri akuriye irangirira mu mpapuro gusa, kubera kubura uburyo bwo kuyitera inkunga.

Ati “Bijya bibaho ku banyeshuri bacu, bahabwa amafaranga batsinze mu marushanwa, ariko ntabwo aba ahagije ku buryo yahindura ibitekerezo byabo bikavamo ubucuruzi bubyara inyungu.”

Umuyobozi Ushinzwe Guhanga Udushya n’Ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Esther Nkunda, yavuze ko Leta iri gushaka uburyo bwo gukemura iki kibazo mu buryo burambye.

Ati “Twaje kubona ko urubyiruko rufite ibitekerezo bishya rugihura n’imbogamizi nyinshi kubera kutabona ubufasha bukwiye. Bakeneye ubufasha n’amafaranga [yo gushyira mu bikorwa ibitekerezo byabo]. Turi gutegura imishinga myinshi yo kubafasha. Tugiye gufungura ahantu hahurizwa abantu bafite ibitekerezo by’udushya (innovation hub) mu ntara ndetse no mu mijyi yunganira Kigali, kugira ubufasha bugere ku bantu benshi.”

Yavuze kandi ko hari gutegurwa uburyo bwo gushyiraho ikigega kizajya gitera inkunga imishinga yudushya kugira ngo itezwe imbere.

Imishinga myinshi y'udushya ikunze kudindira itaratangira kubera kubura igishoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .