Kwamamaza

Kuki itegeko rigenga ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara ritaratangira gukurikizwa?

Yanditswe kuya 22-08-2016 saa 10:35' na Maurice Munyentwali


Ingingo ya 21 y’Itegeko n°003/2016 ryo ku wa 30/03/2016 rishyiraho rikanagena imitunganyirize y’ubwishingizi bw’ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara ivuga ko ritangira gukurikizwa rikimara gusohoka mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda.

Iryo tegeko ryamaze gusohoka (mu Igazeti ya Leta n° Special yo ku wa 20/04/2016) ariko ntiriratangira gukurikizwa kuko hari Amateka ya Minisitiri (Ministerial orders) agomba kugena uko zimwe mu ngingo z’iri tegeko zizashyirwa mu bikorwa kandi ayo mateka akaba atarasohoka.

Muri ayo mateka (Ministerial orders) twavugamo nk’Iteka rya Minisitiri rigena uko kwiyandikisha mu birebana n’ubwishingizi bw’ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara bikorwa (1), Iteka rya Minisitiri rigena ibikubiye mu mushahara mbumbe ubarirwaho umusanzu (2), Iteka rya Minisitiri rigena uko imenyekanisha n’iyishyurwa ry’umusanzu bikorwa (3), Iteka rya Minisitiri rigena uko ibihano byo kudatanga umusanzu ku gihe bitangwa (4) ndetse n’Iteka rya Minisitiri rigena uko uburyo bwo kwishyura ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara bushyirwaho (5).

Ayo mateka atanu tumaze kuvuga hejuru biragaragara neza ko ari ay’ingenzi ku buryo mu gihe atarasohoka iri tegeko ridashobora gushyirwa mu bikorwa. Ariko mu gihe tugitegereje ko ayo mateka asohoka ntibyatubuza kuba twibukiranya bimwe mu by’ingenzi bikubiye muri iri tegeko.

Ni bande barebwa n’iri tegeko?

Iri tegeko rireba abakozi bose muri rusange baba abagengwa na statut y’abakozi ba Leta na statut zihariye cyangwa abagengwa n’itegeko ry’umurimo mu Rwanda hatitawe ku bwenegihugu bwabo. Rinareba kandi abanyapolitiki ndetse n’abakozi b’abanyamahanga boherejwe n’ibigo byabo gukorera mu Rwanda mu gihe imirimo bakora izarenza amezi 12.

Ibyo umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara agenerwa

Umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara agenerwa amafaranga angana n’umushahara we wa nyuma watanzweho umusanzu. Guhabwa ayo mafaranga bitangirana n’icyumweru cya karindwi cy’ikiruhuko cyo kubyara, akayahabwa mu gihe kingana n’ibyumweru 6 bya nyuma by’ikiruhuko cyo kubyara. Ariko kugira ngo umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara ahabwe ibyo itegeko rimugenera hari ibyo agomba kuba yujuje:

1. Kuba ari mu kiruhuko cyo kubyara kandi akaba afite icyemezo cyabugenewe cyujujwe kandi gishyizweho umukono n’umukoresha gishyikirizwa Ubuyobozi bw’Ubwiteganyirize mu gihe kitarenze amezi atandatu (6) uhereye umunsi yatangiriyeho ikiruhuko cyo kubyara;

1. Kuba yaratanze imisanzu nibura ukwezi kumwe kubanziriza ukwezi atangiriyeho ikiruhuko cyo kubyara mu bwishingizi bw’ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara.

3. Kwerekana icyemezo cyo kubyara

Inshingano z’ umukoresha

Umukoresha afite inshingano yo kwiyandikisha no kwandikisha abakozi be mu gihe kitarenze iminsi irindwi y’akazi ikurikira itariki yahereyeho umukozi wa mbere akazi.

Umukoresha kandi afite inshingano zo gukusanya umusanzu wose ugizwe n’umugabane umukoresha atangira umukozi n’umugabane umukozi agomba gutanga ukurwa ku mushahara we igihe cy’ihemba.

Umusanzu w’ubwishingizi bw’ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara ni ibice bitandatu ku ijana (0,6%) by’umushahara ubarirwaho umusanzu. Umugabane w’umukoresha kimwe n’uw’umukozi ni ibice bitatu ku ijana (0,3%) by’umushahara ubarirwaho umusanzu kuri buri wese.

Umukoresha anafite inshingano zo kumenyekanisha akanatanga umusanzu yakusanyije buri kwezi mu buyobozi bw’Ubwiteganyirize bitarenze itariki ya 15 z’ukwezi gukurikira ukwishyurirwa umusanzu. Iyo atabikoze ni we wishyura ibirarane byose, atagize icyo akura ku mushahara w’umukozi.

Twanzura…

Mu kwanzura iyi nkuru nabibutsa ko ubusanzwe amategeko agenga abakozi mu Rwanda ateganya ko abagore bari mu kiruhuko cyo kubyara bakomeza guhembwa umushahara wose mu gihe cy’ibyumweru bitandatu gusa, ibindi byumweru 6 bisigaye bagahembwa 20% by’umushara wabo cyangwa bagahitamo gusubira ku kazi kugira ngo bakomeze guhembwa umushahara wabo wose.

Abantu benshi rero bakomeje kugaragaza ko ayo mategeko abangamiye umwana n’umugore dore ko usanga bamwe mu bagore bahitamo gusubira mu kazi nyuma y’ukwezi n’igice babyaye kugira ngo badahomba 80% by’umushahara wabo. Nyamara kandi iyo usesenguye neza usanga nyuma y’ukwezi n’igice umwana wavutse aba akiri muto cyane akeneye kwitabwaho no konswa bihagije.

Mu gushaka uko icyo kibazo cyakemurwa, nibwo hatekerejwe uko hashyirwaho ubwishingizi butuma umugore abona ikiruhuko cyo kubyara cyose yemererwa n’amategeko kandi agakomeza guhembwa umushahara we wose. Ni nayo mpamvu yatumye hashyirwaho itegeko n°003/2016 ryo ku wa 30/03/2016 rishyiraho rikanagena imitunganyirize y’ubwishingizi bw’ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara, ari naryo tumaze kuvugaho muri iyi nkuru. Iryo tegeko ryasohotwe mu igazeti ya Leta n° Special yo ku wa 20/04/2016.

Byakusanyijwe na Maurice Munyentwali

E-mail: [email protected]

Soma birambuye iri tegeko:

PDF - 1.3 Mb

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved