Kwamamaza

Kuba abaturage bizera inzego zo hejuru kurusha izo hasi si ikibazo-Prof Shyaka

Yanditswe kuya 9-08-2016 saa 16:07' na Jean Baptitse Nshimiyimana


Abaturage bakunze kumvikana bavuga ko bazategereza ibisubizo by’ibibazo bafite ku nzego nkuru z’igihugu, ndetse bamwe bituma barara amajoro, bagatega bakava ku mupaka umwe berekeje ku wundi ngo bageze ikibazo bafite kuri Perezida Kagame mu gihe yahasuye.

Ubushakashatsi bunyuranye bwagiye bukorwa bugamije kureba icyizere abaturage bagirira ubuyobozi bw’igihugu, bugaragaza ko ibisubizo byinshi, ariko hafi ya byose bihuriza ku kugirira icyizere inzego nkuru z’igihugu kurusha iz’ibanze bahorana nazo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku byagezweho mu kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi, kuri uyu wa 9 Kanama, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere Prof Shyaka Anastase yatangaje ko hari abayobozi bake batitwara neza mu nshingano zabo, ariko ko hari ingamba zo kubahana.

Mu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara na Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge (NURC) mu mwaka wa 2015, ku ngingo ibaza niba abaturage bizera inzego z’Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu, Nyanza yaje inyuma y’utundi turere twose ku ijanisha rya 89.6, mu gihe akarere gatanga icyizere mu Majyepfo ari Nyamagabe iri kuri 98.2%, naho Rutsiro ikaza imbere mu gihugu hose na 99.5%.

Ku kibazo cy’icyizere gike inzego z’ibanze zigirirwa n’abaturage, Prof Shyaka yavuze ko bidakwiriye kubonwa nk’ikibazo kuba abaturage batizera inzego zo hasi, kuko mu gihe izindi zifitiwe ikizere kirenga 99% bizoroha cyane kugorora ibyashakaga kutagenda neza.

Ati” Ibyo reka twoye kubifata nk’ikibazo, ahubwo ni igisubizo kuko ibintu byose bigira aho bipfira. Iyo icyerekezo kimeze neza n’ingingo zindi zirakora. N’izidakoze, hagira n’uzijyana kwa muganga. Kuba rero dufite ubuyobozi bukuru bw’igihugu bufitiwe icyizere kidashidikanwaho, natwe iyo tubipimye dusanga birenga 99%, ntabwo wavuga ngo byazambye.”

Prof Shyaka yavuze ko impamvu y’icyizere gike abaturage bagirira inzego zibagereye ahanini bikomoka ku bushake buke n’ubushobozi bw’abahakorera butabemerera kureba kure.

Ati” Hariya hasi hariyo igitotsi gituma uko ugenda umanuka bwa bushake, ya ntumbero, bwa bushobozi bwo gukorera abaturage neza cyane bigenda bigabanuka. Indi mpamvu ishoboka ni uko bariya bayobozi bo hasi uko biriranwa n’abaturage n’ukoze ikosa iyo umukozeho bihinduka bibi.”

Yanakomoje ku mushobozi buke bw’aba bayobozi agira ati” Hari impamvu zishobora gutuma abayobozi begeranye n’abaturage batagirirwa icyizere bitabaturutseho, bigaturuka no ku baturage, ariko binumvikane ko uko tugenda tumanuka niko ubushobozi mu myumvire no mu kureba kure bugenda bumanuka.”

RGB igaragaza ko ubu hagiye gushyirwa ingufu mu gukemura ahakiri ibibazo, ariko ngo yizera ko izo nzego zizewe zishobora kubikurikirana zigakebura abagize aho basitara.

Ubushakashatsi bwa NURC bugaragaza ko ko icyizere gifitiwe inzego z’ibanze, uturere twa Nyarugenge na Nyanza tuza inyuma ku ijanisha rya 69.8 na 73.3 (uko bikurikirana), mu gihe akarere gatanga icyizere kurusha utundi two mu gihugu hose ari Rubavu na 95.1%.

Prof Shyaka Anastase, Umuyobozi w'ikigo cy'igihugu cy'imiyoborere
Amb Fatouma Ndangiza, Umuyobozi wungirije wa RGB (iburyo) na Justus Kangwagye ushinzwe kwegereza ubuyobozi abaturage

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved