Kwibohora 25: Intambwe idatsikira y’Intara y’Amajyaruguru mu rugendo rwo kwiyubaka

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu, Ferdinand Maniraguha
Kuya 2 Nyakanga 2019 saa 01:55
Yasuwe :
0 0

Imyaka 25 irashize FPR Inkotanyi isoje urugamba rwo kubohora igihugu cy’u Rwanda, itsinda ingoma y’igitungu inahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994, itanga ihumure ku Banyarwanda, iha umurongo ubumwe n’iterambere by’abanyarwanda.

Intara y’Amajyaruguru igizwe n’iyari Perefegitura ya Ruhengeri, Byumba n’igice cy’amajyaruguru cy’iyahoze ari Kigali Ngali. Kuri ubu igizwe n’uturere twa Burera, Gicumbi, Musanze, Gakenke na Rulindo.

Nyuma gato ya Jenoside yahagaritswe na FPR Inkotanyi muri Nyakanga 1994, abaturage benshi bo mu bice bya Byumba na Ruhengeri, ariyo Ntara y’Amajyaruguru y’ubu, bari baratwawe bunyago n’ingabo zatsinzwe zibajyana mu bihugu birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

FPR Inkotanyi yari imaze guhagarika amahano yaberaga mu gihugu, yatangiye urugamba rwo gushyingura mu cyubahiro, imibiri y’abatutsi yari yandagaye hirya no hino ku misozi, ku mihanda n’ahandi.

Ibi byajyanaga n’urugamba rwo gucyura impunzi zari zagiye mu bihugu by’ibituranyi, kugeza ubwo nko mu Ntara y’Amajyaruguru abagera hafi kuri 90% bagaruwe mu gihugu cyabo.

Ibi ariko bigitangira kujya ku murongo, impunzi zimaze gutaha, muri iyi ntara hadutse intambara y’abacengezi isa n’idindiza iterambere ryayo ariko Guverinoma y’Ubumwe irabatsinsura, bahungira muri Congo.

Mu kiganiro giherutse gutambuka kuri Radio Rwanda, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney yagarutse ku rugendo iyi ntara yanyuzemo mu myaka 25 ishize uko yiyubatse, imbaraga zakoreshejwe mu kongera kunga abaturage bayo, gucyura impunzi, guhangana n’ibitero by’abacengezi ndetse no gusubiza ihumure mu baturage bagatangira inzira y’iterambere mu mibereho myiza, imiyoborere n’ubukungu.

Kongera kunga abanyarwanda

Boniface Rucagu yavuze ko kuva mu myaka yo ha mbere hari abanyarwanda bari baravukijwe uburenganzira ku gihugu cyabo, kugeza ubwo mu 1990 bafashe icyemezo cyo gutahuka mu gihugu cyabo bagaharanira ubumwe bw’abanyarwanda no kugira ngo umunyarwanda wese yiyumve mu gihugu cye.

Nyuma y’uko FPR Inkotanyi ibohoye igihugu ikanahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, abahoze ku butegetsi banateguye Jenoside ntabwo bemeye gutsindwa ari nabyo byatumye mu myaka ya 1997, batangiye kugaba ibitero byiswe intambara y’abacengezi.

Rucagu avuga ko ibyo bihe by’intambara y’abacengezi bitari byoroshye ariko byasabye gufata ingamba zikomeye abaturage basobanurirwa ko kugira ngo igihugu kibeho ari uko bumva ko bose ari abanyarwanda.

Yakomeje agira ati “Abaturage bagiye bahindura imyumvire, habayeho ingamba zikomeye zo kubasobanurira ko u Rwanda ari urwa bose kandi ko igishobora kubeshaho u Rwanda n’Abanyarwanda ari ukubaka ubumwe bw’Abanyarwanda aho kubaka ubw’abahutu, abatutsi cyangwa abatwa.”

Yakomeje agira ati “Ikindi naberekaga n’intambara nkababwira nti ntabwo muhinga muririrwa mwiruka, mukarara rwa ntambi, abamaze kubashoramo intambara bibereye i Burayi bamerewe neza. Ndababwira nti nimuze twemere ko twatsinzwe kandi tuyoboke uwadutsinze kuko adushakira icyiza n’amahoro.”

Rucagu nk’umuntu wari Pererefe wa Ruhengeri nyuma akaza no kuba Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, yafatanyije n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu muri gahunda ya Leta yo gusubiza abaturage mu buzima busanzwe no kubatuza mu byabo.

Yagize ati “Rwari urugendo rwo gusana ibyiciro byose, leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yarabikoze tubereka ibyiza byo kwitandukanya n’abacengezi, tubafasha gusana inzu zabo, imihanda, twubaka amashuri, amavuriro n’ibindi bikorwa byo kubateza imbere.”

Iterambere mu Majyaruguru ririvugira

Ubukungu bw’Amajyaruguru bushingiye cyane ku buhinzi n’ubworozi cyane ko ubuyobozi bw’Intara butangaza ko nibura abasaga 90% bakora mu bijyanye n’ubuhinzi bwiganjemo ubugezweho.

Bahinga ibihingwa birimo ibirayi, ibigori, ibishyimbo, ikawa muri Gakenke, Rulindo n’umwihariko w’icyayi gitunze imiryango isaga ibihumbi 10.

Rucagu yavuze ko uburyo ubuhinzi bwakorwaga mbere ya Jenoside bitandukanye cyane n’ubu kuko kuri ubu abaturage basigaye babukora bagamije kugemurira amasoko bukababyarira inyungu bitandukanye n’uko mbere bahingaga kugira ngo babone icyo kurarira.

Icyayi kandi cyinjiriza Intara y’Amajyaruguru amafaranga menshi ndetse ikawa y’i Gicumbi niyo yabaye iya kabiri ku isi.

Abaturage bo mu Majyaruguru kandi bakora ibikorwa by’ubworozi cyane ko kugeza uyu munsi nibura muri iyi ntara buri rugo rufite inka, hakaba habarurwa inka zisanzwe ibihumbi 190, ndetse n’ibihumbi hafi 95 za kijyambere, ibihumbi 64 ni izimaze gutangwa muri gahunda ya Girinka.

Guverineri Gatabazi ati “Urabona ko kuri ubu ba baturage batangiye barwana n’amaramuko, ubu barakirigita ifaranga. Ikigezweho ni ukubafasha mu rugamba rw’iterambere kuko urw’amasasu rwararangiye.”

Mukangiruwonsanga uyobora Koperative y’aborozi ba kijyambere mu karere ka Gicumbi, yagize ati “I Gicumbi nta nka zahabaga, amata yo ntabwo twari tuyazi, mu 2000 batwigishije ko tuzabona inka muri gahunda ya Girinka dutangira guhinga urubingo.”

Rugerinyange Laurent, rwiyemezamirimo avuga ko mbere ya Jenoside Intara y’Amajyaruguru yari ifite hotel imwe ya Muhabura Hotel ariko kuri ubu imaze kugira izisaga 58. Mu bukerarugendo hari ahantu 25 hashobora gusurwa mu gihe mbere ya 1994 hari hane gusa.

Yakomeje avuga ko hari amahoteli menshi agezweho arimo Fatuma Hotel, Singita Kwitonda Lodge, Amakoro Songa Lodge n’izindi.

Bisate Eco Lodge, hotel igezweho yubatswe mu karere ka Musanze mu gace k'ibirunga

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru butangaza ko mbere na nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri iyi Ntara habarurwaga banki imwe ariko kuri ubu habarurwa izigera ku 17, ukongeraho amakoperative arimo za Sacco ziri mu Mirenge yose n’ibindi bigo by’Imari bitandukanye.

Inganda zavuye kuri eshanu mbere ya Jenoside, zigera kuri 74. Ingo 70.4 % zatujwe mu midugudu, kandi hubatswe imidugudu icumi igezweho (IDP model Villages).

Mu bikorwa remezo, havuguruwe imihanda Kigali-Gicumbi- Gatuna na Kigali Musanze. Hari gukorwa indi mihanda mishya nka Rukomo-Gicumbi-Base, imihanda ya kilometero 9.4 mu mujyi wa Musanze, na kirometero 4 mu mujyi wa Gicumbi.

Umuhanda Base-Butaro -Kidaho nawo watangiye kubakwa kugera ku Rusumo i Butaro. Imihanda y’imigenderano imaze kubakwa ireshya na kirometero 550.

Ingo zifite amashanyarazi zavuye kuri 1% ubu zigeze kuri 32% , naho abafite amazi meza ubu bageze kuri 79%.

Mu bijyanye n’uburezi, mbere ya Jenoside mu Majyaruguru hari Kaminuza ebyiri gusa, ni ukuvuga iy’Ubuhinzi n’Ubworozi i Busogo yari ishami rya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda na Kaminuza ya Nyakinama.

Kuri ubu habarizwa Kaminuza n’amashami ya Kaminuza 13, kandi nibura buri karere gafite Kaminuza imwe.

Amashuri abanza yariyongereye nayo kuko ageze kuri 496, ayisumbuye ageze kuri 282 naho ay’ubumenyi ngiro n’imyuga ni 31.

Mu bijyanye n’ubuvuzi, mbere ya Jenoside mu Majyaruguru habarizwaga ibitaro bitanu ariko ubu bigeze kuri birindwi harimo n’ibya Butaro bivura Kanseri.

Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi wasangaga ikigo nderabuzima kimwe muri komini ariko ubu hari ibigo nderabuzima 102, ni ukuvuga ko buri murenge ufite ikigo nderabuzima. Mu tugari 414 tugize Amajyaruguru, ututarimo amavuriro y’ibanze (Poste des sante) ni 124.

Intara y’Amajyaruguru iri ku buso bwa 3293.3 km2, ahana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda. Ni intara igizwe n’uturere dutanu, imirenge 89, utugari 414 n’imidugudu 2744.

Kaminuza mpuzamahanga y’ubuvuzi, University of Global Health Equity (UGHE), iherereye i Butaro mu Karere ka Burera yafunguwe uyu mwaka
Ibitaro bya Butaro, ibya mbere bivura kanseri byubatswe mu Rwanda
Icyayi ni isoko y'ubukungu bwa benshi mu batuye Amajyaruguru
Ibiro bishya by'Akarere ka Gicumbi biri kubakwa
Gushyira kaburimbo mu muhanda Gicumbi-Base bigeze kure
Guverineri Gatabazi avuga ko hamaze gukorwa byinshi mu guteza imbere Intara y'Amajyaruguru mu myaka 25 ishize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza