‘Kwibohora ubukene, imirire mibi n’igwingira ni rwo rugamba turimo urw’amasasu rwararangiye’- CP Dr Nyamwasa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Nyakanga 2019 saa 06:13
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’ibitaro bya Kacyiru CP Dr Daniel Nyamwasa, yavuze ko urugamba rw’amasasu abanyarwanda barurangije urwo basigaje ari ukwibohora ubukene, imirire mibi n’igwingira kandi bishoboka.

Ibi yabitangarije mu muhango wo kuremera imiryango 10 y’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 itishoboye yo mu Kagali ka Bitare, Umurenge wa Ngera, mu Karere ka Nyaruguru, igikorwa cyakozwe n’abakozi b’ibitaro bya Kacyiru.

Muri uyu muhango, Umuyobozi mukuru w’Ibitaro bya Kacyiru CP Dr Daniel Nyamwasa, yasabye abaturage kurenza amaso amateka mabi yaranze u Rwanda kugira ngo babone uko bahangana n’ingaruka zayo kuko na byo ari intambwe yo kwibohora igihugu kibategerejeho.

CP Dr Nyamwasa yavuze ko iki gikorwa ari umuhigo ngarukamwaka w’abakozi b’ibitaro bya Kacyiru wo gushyigikira Perezida Kagame muri gahunda yo kuremera abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu 2014 na 2015 baremeye abaturage b’Akarere ka Gasabo, Umurenge wa Rutunga, mu 2018 baremeye abaturage bo mu Murenge wa Mukura, Akarere ka Huye naho mu 2019 hakaba haremewe imiryango 10 yo mu Murenge wa Bitare, Akarere ka Nyaruguru.

CP Dr Nyamwasa avuga ko icyo kwishimira ari uko hari amakuru meza yagiye ava mu turere twaremewe, ko amatungo yatanzwe yororotse kandi agahindura ubuzima bw’abayahawe. Yasabye abagabiwe kwita ku nka bahawe zikororoka maze na bo bakorozanya hagati muri bo.

Ati ”Ahari inka imyaka irera, abana bakabona amata n’amavuta bikabarinda kugwingira”.

Yakomeje abwira abaturage ko urugamba bakwiye kurwana ubu ari urw’imirere mibi, kugwingira n’ubukene muri rusange.

Ati ”Kwibohora ku bukene, ubujiji, imirire mibi ndetse n’igwingira ubu ni rwo rugamba turimo urundi rw’amasasu rwararangiye”.

Mu mbyino, ibyivugo ndetse n’amagambo yuje umunezero, abagabiwe bashimiye ibitaro bya Kacyiru kuba byarenze uturere twinshi maze bagatekereza Akarere ka Nyaruguru. Bijeje ubuyobozi kwita kuri izi nka bahawe, zikororoka zikabafasha guhangana n’ubukene imirire mibi ndetse n’igwingira .

Umwe yagize ati” Inka zanjye zibwe muri Jenoside, nyuma yaho sinongera kubona amata, ariko ubu ngiye kongera kuyabona, mbese ndishimye kandi ndashimira n’ibitaro bya Kacyiru byatekereje kutugabira."

Mugenzi we yakomeje agira ati ”Kera twabonaga abapolisi kominali tukirukanka, ariko ubu turabasuhuza tugafatanya mu iterembere. Ndabashimira Perezida Paul Kagame we wongeye kudusubiza ku mata yo kabyara”.

Abakora mu bigo by’ubuvuzi bafitiye umwenda abanyarwanda

CP Dr Nyamwasa yagarutse ku magambo yavuzwe n’umwe mu bazungu witwa John Vorster wayoboye Afurika y’Epfo wavuze ati ”Umugambi wacu n’uko Afurika itagira abanyafurika kuko Afurika itagira abanyafurika ni nka paradizo ku bazungu.”

Yanenze iyi mvugo avuga ko no mu Rwanda hari abatekerezaga batya, ariko ingabo z’u Rwanda zirangajwe imbere n’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame, zatsinze abagitekereza batyo zisubiza abanyarwanda ubumwe n’ishema.

Yakomoje kandi no ku byagaragaye ko hari abaganga bishe abarwayi muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, avuga ko abakora mu bigo by’ubuvuzi bafitiye umwenda munini abanyarwanda wo kongera kubaka icyizere hagati y’umurwayi na muganga.

Yavuze kandi ko nubwo ibitaro bifite inshingano yo gukumira no kuvura indwara, bigomba no kugira uruhare mu iterambere ry’abaturage.

Senateri Laurent Nkusi witabiriye iki igikorwa yashimiye ibitaro bya Kacyiru uyu mutima mwiza wo kuremera abanyarwanda benewabo.

Ati “Uyu ni wo mutima ukwiye abanyarwanda, abakozi b’ibitaro bya Kacyiru mwakoze cyane kandi dufatanije n’Akarere turabizeza ko izi nka zigiye guhindura imibereho y’abaturage b’uyu murenge”.

Abaturage kandi bijejwe ko hari ibibazo byabo bizakemurwa n’ibikorwa by’ukwezi kwa Polisi birimo umuryango wasenyewe n’ibiza uzubakakirwa ndetse n’imirasire y’izuba izatangwa muri aka karere.

CP Dr Nyamwasa yibukije ko urugamba rw'amasasu rwarangiye hasigaye urwo kurwanya ubukene, imirire mibi n'igwingira
Bamwe mu bayobozi n'abakozi b'ibitaro bya Kacyiru bitabiriye iki gikorwa
Bamwe mu baturage baremewe bishimiye ko bagiye kongera gutunga
Byari ibyishimo ku bagabiwe inka n'ibitaro bya Kacyiru
Inka zahawe abaturage bo muri Nyaruguru
Abana bahawe amata nk'ikimenyetso cyo kurwanya imirire mibi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza