Kubura ibimenyetso bikomeje kuba inzitizi mu manza z’abafatwa ku ngufu n’abahohoterwa

Yanditswe na Habimana James
Kuya 29 Nyakanga 2019 saa 01:33
Yasuwe :
0 0

Imanza ibihumbi n’ibihumbi zijyanye no gufatwa ku ngufu n’ihohoterwa, ntiziraburanishwa mu nkiko kubera kubura ibimenyetso bishinja abakekwaho gukora ibi byaha.

Ubushinjacyaha buvuga ko abenshi mu bakorewe iki cyaha batinda kubivuga mu buyobozi bigatuma hababo gukererwa gushyira hamwe ibizamini bya ADN, mu gihe aribyo bifasha mu gutanga ubutabera ku wafashwe ku ngufu.

Ubushinjacyaha buvuga mu gihe nta bimenyetso, budashobora gushyira hamwe ibirego bishinja ukekwaho gukora icyaha, cyane cyane iyo nta mutangabuhamya wari uhari wabyiboneye n’amaso.

Imibare itangwa n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda ivuga ko mu 2018 bwakiriye ibirego 3000 bijyanye n’ihohoterwa, nyamara 1100 ntibyigeze byemerwa kubera ko nta bimenyetso byari bifite.

Rwanda Today yatangaje ko muri Mutarama 2019 abantu 1122 barimo 500 bo mu bigo nderabuzima bahawe amahugurwa mu gushyira hamwe ibimenyetso no kubirinda.

Aba barimo n’abayobozi muri Polisi aho bigishijwe uko bahuza ibimenyetso ku habereye ibyaha babivanye ku myambaro y’uwakorewe icyaha, nyuma bakabyohereza muri Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga (Rwanda Forensic Laboratory) kugira ngo bikorerwe ubugenzuzi.

Imibare itangwa n’Ubushinjacyaha ivuga ko kuva muri Mutarama kugeza muri Kamena uyu mwaka bakiriye ibirego 1700, naho 565 muri ibi ntabwo byajyanwe mu nkiko kubera kubura ibimenyetso.

Muri aba harimo umwe mu bana b’abakobwa ukomoka mu karere ka Kamonyi, washinje umukoresha we kumuhohotera ku munsi wa mbere ubwo yatangiraga kumukorera mu rugo mu Murenge wa Kimironko.

Nyuma yo guhohoterwa ngo yahise ajya iwabo ariko ntiyigeze amenyekanisha kuri sitasiyo ya Polisi ya Kimironko ibyamubayeho, ibi bisobanuye ko nta bimenyetso byari bushyirwe hamwe bishinja uwamuhohoteye.

Depite Uwineza Béline uyobora Ihuriro ry’abanyarwandakazi bari mu Nteko Nshingamategeko, yavuze ko kudasobanukirwa n’ibyiza byo gushyira hamwe ibimenyetso bya DNA bigizwemo uruhare n’uwakorewe icyaha, bituma ababikoze batamenyekana.

Ati “Turimo gukora ubukangurambaga na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango gusa abantu benshi ntibaramenya umumaro wo gushyira hamwe no gutanga ibimenyetso bya DNA.”

Kugeza ubu akarere ka Gatsibo niko kagaragaramo ibyaha byinshi bijyanye no guhohotera abana.

Umuyobozi w’aka karere Richard Gasana yavuze ko bakiriye ibirego 658 bijyanye no guhohoterwa mu myaka ibiri ishize, ariko 119 gusa nibyo byaburanishijwe mu nkiko kubera ko ibindi byaburiwe ibimenyetso bihagije.

Ati “Ibindi usanga nta bimenyetso bya DNA biboneka, ubu turimo gukorana n’abakorewe icyaha ndetse n’ababyeyi kugira ngo bikorwe kugira ngo ababikoze bamenyekane.”

Umuyobozi ushinzwe kurwanya ihohoterwa mu Bushinjacyaha bukuru, Alice Uwase, yagize ati “Ikimenyetso cy’Igikumwe ni ngombwa mu kumenya abakoze ibyaha ariko abenshi mu babikorewe ntabwo babisobanukiwe.”

Ubushinjacyaha bwavuze ko mu 2016/2017 bwashyize hamwe ibyaha 2,086 bijyanye n’abana bahohotewe na 308 byo gufatwa ku ngufu, naho mu 2017/2018 ho bakiriye ibirego 3000 byo guhohoterwa na 505 byo gufatwa ku ngufu.

Kubura ibimenyetso bikomeje kuba inzitizi mu manza z’abafatwa ku ngufu n’abahohoterwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza