Kuki abayobozi b’Uturere bakomeje kwegura abandi bagasezererwa?

Yanditswe na John Mbaraga
Kuya 28 Gicurasi 2018 saa 10:02
Yasuwe :
0 0

Abayobozi b’Uturere bakomeje kwegura ku mirimo yabo umusubirizo ku mpamvu bandika mu mabaruwa y’ubwegure ko ari izabo bwite, nyamara bamwe muri bo ntibitinde kugaragara ko ibyo batangaje ari ikinyoma cyambaye ubusa.

Ntibikiri igitangaza kumva Umuyobozi w’Akarere, umwungirije n’abandi batangaza ko beguye ku mpamvu zabo bwite, nyuma y’amasaha make cyane bamwe bagatabwa muri yombi bakurikiranyweho ibyaha runaka.

Urugero rwa hafi ni urw’uwahoze ari Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza mu Karere ka Nyabihu, Mukansanga Clarisse, weguye avuga ko ari impamvu ze bwite bucyeye bwaho atabwa muri yombi akekwaho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Kuva amatora y’Abayobozi b’Uturere yaba muri Gashyantare 2016 kugeza ubu, muri 30 bari batorewe manda y’imyaka itanu, icyenda muri bo ntibakiri mu kazi. Mu myaka ibiri gusa bamwe baregujwe abandi baregura.

Ku ikubitiro heguye uwahoze ari Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Udahemuka Aimable. Amezi 16 yari ahagije ngo abe arekuye inshingano kuko yashyikirije ibaruwa b’ubwegure bwe Perezida w’Inama Njyanama kuwa 20 Kamena 2017.

Nubwo yavuze ko yeguye ku mpamvu bwite, Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Kamonyi, Karuranga Emmanuel, yavuze ko Udahemuka n’ubundi yagombaga kweguzwa bitewe n’uko yari yarananiwe kubahiriza inshingano ze no gushyira mu bikorwa ibyemezo by’Inama Njyanama.

Yagize ati “We avuga ko yeguye ku mpamvu ze bwite ariko icyo nakubwira ni uko yabikoze kuko yabonaga ko hari ibitagenda neza. Hari ibibazo byari gutuma Njyanama imukuraho. Mu by’ukuri hari ikibazo n’abayobozi, njyanama, n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze babibonaga ko ari cyo cyari gisigaye.”

Njyanama yatangaje ko Udahemuka yagaragayeho intege nke mu bijyanye n’ubuyobozi kuko yananiwe kuyobora ikipe bakoranaga. Yari amaze iminsi asiba inama Njyanama ngo atabazwa ibijyanye n’inshingano ze.

Uyu mwera wakomereje i Rubavu, aho nyuma y’amezi 18 gusa uwahoze ari umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Sinamenye Jérémie, nawe yatanze ibaruwa y’ubwegure bwe.

Mbere gato y’uko yegura, yabanje gutabwa muri yombi muri Nyakanga 2017 azira kubangamira ibikorwa byo kwiyamamaza by’Umukandida wahataniraga umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora yabaye muri Kanama 2017.

Yaje kurekurwa ariko n’ubundi birangira atanze ibaruwa y’ubwegure bwe kuwa 29 Kanama 2017.

Mu Ntara y’Amajyepfo, mu Karere ka Nyamagabe, ku wa 16 Ugushyingo 2017, nyuma y’amezi 21 atowe, uwahoze ari Umuyobozi w’Akarere Mugisha Philbert, yatawe muri yombi hamwe n’abandi bayobozi b’Akarere batanu, bakurikiranweho kunyereza umutungo no gutanga amasoko mu buryo budakurikije amategeko.

Nyuma y’iminsi ibiri atawe muri yombi, Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe yarateranye yirukana Mugisha muri Njyanama, bivuze ko yari akuwe no ku buyobozi bw’Akarere kuko umuyobozi wako agomba kuba ari muri Njyanama.

Igihe yirukanwaga, Umuyobozi wa Njyanama Ndahindurwa Fiacre yabwiye IGIHE ko Mugisha yari yarananiwe gutanga umusaruro yari yitezweho.

Yavuze ko Akarere kitabye Komisiyo y’Inteko Ishinga amategeko inshuro ebyiri zikurikirana kajya gusobanura ikoreshwa nabi ry’umutungo wa Leta.

Gusa mu Ukuboza, Urukiko Rukuru Urugereko rwa Nyanza rwaje gutegeka ko Mugisha arekurwa, kuko ubushinjacyaha butabashije kugaragaza ibimenyetso bihamya ko yakoze ibyaha yakurikiranwagaho.

Ibyo kwirukanwa kw’Abayobozi b’Uturere byageze muri Ruhango muri Werurwe bisiga uwari Umuyobozi w’Akarere, Mbabazi François Xavier, n’abari bamwungirije bombi, ni ukuvuga uwari ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Epimaque Twagirimana n’uw’Imibereho Myiza, Annonciata Kambayire, barirukanwa.

Icyo gihe Umuyobozi w’Inama Njyanama, Jérôme Gasasira Rutagengwa yabwiye IGIHE ko bazize kuba hari amakosa menshi yabagaragayeho mu ikorwa ry’imishinga itandukanye.

Ibyo kwegura ntibyarangiriye aho kuko hagati ya taliki 11 na 14 Gicurasi 2018, Akarere ka Nyabihu nta muyobozi n’umwe muri Nyobozi y’Akarere kari gafite, kuko bose bari barasezeye ku mirimo yabo mu bihe bitandukanye.

Muri Nyabihu hatangiye hegura uwari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry”ubukungu, Antoine Mugwiza, hakurikiraho Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Akarere Ngabo James.

Uko kwegura muri ako Karere byashyizweho akadomo n’uwari umuyobozi wako UwanzwenuweThéoneste n’uwari umwungirije ushinzwe Imibereho myiza, Mukansanga Clarisse (wahise atabwa muri yombi).

Iminsi ibiri nyuma gusa aba Nyabihu beguye, uwari Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harerimana Frédéric nawe yahise atanga ibaruwa y’ubwegure bwe avuga ko ari impamvu ze bwite.

Harerimana yemereye IGIHE ko nta mpamvu yindi yamuteye kwegura. Yagize ati “Nakoreye byinshi Akarere, umuntu ashobora kumva ananiwe agashaka guhindura akazi, ariko ni impamvu zanjye zinteye kwegura.”

Kwegura mu buyobozi bw’Inzego z’Ibanze si ikibazo cy’uturere cyangwa imirenge gusa, kuko mu buryo butunguranye kuwa 10 Mata 2018, uwahoze ari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pascal Nyamulinda yeguye ku mpamvu na we yise ize bwite.

Ni nyuma y’amezi 14 agiye kuri uwo mwanya, ubwo yari asimbuye Mukaruriza Monique wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Nsanzumuhire Emmanuel n’abamwungirije nabo beguye ku mirimo yabo kuri uyu wa 27 Gicurasi 2018 nabo ku mpamvu bwite. Baje bakurikira Nyobozi yose y’Akarere ka Gicumbi yo yategetswe kwegura.

Muri rusange abayobozi b’Uturere umunani n’uw’Umujyi wa Kigali n’ababungirije (Vice-mayors) umunani ntibakiri mu mirimo bari baratorewe kumaramo imyaka itanu, bashoboraga kongera kwiyamamariza nyuma yayo.

Kwegura cyangwa kwirukanwa si ikibazo cya vuba kuko guhera mu 2006 hashingwa Uturere dushya muri gahunda yo Kwegereza Ubuyobozi Abaturage, mu bayobozi b’Uturere 30 batangiranye natwo, babiri bonyine nibo babashije kuyobora imyaka icumi igizwe na manda ebyiri.

Abo ni uwahoze ari Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kangwagye Justus, kuri ubu ni Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Imitwe ya Politiki, amadini na Sosiyete Sivile mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB).

Undi ni uwahoze ayobora Akarere ka Gisagara, Leandre Karekezi. Kuri ubu Karekezi ayobora Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda.

Mu mpera za 2015 uwahoze ari Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ngendahimana Ladislas, yabwiye KT Press ko mu 48% by’Abayobozi b’Uturere beguye kandi bagasiga uturere mu bibazo byinshi.

RALGA yemeza ko hari igituma begura

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze, RALGA, Ngendahimana Ladislas yabwiye IGIHE ko nta wahatira abayobozi kuguma mu kazi igihe bo bumva bashaka gusezera.

Avuga ko usibye kuvuga impamvu bwite ntawigeze abegera ngo abagezeho ikibazo yahuye nacyo mu kazi kigatuma yegura.

Gusa yifashishije urugero rw’uwari Umuyobozi wa Rubavu, Sinamenye Jérémie, Ngendahimana yavuze ko uyu muyobozi yari ananiwe ko byari ngombwa ko yegura.

Yagize ati “Njye ikibazo nkibona mu byiciro bitatu; hari abirukanwe, hakaba abananiwe gukora ibyo bari bitezweho bagasezera, hakaba n’abandi tugomba gukora ubushakashatsi kugira ngo tumenye impamvu zihishe inyuma yo kwegura kwabo.”

Yakomeje agira ati“Mu by’ukuri, umuntu ufashe umwanzuro wo kwegura aba afite impamvu ibyihishe inyuma n’ubwo aterura ngo ayivuge. Uretse bariya bahagaritswe n’Inama Njyanama, hari n’abegura barimo bakorwaho iperereza, babona bamaze kwitaba nko kuri Polisi cyangwa kuri RIB inshuro ebyiri, bagahitamo kwegura kugira ngo ataramuka afunzwe akiri mu mirimo ibyo yakoze bikitirirwa urwego ayoboye.”

Ngendahimana yashimagiye ko inyuma y’icyo abayobozi bita kwegura ku mpamvu bwite haba hari inshigano bananiwe kuzuza ngo n’ubwo batabyerura.

Transparency International ishyigikiye ko abayobozi beguzwa

Umuyobozi w’Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane Ishami ry’u Rwada (TI Rwanda), Ingabire Marie Immaculée, abona ko icyo bita ‘impamvu bwite’ koko ari impamvu bwite.

Abisobanura agira ati “njyewe impamvu mbyemera, aba yeguye kubera ko hari amakosa yakoze, haba hari inshingano atujuje, ariko urumva niwe nyirabayazana. Iyo mpamvu yose yabiteye ni iye niwe iturukaho, reka rero impamvu ze bwite tujye tubyumva gutyo.”

Akomeza avuga ko igihe umuntu ahawe imirimo ntayuzuze neza, akwiye kwegura n’iyo atabyibwiriza abandi bakwiye kujya babimwibutsa.

Yagize ati “Ahubwo twebwe ntabwo biragera ku rwego bikeneweho, muri biriya bihugu byateye imbere ntubona ko umuntu bamuvugaho akantu na gato uwo munsi akegura nta nurabimuhamya ko byabaye? Ni ngombwa ko tumenyera natwe uwo muco, tukamenya ngo niba umuntu adashoboye inshingano ze navemo, niba atabyibwirije abandi nibabimwereke bamufashe bati rwose ukwiriye kuva aha ngaha, njye nta kibazo bintera na gitoya.”

Nyuma y’iyegura n’isezererwa ry’abayobozi batandukanye, hagiye hatorwa abasimbura abatakiri mu mirimo. Kuri uyu wa gatanu tariki ya 25 Gicurasi, Rwakazina Marie Chantal, yatorewe kuyobora Umujyi wa Kigali, Habarurema Valens, atorerwa kuyobora Akarere ka Ruhango.

Biteganyijwe ko ku wa 29 Kamena 2018, hazaba amatora yo gusimbuza abaherutse kwegura mu turere twa Nyabihu na Rusizi.

Uwari Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Nsanzumuhire Emmanuel, yeguye ku mpamvu ze bwite
Uwayoboraga Akarere ka Gicumbi, Mudaheranwa Juvenal, nawe yeguye ku mpamvu ze bwite
Uwayoboraga Akarere ka Kamonyi, Udahemuka Aimable, nawe yeguye kimwe n'abandi
UwanzwenuweThéoneste wayoboraga Nyabihu nawe yareguye
Uwari Umuyobozi wa Rubavu, Sinamenye Jérémie
Harerimana Frédéric wayoboraga Rusizi
Uwari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pascal Nyamulinda yeguye ku mpamvu na we yise ize bwite
Mbabazi François Xavier wayoboraga Ruhango, hamwe n'abamwungirije barirukanwe
Mugisha Philbert yareguye ahita atangira gukurikiranwa n'inkiko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza