Rwanda Broadcasting Agency, RBA mu magambo ahinnye ikaba ari icyahoze ari ORINFOR ifite umwenda w’ubukode burenga miliyoni y’amadorali, ni ukuvuga hafi miliyari y’Amanyarwanda ikodesha aho ikorera, nyuma y’uko haguzwe n’umushoramari ariko iki kigo cy’itangazamakuru ntigihite kimukira aho cyahawe gukorera.
Nyuma y’uko sosiyete y’Abanyakenya Executive Investments Limited iguriye ubutaka ORINFOR (Radio na Televiziyo y’Igihugu) ikoreramo, Leta y’u Rwanda yahise ishyikiriza ORINFOR indi nyubako izwi nka OBK, iherereye ku Kacyiru hafi y’ahazwi nko kuri minisiteri, kuva ubwo imirimo yo gusana iyo nyubako yahise itangira.
Muri icyo gihe ni na bwo ORINFOR yari mu minsi yayo ya nyuma kuko itegeko rihindura izina n’amahame agenga iki kigo byigwaga n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ndetse imirimo yo gusana inyubako ya OBK, yanajyanaga no kugura ibikoresho bishya bizahindura imikorere ya ORINFOR ya cyera. Bikaba byari biteganijwe ko iyi mirimo yose irangira mu mwaka wa 2012.
Mu gihe umushoramari yamaraga kugura yahise atangira imirimo ye y’ubwubatsi. Bituma ORINFOR isigara ikodesha ubutaka bwubatsemo inyubako gusa.
Nk’uko Newstimes dukesha iyi nkuru yabitangaje, kugeza ubu RBA irimo umwenda w’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari, amafaranga aruta kure ayo umushoramari yahaguze agera kuri miliyoni 900 z’amafaranga y’u Rwanda, ari na ko gaciro kari kahawe ubwo butaka.
Iki kibazo cyagarutsweho ubwo Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe Ingengo y’Imari y’igihugu yasuzumaga imigendekere y’umwaka w’imari 2013/2014 hanasuzumwa umurongo w’Ingengo y’Imari 2014/2015 ku bireba Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu. Iyi komisiyo yasabye ko ibikorwa byo kwimura imirimo ya RBA yakwihutishwa bityo umwenda w’ubukode ntukomeze kwiyongera.
Depite Theobald Mporanyi yagize ati: “Gusana byagombaga kurangiza muri 2012, ariko RBA ntiraganya kwimukira mu nyubako yayo. Ese ni nde uzishyura ibyo birarane by’ubwo bukode?”
Umuyobozi Mukuru wa RBA, Arthur Asiimwe yijeje abagize iyi komisiyo ko bazimukira mu nyubako nshya bahawe mu kwezi gutaha.
Yagize ati: “Imirimo yo kwimuka yakerejwe n’ibijyanye n’amasezerano ariko byose bizaba byarangiye mu kwezi gutaha. Turizera ko tuzimuka vuba kuko imirimo ya nyuma yamaze gukorwa”.
Ese ninde uzishyura uyu mwenda? {{}}
Umuntu ntiyaba yibeshye avuze ko umushoramari waguze ubutaka RBA ikoreramo yamaze gukuramo aye, kuko igiciro yaguze ubwo butaka kiri hasi cyane y’umwenda w’ubukode ikigo kimaze kumugeramo.
Mu gushaka umuti w’uko uyu mwenda wazishyurwa, Umuyobozi wa RBA yavuze ko abarebwa n’ikibazo bose bazicara bagashaka uko bakwishyura aya mafaranga.


















TANGA IGITEKEREZO