Kuvugurura gare ya Nyabugogo byaheze he?

Yanditswe na Habimana James
Kuya 4 Ukwakira 2019 saa 07:53
Yasuwe :
0 0

Mu Ugushyingo 2017, Umujyi wa Kigali watangaje ko ufite gahunda yo kuvugurura bigezweho Gare ya Nyabugogo, bikaba byaragombaga gushyirwa mu bikorwa na Sosiyete itwara abagenzi n’ibintu ya RFTC, ikuzura itwaye miliyari 45 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umushinga wo gutangira ivugururwa ry’iyi gare watangajwe mu nama rusange y’abanyamuryango ba RFTC tariki ya 31 Ukwakira 2017.

Abanyamuryango ba RFTC bavuze ko iyi sosiyete yatangiranye igishoro cya miliyoni 790, ikaba yaravugaga ko ifite asaga miliyari 13 Frw. Bavuga ko kubaka gare ifite agaciro ka miliyari 45 Frw ari kimwe mu bigaragaza umusaruro n’imikorere myiza.

Gahunda yari ihari ni uko iyi gare yagombaga kutangira kubakwa mu mwaka wa 2018.

Mu gusobanura aho uyu mushinga ugeze, umuyobozi mu Mujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n’ibikorwaremezo Eng. Nsabimana Ernest, yabwiye IGIHE ko umushinga wo kuvugurura iyi gare woherejwe mu Mujyi wa Kigali, igisigaye bikaba ari ugusuzuma umushinga harebwa niba utazabangamira ibidukikije.

Yagize ati “Nibyo koko gare ya Nyabugogo yakunze kwibasirwa n’ibiza, nubwo ubu hari umushinga turimo gukorana n’Abashinwa aho irimo kubaka imihanda iyikikije kandi ubona ko hari imiyoboro ifite imbaraga turimo kubaka y’amazi, ku buryo adakomeza kuza hariya ariko buriya ntabwo bihagije.”

Yakomeje agira ati “Inyigo yerekanye ko gare ya Nyabugogo ishobora kubakwa hariya. Umushinga barawugaragaje berekana uburyo ishobora kuba gare y’icyitegererezo ndetse ifite na parikingi ziri hejuru, ubu umushinga barawohereje ku mu Mujyi wa Kigali, igisigaye ni ugusuzuma harebwa niba utazabangamira ibidukikije.”

Nsabimana yavuze ko icyo yakwizeza abantu ari uko inyigo yarangiye, ubwo izindi nzira zigezweho ni izirebwa n’imyubakire mu Mujyi wa Kigali.

Ahagana mu mwaka wa 1998 nibwo iyi gare yafunguwe ku mugaragaro, itangira kuba ihuriro ry’imodoka zose ziva cyangwa zijya muri Kigali.

Uko iminsi yagiye yicuma, iyi gare yabaye ihahiro kuri benshi bayikoramo.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko igice kimwe cy’iyi gare kizubakwa ku buryo inyubako ziba zigerekeranye zigakorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi nk’ibisanzwe, naho ikindi kigatunganywa ku buryo abatega imodoka bazajya babasha kubona aho baruhukira.

Ibi bizakorwa kandi harengerwa ibidukikije dore ko iyi gare iri mu gisa n’igishanga ku buryo igihe icyo aricyo ishobora kurengerwa n’amazi hatagize igikorwa.

Umujyi wa Kigali uherutse gutangaza ko gare ya Nyabugogo ari kimwe mu bice bikomeye by’ubucuruzi bihari. Watangaje ko ari hamwe mu bahurira abantu benshi ku munsi aho habarurwa nibura abasaga ibihumbi bitanu bahanyura.

Umujyi wa Kigali uherutse gutangaza ko gare ya Nyabugogo ari kimwe mu bice bikomeye by’ubucuruzi bihari. Watangaje ko ari hamwe mu bahurira abantu benshi ku munsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza