Kwibuka24: Icyizere kuri Mukamulindwa, umubyeyi umaze imyaka 24 aburanye n’abana be

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 6 Mata 2018 saa 09:12
Yasuwe :
1 0

Wenda ubu Aline Ngwinondebe na Nadège Uwase ni abagore bakuze bafite ingo zabo n’abana, biranashoboka ko Alain Flavien Mudacumura ubu ari umugabo utunze urugo.

Abo bose ni abana ba Béatrice Mukamulindwa yaburanye nabo mu myaka 24 ishize, n’ubu ntazi akanunu k’aho baherereye.

Mu mpera za Werurwe 1994 nibwo yagiye gusura umugabo we wigaga muri Kaminuza mu Mujyi wa Louvain-la-Neuve mu Bubiligi.

Abana be batatu barimo Alain Flavien Mudacumura wari ufite imyaka 12, Aline Ngwinondebe wari ufite 11 ndetse na Nadège Uwase Rwagasana we yaherukaga afite 9 yabasigiye nyirarume wari utuye muri Ntyazo (ubu ni muri Nyanza).

Nyuma y’icyumweru agiye, nibwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye, abasaga miliyoni baricwa.

Mukamulindwa yamenye ko Jenoside yahitanye umuryango we wose ariko nta makuru y’aho abana be baherereye yigeze amenya.

Muri Nyakanga 1994, umugabo wa Mukamulindwa yaje mu Rwanda gushakisha abo mu muryango, uwo yabashije kubona ni umwana wa musaza w’umugore bari basanzwe barera witwa Christian, abana be na nyirarume wabo ntiyamenye aho baherereye.

Mukamulindwa ubwe yahisemo gutangira urugamba gushakisha abana be. Yabajije mu barokotse Jenoside kuri uwo musozi niba nta waba yarababonye, yagiye mu nkambi z’impunzi hirya no hino ariko ntiyababona.

Yageze muri Congo Brazzaville, agera Montreal muri Canada ahabaga impunzi nyinshi z’abanyarwanda ariko araheba.

Mu kiganiro yagiranye na Radiyo na Televiziyo RTBF yo mu Bubiligi, yagize ati “Nyuma ya Jenoside hari abana bafashwe n’imiryango yo muri Canada ndetse no mu Butaliyani. Ariko hari n’abapfaga gufata abana mu buryo babonye. Birashoboka ko abana banjye bakurikiye igihiriri cy’impunzi muri Congo, biranashoboka ko baba bari mu mashyamba.”

Mukamulindwa yaje guhura n’abandi bagore bo muri Chili na Argentine batandukanye n’abana babo kubera ingoma z’igitugu, bimutera ingufu zo kumva ko atari wenyine

Mu 2011 afatanyije n’abandi bagore batandatu b’abanyarwanda baburanye n’abana babo, bashinze umuryango ugamije gushakisha abana baburanye n’imiryango yabo.

Icyizere cyo guhura n’abana babo baracyagifite. Gikomoka ku kazi gakorwa n’umuryango bashinze kuko nubwo imyaka ibaye myinshi, hari abana bagifasha guhura n’imiryango yabo.

Ati “Ubu abana banjye barakuze, bafite imyaka isaga 30. Ubu ndi umukecuru ufite abuzukuru.”

Mukamulindwa n'abana be aheruka muri Werurwe 1994
Abana ba Mukamulindwa aracyafite icyizere ko azababona
Mukamulindwa yizeye kuzongera guhura n'abana be

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza