Kutarya iminwa ku bahishira abajenosideri, ihumure,… iby’ingenzi mu mbwirwaruhame za Kagame mu Kwibuka

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 9 Mata 2018 saa 09:21
Yasuwe :
1 0

Perezida Paul Kagame yashimangiye kenshi ko ibibazo Abanyarwanda baciyemo bakwiye kubivanamo amasomo atuma bubaka igihugu bifuza, ariko kandi amateka akwiye kugaragazwa uko ari kuko hari benshi bashaka kuyagoreka mu nyungu zabo bwite.

Mu butumwa butandukanye ageza ku Banyarwanda buri mwaka mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Umukuru w’Igihugu akunze gutanga impanuro ashingiye ku bibazo igihugu kiba kiri kunyuramo, akabihuza n’amasomo gikwiye kuvana mu mateka cyaciyemo.

2017: Aha twahageze dute?

Mu muhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 2017, Perezida Kagame yahumurije abarokotse Jenoside ko batari bonyine, anagaruka ku buryo hari ibihugu bikomeje gukoresha Umuryango w’Abibumbye mu guhakana jenoside.

Yagize ati “Kwibuka ni ngombwa kandi ndagira ngo mbwire abacitse ku icumu ku buryo bw’umwihariko ko batari bonyine. Batakaje imiryango, ariko hari umuryango umwe batatakaje: ni igihugu cyabo. U Rwanda ni umuryango w’abacitse ku icumu, ni umuryango wa buri Munyarwanda. Ibyo nabyo, kwibutsa ko batari bonyine, ni kimwe mu gusubiza cya kibazo: twageze aha dute?”

Mu butumwa bwe yongeyeho ati “Ugiye kureba no mu gihe abantu bicwaga, Loni ubundi yagombaga kugira icyo ibikoraho, yari ifite ibibazo byayo. Ariko burya biragoye kumenya Loni icyo ari cyo, kuko Loni ntabwo ari igihugu. Ni umuryango ibihugu bihuriyemo. Ahubwo ibihugu bifite imbaraga bikoresha Loni uko bishaka. Ibintu byaba byabaye bibi Loni akaba ariyo ifatwa n’icyaha; byaba byabaye byiza, ibihugu biyirimo, biyikoresha akaba ari byo bifata ishimwe.”

2016: Abishwe muri Jenoside si umubare gusa

Perezida Kagame yavuze ko nyuma y’imyaka 22 Abanyarwanda bayimaze mu rugendo rwo kwibuka abana babo kandi bafite umugambi umwe, wo kubaka igihugu kibereye Abanyarwanda.

Yagize ati ‘‘Abantu barenga miliyoni imwe batakaje ubuzima bwabo, bazize ingengabitekerezo mbi. Abo bose ntabwo ari umubare gusa, ntabwo ari umubare w’abantu bapfuye tukabara miliyoni bagahita. Ni imiryango, ni inshuti, ni abavandimwe, bakundwaga n’abasigaye, bubahana. Ni nako bikomeza nubwo batakiriho. Ariko rero, amateka y’u Rwanda n’Abanyarwanda ntabwo ari aha yarangirira. Ntabwo yarangirira ku kuntu twatakaje abacu.’’

Perezida Kagame yavuze ko abakwifuza kongera guhungabanya igihugu batabishobora, gusa ngo akenshi ni uko biba mu magambo gusa n’ubwo rimwe na rimwe hari ubwo bagerageza.

Yakomeje agira ati ‘‘Uwagerageza guhungabanya ibyo tumaze kubaka mu myaka 22 ishize, abo mwumva bizengurutsa imipaka mu bihugu by’abaturanyi cyangwa bagira bate… Biratinze gusa, ngo bahe abantu uburyo bwo kurangiza ikibazo! Biratinze ngo bagerageze icyo bifuza gukora. Ntabwo bamenya icyabakubise. Ubu ndibwira ko banyumva. Iyaba banyumvaga, bakabyihutisha, bakagerageza bagaha abantu uburyo bwo gucyemura icyo kibazo. Byaba ari ukwibeshya!’’

2015 : Amahanga aracyarindira umutekano abajenosideri

Mu 2015, Perezida Kagame yavuze ko nubwo ibintu bigenda bihinduka, hari bamwe bagifite umutima wo gukora Jenoside binyuze mu gukingira ikibaba abayikoze aho kubashyikiriza ubutabera. Yanagaragaje uruhare abanyamahanga bafite muri ibyo bikorwa, ahereye no ku rwo bagize mu gucengeza ingengabitekerezo ya Jenoside mu Banyarwanda.

Yatanze ingero ku bikorwa byari biherutse mu 2012, ubwo Isi yose yateraniraga ku Rwanda kubera intambara yari iri mu Burasirazuba bwa Congo yo guhangana na M23, umutwe amahanga yavugaga ko uterwa inkunga n’u Rwanda, maze bawuteraniraho.

Yagize ati ‘‘Babirangije hasigara FDLR; bati FDLR urareba ntabwo ikiri abajenosideri ni abuzukuru b’abajenosideri ntabwo turi bubakoreho. Ndetse bitangiye barongera bati ariko urabizi? Usibye niby’uko ari abuzukuru bakaba ndetse ari abana n’ubundi iki ntabwo ari ikibazo. Bagihindura ikibazo cya politiki batangira kubashakira, uburyo bugaragaza ko ikibazo cyabo ari icya politiki.’’

‘‘Bivuze ngo ibihumbi byose twibuka uyu munsi hano ndetse no mu bice byose bishwe mu gihugu bifite impamvu za politiki zihagije gusobanura ko bagombaga gupfa. Ni ukuvuga ngo urupfu rw’ibihumbi n’ibihumbi tunibuka uyu munsi muri rusange mu gihugu, ariko noneho n’ibindi byinshi bihambye hano aho turi, bivuze ko buriya gupfa kwabo atari byo aba Banyarwanda bita “Jenoside”, bishobora kuba bifite impamvu zigaragara za politiki zabiteye ndetse zishobora kugira ikizisobanura.’’

Yahise anakomoza kuri filime mbarankuru yakozwe n’Umwongereza Jane Corbin, ibintu Kagame yavuze ko bari batangiye gukina ibyerekana ko mu Rwanda Jenoside bavuga ko nta n’iyabaye.

Ati ‘‘Babishyira muri filime bavuga ko byari ibintu byatewe n’abishwe. Abishwe, nibo babiteye. Abahigwaga. The Untold Story y’u Rwanda. Ikitavugwa ni uko abahigwaga aribo babiteye. Nibo byaturutseho. Nabyo tukabyumva dutyo bigahita. Hanyuma amahanga menshi tuzi afata abajenosideri nka VIPs, mujya mwumva ikintu bita VIP (abantu bakomeye cyane). Yego, babafata nk’abanyacyubahiro, ntawe ubakoraho, bararinzwe. Nabicaye mu bihugu bagambaniramo kongera kugaruka gukora Jenoside hano. Bararindwa.”

2014: Erega n’ubundi ukuri ntiguhinduka!

Perezida Kagame yashimangiye uruhare ibihugu by’amahanga byagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko bidashaka kwemera uruhare byagize, nyamara ukuri kutajya guhinduka.

Yagize ati ‘‘Ntabwo abantu bagurirwa kugira ngo bahindure amateka yabo. Nta gihugu n’ubwo cyaba kibwira ko ari igihangange, gifite ububasha bwo guhindura ukuri. Les faits sont têtus. (Ukuri ntiguhinduka) Iyo rero tuvuga ku ruhare rw’abanyamahanga n’inzego z’amahanga muri Jenoside, ni uko kuyikumira bisaba ko habaho kumvikana neza kw’amateka. Ntabwo ari uko dushaka gushyira icyaha ku bandi.”

2013: ‘Kwibuka nibyo bizatuma dukumira ikibi’

Mu 2013 niwo mwaka ibikorwa byo kwibuka byatangiye kujya ku rwego rw’umudugudu, kugira ngo Abanyarwanda bose bagire amahirwe yo kubyitabira, babigire ibyabo, kandi bagire uruhare rugaragara muri gahunda zose zo kwibuka.

Perezida Kagame yagize ati “Kwibuka Jenoside ni inshingano kuri buri Munyarwanda. Iyi nshingano tugomba kuyitoza abakiri bato nabo bakazayiraga abazabakomokaho uko ibihe bisimburana. Uko guhererekanya amakuru ku mateka yaranze igihugu cyacu, n’ubwo ari mabi, nibyo bizadufasha gukumira ikibi, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ikindi cyose cyashaka gusubiza Abanyarwanda aho tuvuye, ahubwo tugaharanira icyiza cyateza imbere Abanyarwanda bose.’’

Yavuze ko ariyo mpamvu amateka y’u Rwanda agomba kwigishwa mu mashuri, abari bato n’abavutse nyuma y’i 1994 bakamenya ububi bwa politiki mbi n’abayobozi babi byoretse u Rwanda muri Jenoside.

2012: Hari amahanga akora bya nyirarureshwa

Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Kagame, yavuze ko bamwe mu bahekuye u Rwanda bacyidegembya mu bihugu byitwa ko byateye imbere mu bijyanye n’ikiremwamuntu, ubwigenge n’agaciro k’ubuzima, rimwe na rimwe ntibinagaragaze ubushake bwo kubageza imbere y’ubutabera.

Yagize ati ‘‘N’iyo ndetse batawe muri yombi, bikaba ari ibya nyirarureshwa kugira ngo twibwire ko hari icyo babikoraho, ndetse ntibitinda bakaba bararekuwe. Nyamara nk’uko tubizi, iyo ibyo bihugu bihuye n’ibibazo by’iterabwoba, byo guhungabanya umutekano wa ba nyiri ibyo bihugu, biyambaza Isi yose, bakayikangurira kubihagurukira ngo bikemurwe, ndetse rimwe bagakoresha n’ingufu kugira ngo abantu bose babyitabire.’’

Perezida Kagame yavuze ko bitumvikana impamvu ku Banyarwanda bitagenda bityo, agasanga “bivuze ko wenda ari uko agaciro k’Abanyarwanda cyangwa k’Abanyafurika ari gato kurusha ako ubuzima bw’abandi buhabwa.’’

2011: Akababaro k’Abanyarwanda karimo imbaraga

Perezida Kagame yabwiye imbaga yari ikoraniye kuri Stade Amahoro ko ibibazo byinshi Abanyarwanda banyuzemo bigomba kubatera imbaraga, bikabereka n’uburyo bwo kwishakira ibisubizo by’ibibazo bafite.

Ati “Birumvikana akababaro, agahinda Abanyarwanda bafite, ariko ako gahinda, ako kababaro icyo twashobora kubivanamo ni imbaraga zo guhangana nabyo. Ni imbaraga zo kubaka ejo hazaza habereye u Rwanda kandi inzira tuyirimo, tugeze kure, n’aho tujya ni kure.’’

2010: Turacyahanganye n’ibintu bibiri

Perezida Kagame yavuze ko igituma Abanyarwanda bahora bibuka akababaro bagize ari politiki mbi ‘yica abantu’ n’abanyapolitiki babi u Rwanda rwagize.

Yagize ati “Twebwe nta bushobozi dufite bwo guhindura politiki mbi y’amahanga ariko dufite ubushobozi bwo guhindura politiki mbi mu gihugu cyacu, kandi ni byo dukwiye gushyiramo ingufu. Ariko n’ubwo mvuze ngo politiki mbi y’amahanga ntituyifiteho ubushobozi, ntibiyibuza guhora ituvangira igihe twubaka politiki nziza mu gihugu cyacu.”

“Ubwo ni ukuvuga ngo na none turacyahangana n’ibintu bibiri. Ariko niturangiza ikibazo dufitiye ubushobozi, ni ukuvuga kurwanya politiki mbi mu gihugu cyacu, ubwo n’ibiva hanze na byo tuzahangana na byo kuko bizasanga dufite ingufu, dufite aho duhera ngo bitatugiraho ingaruka mbi.”

2009: Mu kwibuka, ubuzima bugomba gukomeza

Ubwo yari ku Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro, Perezida Kagame, yavuze ko hakenewe kumenyekanishwa ukuri nyako kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko hari benshi bashaka kugoreka amateka y’igihugu, ariko ukuri guca mu ziko ntigushye.

Yakomeje agira ati “Rero mu gihe twibuka, ubuzima bugomba gukomeza. Tugomba gukomeza kubaka ahazaza heza. Ubu ni ubutumwa bukomeye: Ko tugomba gukomeza kwibuka ahahise, amateka, ibikorwa n’ibimenyetso –tugomba ariko no kwibuka kubaka ahazaza hacu heza.”

“Bikwiye kumvikana ko kubakira ku buzima bw’abacu basaga miliyoni twabuze bitoroshye. Ntabwo byoroshye na gato. Ariko tugomba guhangana n’icyo kibazo. Ntabwo tuzigera tubasha gukemura ibibazo byacu igihe cyose tutiyemeje guhangana nabyo. Hari ibintu byinshi tumaze kugeraho byafatwaga nk’ibirenze ubushobozi bwacu kandi hari n’ibindi byinshi tugomba kugeraho. Mu myaka 15 ishize, guhera mu 1994, hari ibintu twakoze nanjye ntajyaga ntekereza ko tuzabasha kubigeraho.”

Izindi nkuru wasoma ubwo Perezida Kagame yatangizaga icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994:

-  Abatibuka baba birengagiza ukuri- Perezida Kagame

-  Perezida Kagame yacanye urumuri rw’icyizere mu gutangiza kwibuka Jenoside ku nshuro ya 24

Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda ko kwibuka ari ukwibuka ukuri kw’amateka ndetse ko aribo bireba mbere na mbere
Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko kwibuka bigomba kujyana no ‘kubaka ubushobozi bwacu buhangana n’ukuri kw’ayo mateka kugira ngo dushobore gutera imbere, tugere kuri byinshi buri wese akwiriye kuba yifuza’
Perezida Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bari bateraniye ku Rwibutso rwa Gisozi ahatangirijwe ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza