00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

#Kwibohora27: Israel yiyemeje gukomeza gufasha u Rwanda kuba igihugu cy’indashyikirwa

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 4 Nyakanga 2021 saa 02:13
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam, kuri uyu wa 4 Nyakanga ubwo u Rwanda rwizihizaga umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 27 yifurije Abanyarwanda gukomeza gutera imbere.

Mu butumwa kuri Twitter , yavuze ko Israel yifatanyije n’Abanyarwanda kwizihiza umunsi wo kwibohora kandi banejejwe n’iterambere rwagezeho.

Yagize ati “Kuri uyu munsi wo kwizihiza umunsi wo kwibohora, Ambasade ya Israel mu Rwanda inejejwe no kwifuriza Abanyarwanda aho bari hose ku Isi umunsi mwiza wo kwibohora.”

Yakomeje avuga ko u Rwanda rwageze ku bikomeye mu myaka 27 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, avuga ko igihugu cye kizakomeza ubufatanye mu iterambere ry’ibihugu byombi.

Ati “Imyaka 27 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni ikimenyetso gikomeye ko u Rwanda rwageze ku bikomeye haba muri politike nziza, imibereho n’ubukungu. Uyu munsi ukwiye kuba imbarutso y’iterambere rirambye.”

“Ambasade ya Israel mu Rwanda irabasezeranya ko tuzakomeza ubufatanye bwo guteza imbere u Rwanda kugira ngo rukomeze kuba igihugu cy’indashyikirwa.”

U Rwanda na Israël byatangiye imibanire mu 1962 ubwo u Rwanda rwabonaga ubwingenge. Uyu mubano waje gusa n’uhagarara kubera Jenoside u Rwanda rwaciyemo n’ibibazo byayikurikiye, ariko urasubukurwa ku buryo rufite ambasade ifite icyicaro i Tel Aviv guhera mu 2015 na Israel ikagira ambasade mu Rwanda.

Ibihugu byombi bifitanye umubano ushingiye ku mikoranire mu bya politiki n’ubukungu. Hari kandi n’ubufatanye mu bijyanye n’ubuhinzi, aho abanyeshuri bajya kwihugura muri Israël mu bijyanye nabwo.

Ambasaderi Ron Adam yavuze ko Israel izakomeza gufasha u Rwanda rugamba rw'iterambere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .