Kunde wahoze muri FDLR ahamya ko nta gatege ikifitiye

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 18 Ukuboza 2017 saa 10:40
Yasuwe :
0 0

Gashungi Faustin bakunze kwita Kunde yatangaje ko akurikije uko azi FDLR idashobora gutera u Rwanda ngo irufate, ashishikariza abakiyirimo gutaha bagafatanya n’abandi kubaka u igihugu.

Kunde wahunze afite ipeti rya Sergent Major yabaye muri FDLR igishingwa kugeza mu 2002 ubwo yitandukanyaga nayo.

Uyu mugabo kuwa Gatatu w’icyumweru gishize, yaganirije urubyiruko rwari mu Itorero Urunana rw’Urungano i Gabiro mu Karere ka Gatsibo, avuga ko akurikije abantu bakomeye bahoze muri FDLR bakayivamo, nta mahirwe na make yo kuba bafata n’umugududu.

Yagize ati “Nk’abantu bakiri hanze, twari dufite Jenerali warwanaga cyane, wari umurwanyi kabuhariwe, watumye imyaka yose tuba hariya za Masisi na hehe, ariko ageze ho arareba aravuga ati ‘icyo ndwanira ni iki?’ arataha. Ubu se nka Soldat ukiri hariya cyangwa Kapolari, Gen. Rwarakabije yaratashye, ubwo abandi barakora iki koko ! Bararwazarwaza ngo bazaza, sha umva ko bagira ngo iki nibabona n’Umudugudu, ngaha aho ndi!”

Kunde uvuga ko yabaye umwe mu barinda kwa Perezida wa Congo Brazzaville, yatangaje ko bagiye babeshywa n’ibihugu bitandukanye bakabirwanirira bibabwira ko bizabafasha gufata u Rwanda ariko bikarangira babonye ko bibabeshya, nta n’ubushobozi bifite bwo kurwanya Inkotanyi ngo bizitsinde.

Ati “Twigishaga (urubyiruko) twumva tugomba kugaruka cyane cyane ko twari dufite na Mobutu uzadufasha, twagombaga gukoresha urubyiruko kugira ngo tubone abakomeza kudushyigikira ariko igihe cyarageze nsanga ibyo nkora ndi kwibeshya, nibwo nafashe inzira ndagaruka nza gufatanya n’abandi kubaka igihugu.”

Uyu mugabo usigaye ari umuhinzi-mworozi mu Karere ka Nyarugenge, yanyomoje abumva ubuhamya atanga bakavuga ko ari ibyo baba bamutumye.

Ati “Abari hanze baravuga ngo ni igipindi batera, ese bantera igipindi bakampingira n’ibijumba? Bantera igipindi bakanyororera ingurube?”

Kunde yasabye urubyiruko guhaguruka rugahangana n’abakomeje gusebya u Rwanda, bakwirakwiza amakuru y’ibinyoma bifashishije ikoranabuhanga.
Ati “Umuntu ari hariya hari abantu bamubeshya, by’umwihariko mwe urubyiruko mu ikoranabuhanga, nimuzajya munasoma mujye mushishoza murebe n’impamvu uwo muntu yanditse ibyo. Dufite abantu bagira gutya hano, akiba cyangwa agatsindwa, agatsindwa n’inda ye cyangwa se kubera ubugome yashatse gukora butagiye mu bikorwa, akavuga ati ‘ndahunze’.”

Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe, na we aherutse kuvuga ko FDLR iramutse iteye itamara iminota itanu ku butaka bw’u Rwanda.

Komisiyo y’igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero igaragaza ko kuva mu 2001 kugeza mu Ugushyingo 2016, yakiriye abarwanyi 9,066 bahoze muri FDLR batahutse.

Gashungi Faustin bakunze kwita Kunde ahamagarira abakiri muri FDLR gutaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza