00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kurihira abana amashuri! Uko Rotary y’u Rwanda yakomeje ibikorwa mu bihe bya COVID-19 (Video)

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 8 Kanama 2021 saa 07:35
Yasuwe :
0 0

Abayobozi b’amatsinda agize Umuryango Mpuzamahanga w’Abagiraneza, Rotary International, Ishami ry’u Rwanda, bahuye kuri uyu wa 7 Kanama 2021 baganira ku bikorwa byabo muri ibi bihe bya COVID-19 hagaragazwa impinduka n’imbogamizi bagize.

Rotary Club ni umuryango utari uwa Leta ukora ibikorwa by’ubugiraneza birimo gufasha abatishoboye, gutanga amazi meza ku baturage, kurwanya indwara z’ibyorezo no gutanga umusanzu mu bikorwa bigamije guteza imbere abaturage.

Ubusanzwe abanyamuryango ba Rotary Club bahura nibura rimwe mu cyumweru bakaganira kuri gahunda zitandukanye zishyigikira ibikorwa by’ubugiraneza bakora, birimo gufasha ab’amikoro make guhanga imishinga iciriritse yatuma biteza imbere, gutanga imfashanyo y’ibikoresho by’isuku n’ibindi.

Kuva COVID-19 yaduka mu Isi ibikorwa bihuriza abantu benshi hamwe byagiye bihagarikwa hakifashishwa ikoranabuhanga. Ibi biri mu byatumye abagize Rotary bategura inama yaganiriwemo ku mikorere ibaranga muri ibi ibi bihe.

Umuyobozi ucyuye igihe wa Rotary y’u Rwanda, kuri ubu wagizwe Umunyamabanga wa Rotary Club mu Karere ka 9150, Rugera Jeannette, yatangaje ko ibihe by’icyorezo bitahagaritse ibikorwa by’umuryango ahubwo nabo bifashishije ikoranabuhanga.

Ati “Ntabwo byatumye duhagarara ahubwo twarushijeho gukora, tugakora twifashishije ikoranabuhanga. Inama twazikoze muri ubwo buryo ndetse n’ibikorwa ntibyahagaze twabikoze twubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.”

Rugera yavuze ko Rotary Rwanda yagize imikoranire na Minisiteri y’Ubuzima bishyurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza, bagura ibikoresho byo kwirinda COVID-19 ndetse bubakira amashuri ubukarabiro. Ni ibikorwa avuga ko bigikomeza.

Si ibyo gusa kuko ubwo imitingito yatewe n’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo yabaga uwo muryango watanze ibiribwa ku miryango yagizweho ingaruka nayo mu Karere ka Rubavu.

Uwo muyobozi wari umaze imyaka itatu ayobora Rotary y’u Rwanda, yavuze ko yishimira kuba avuye muri iyo mirimo amatsinda ya Rotary ageze kuri arindwi avuye kuri atandatu, naho aya Rotaract [clubs z’urubyiruko] akava kuri atatu akaba ane.

Mihigo Félix uyobora Rotaract ya KIE yavuze ko muri ibi bihe bya COVID-19 batekereje imishinga yafasha abaturarwanda guhangana n’ingaruka zayo.

Ati “Nko ku Rwunge rw’Amashuri rwa Gatenga twafashije abana 20 batari bafite ibikoresho n’amafaranga by’ishuri kubera ababyeyi babo batakaje akazi bitewe na COVID-19.”

Mihigo yakomeje avuga ko itsinda ahagarariye ryanakoze ubukangurambaga rishishikariza abantu kumenya uko bitwara mu bihe by’icyorezo ndetse batanga ibikoresho by’isuku mu bihe bitandukanye.

Umuyobozi mushya wa Rotary Club mu Rwanda, Dr Manirere Jean d’Amour, yasobanuye ko muri manda ye agiye gukomeza kwibanda ku kongera abanyamuryango ariko banagira umusanzu batanga ku iterambere rirambye ry’igihugu.

Yakomeje ati “Guhera muri 2021-2022 hiyongereyeho ikindi gikorwa Rotary igomba kwibandaho. Ni icyerekeranye no kurengera ibidukikije. Tuzashishikariza amatsinda hano mu Rwanda kwibanda cyane kuri ibyo bikorwa.”

Inama yaganiriwemo ku mikorere ya Rotary muri iki gihe yanitabiriwe na Guverineri wa Rotary Club mu Karere ka 9150 gahuriramo ibihugu 10 birimo n’u Rwanda, Edgard Cyr Tougouma, uri mu ruzinduko rutari urw’akazi mu gihugu kuva ku wa 4 Kanama kugeza ku wa 9 Kanama 2021.

Mu Rwanda, Rotary ifite abanyamuryango 157, bibumbiye muri clubs zirindwi zirimo Rotary Club Kigali Doyen, Mont Jali, Musanze Murera, Butare, Gasabo, Kigali-Virunga na Bugoyi Ibirunga.

Ishamikiye kuri Rotary International; umaze imyaka 116 utangijwe. Uyu muryango ugizwe n’abanyamuryango basaga miliyoni 1,2 babarizwa mu bihugu 200. Ibikorwa byawo by’ubugiraneza byibanda mu buzima, uburezi, kubungabunga ibidukikije no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Inama yitabiriwe n'abayobozi ba Rotary Clubs na Rotaract mu Rwanda
Mihigo Félix uyobora Rotaract ya KIE yavuze ko mu bihe bya COVID-19 batekereje imishinga yafasha abaturarwanda guhangana n’ingaruka zayo
Umuyobozi mushya wa Rotary Club mu Rwanda, Dr Manirere Jean d’Amour, yasobanuye ko mu byo yimirije imbere muri manda ye harimo no kurengera ibidukikije
Umunyamabanga wa Rotary Club mu Karere ka 9150, Rugera Jeannette, yatangaje ko ibihe by’icyorezo cya COVID-19 bitahagaritse ibikorwa by’uyu muryango
Guverineri wa Rotary Club mu Karere ka 9150 gahuriramo ibihugu 10 birimo n’u Rwanda, Edgard Cyr Tougouma, ari mu bitabiriye inama
Nyuma y'inama, abayitabiriye bafashe ifoto y'urwibutso

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .