Kwimurira mu Rwanda impunzi zizava muri Libya bizatwara miliyoni $10

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Nzeri 2019 saa 01:54
Yasuwe :
0 0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (HCR) ryatangaje ko miliyoni zigera ku icumi z’amadolari ya Amerika, ariyo mafaranga azakoreshwa mu bikorwa by’ibanze byo kwimurira mu Rwanda impunzi zo muri Libya kugeza mu mpera z’uyu mwaka.

Ibi byagarutsweho n’Umuvugizi wa HCR, Babar Baloch, mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa 27 Nzeri 2019 mu Mujyi wa Genève.

Ku wa Kane nibwo impunzi 66 za mbere zari mu buzima bubi muri Libya zageze mu Rwanda, nyuma y’aho rwiyemeje kuzicumbikira mu nkambi y’agateganyo.

Kugira ngo bigerweho, u Rwanda, Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) basinye amasezerano bemeranya ko rwakira impunzi 500.

Iri tsinda ryageze mu Rwanda ryarimo umwana muto w’amezi abiri wavukiye mu nkambi yo muri Libya mu mezi abiri ashize. Muri rusange, 26 mu mpunzi zarokowe zigakurwa mu buzima bubi muri Libya ni abana, abenshi muri bo badafite ababyeyi cyangwa se abantu bo mu muryango.

Umwe muri aba kandi yari amaze imyaka ine atagera hanze y’inkambi bari bafungiwemo muri Libya. Abagejejwe mu Rwanda bose bakomoka muri Sudani, Somalia na Eritrea.

Ubwo bagezwaga mu Rwanda, baranditswe bahabwa ibyangombwa bibaranga hanyuma berekezwa mu nkambi y’agateganyo ya Gashora aho HCR ariyo igomba kubagenera ibyangombwa nkenerwa nk’amafunguro, amazi, ibikoresho byo mu gikoni, ibyo kwiyorosa, inzitiramibu n’ibindi.

Umuvugizi wa HCR, Babar Baloch, yatangaje ko habarurwa ko miliyoni icumi z’amadolari ariyo mafaranga azakoreshwa ku ikubitiro mu bikorwa byo kwimurira mu Rwanda izi mpunzi muri uyu mwaka wose.

Ibi birimo igiciro nyir’izina cyo kubaka no gusana aho zatujwe, ndetse n’ubufasha bw’ibanze buhabwa impunzi zimuwe. HCR yakomeje ivuga kandi ko iri kwifashisha inkunga itari yarateganyijwe mbere y’uko uyu mwaka utangira, ari nayo mpamvu isaba abaterankunga gutanga ubushobozi bw’inyongera bwakunganira ibihari.

Yavuze kandi ko icyiciro cya kabiri cyo kuzana mu Rwanda izindi mpunzi giteganyijwe mu minsi ya vuba muri gahunda yo gukura mu kaga impunzi ziri muri Libya.

Iri tsinda ryageze mu Rwanda rifite uburenganzira bungana n’ubw’izindi mpunzi zari mu Rwanda burimo kubona uburezi, ubuvuzi, kwisanzura no gushaka imirimo.

Izi mpunzi zakuwe muri Libya zemerewe gukora, kwitabira amahugurwa ajyanye n’indimi n’imyuga kugira ngo zibashe kwisanga mu buzima bwo mu Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza