Kuba muri gereza ntibivuze kwigira icyihebe - Minisitiri Uwizeyimana

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 18 Nyakanga 2018 saa 07:34
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode yabwiye abagororwa bafungiwe muri gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere ko kuba bafunzwe abandi barakatiwe bitavuze ko ubuzima burangiye ngo bumve ko ari ibicibwa.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Nyakanga 2018 mu butumwa bwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga witiriwe Nelson Mandela, wizihizwa ku nshuro ya kabiri mu Rwanda, mu nsanganyamatsiko igira iti ‘Uburenganzira bw’abagororwa, ishingiro ryo kugororwa.’

Minisitiri Uwizeyimana yatanze urugero kuri Nelson Mandela wafunzwe imyaka 27 ubwo hari inkundura yo kwamagana ivanguraruhu ryakorerwaga abirabura, Apartheid, ko afunzwe atigeze yiheba ngo yumve ko ubuzima burangiye.

Yagize ati “Nelson Mandela ni icyitegererezo cyo kuvuga ngo ariko iyo umuntu ari muri gereza igikurikiraho ni iki? Ese ni ukwiheba? Bamwe muri mwe mwarize nahoze mbabonamo hano bivuze ko iyo umuntu ari hano icyo yashyize mu bwenge bwe kigumamo. Kandi iyo aje hano ntabwo bivuze ko uwo muntu abaye igicibwa.”

“Ni umunyarwanda ufite uburenganzira, ugomba kurindwa kuko iyo afunzwe imbaraga ze zo kwirengera ziba ziri munsi y’izo twe dufite, ngatekereza ko atari ibintu byo kwiheba ngo wigire icyihebe kuko Mandela nyuma y’imyaka 27 yahinduye ubuzima bw’Abanyafurika y’Epfo.”

Yakomeje avuga ko iyo Mandela aza kurekurwa atekereza kwihorera byari kuba bibi kurushaho, ariko we yarebye inyungu rusange z’abaturage ba Afurika y’Epfo.

Yakomeje agira ati “Umuntu ashobora kuva hano nyuma yo kugororwa, kugaragaza ko uri amuntu muzima ushobora kubana n’abandi, akajya mu buzima bw’igihugu ndetse nta n’icyamubuza kuba yajya no mu buyobozi.”

Umujyanama ku burenganzira bwa muntu wari uhagarariye umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Iterambere (UNDP) mu Rwanda, Chris Mburu, yavuze ko bishimiye kwizihiza isabukuru y’imyaka ijana ya Mandela wabaye imfungwa y’icyamamare, bakomeza kugenzura no guharanira ko uburenganzira bw’imfungwa bwubahirizwa.

Mburu yavuze ko Umuryango w’Abibumbye ukurikirana niba imfungwa zihabwa ibyangombwa by’ibanze birimo ubuvuzi, amazi, ibyo kurya n’ibindi.

Yagize ati “Umuryango w’Abibumbye ubafite ku mutima kandi duharanira kureba niba amategeko asobanutse, nta vangura rigomba kuba muri gereza ryaba irishingiye ku madini.”

Iyi gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere icumbikiye imfungwa n’abagororwa 7848 barimo abagore 618 n’abagabo 7320.

Umunsi Mpuzamahanga ngarukamwaka wa Nelson Mandela watekerejwe unemezwa n’Umuryango w’Abibumbye muri 2009, hagamijwe kumuha icyubahiro nk’uwitangiye uburenganzira bwa muntu, demokarasi no kwimakaza umuco w’amahoro. Wizihizwa guhera muri Nyakanga 2010.

Mandela yari muntu ki?

Nelson Rolihlahla Mandela yarwanyije ivanguraruhu rya Apartheid ryakorerwaga abirabura bo muri Afurika y’epfo, atsinda urwo rugamba, bimugira intwari y’Isi ndetse atorerwa kuba Perezida wa mbere w’umwirabura w’icyo gihugu.

Yavutse tariki 18 Nyakanya 1918, avukira mu cyaro cya Mvezo ho muri Umtata. Nelson Mandela yinjiye mu ishyaka ryaharaniraga uburenganzira bw’abirabura ANC (African National Congress), mu 1944 ashinga ihuriro ry’urubyiruko rw’iryo shyaka.

Nyuma y’ibikorwa bya hato na hato byo kwamagana ubutegetsi bwariho, Mandela yaje gufungwa hamwe n’abandi 19 akatirwa igifungo cy’imyaka itanu. Mu 1964 Mandela n’abo bari kumwe bakatiwe gufungwa ubuzima bwabo bwose, baza kwimurirwa muri Gereza muri Robben Island.

Mandela yafunguwe tariki 11 Gashyantare 1990 amaze imyaka 27 muri gereza, gusa umuhate n’ubushake byo kurwanya ivangura rishingiye ku ruhu ntibyigeze bishira. Umwaka ukurikiyeho yaje kuyobora ANC, nyuma ahabwa igehembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel.

Yaje gutorerwa kuyobora Afurika y’epfo ku itariki ya 27 Mata 1994, ayobora manda imwe gusa kugeza mu 1999. Kuva icyo gihe yagiye agaragara mu bikorwa byo guharanira demokarasi no kurwanya akarengane aho kava kakagera.

Tariki 5 Ukuboza 2013 nibwo Mandela yasoje urugendo ku Isi afite imyaka 95 y’amavuko, yitaba Imana aguye i Johannesburg, azize indwara zo mu myanya y’ubuhumekero.

Hatanzwe ibihembo ku makipe yatwaye igikombe cyitiriwe Nelson Mandela mu mikino yose
Komiseri Mukuru Wungirije wa RCS, DCG Ujeneza Jeanne Chantal (iburyo), Minisitiri Evode n'Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge, CSP Innocent Iyaburunga
Umujyanama ku burenganzira bwa muntu, Chris Mburu
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza